Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Kamena 2018, Ishuri ry’umuziki rya Nyundo ryakiriye abarimu batatu baturutse muri Canada baje kwigisha umuziki muri iri shuri mu gihe cy’amezi atandatu.
Uwitwa Tomas Caldwell, Cole Senge na Anika Wallance ni bo baraye bageze mu Rwanda mu gihe hanategerejwe undi wa kane uzafatanya nabo kwigisha umuziki mu ishuri ry’umuziki risigaye rikorera mu karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.
Murigande Charles [Mighty Popo] Umuyobozi w'ishuri ry’umuziki yabwiye Inyarwanda.com ko abo barimu baje mu Rwanda nabo basoje amasomo y’umuziki mu ishuri rya Selica College. Ubushize abanyeshuri bo mu ishuri ry'umuziki rya Nyundo (ubu bigira i Muhanga) basuye ishuri rya Selica College barivomaho ubumenyi bwinshi.
Mighty Popo n'aba banyamuziki bahuje urugwiro
Mighty Popo yavuze ko muri abo uko ari bane bavuye muri Canada harimo uzigisha ibijyanye no gutunganya muzika, ibicurangisho by'umuziki n'uzigisha umuziki mu buryo bwo mu bitabo. Yagize ati “Bazamara amezi atandatu barangije haze n’abandi bamare amezi atandatu mu myaka itatu …” Ku bijyanye n’umusaruro yavuze ko babatezeho ibintu byinshi bitewe n’uko ari abarimu babyigiye, ngo ibyo bize n’ibyo abanyeshui b’i Muhanga babakeneyeho.
Yavuze ko abo barimu baturutse mu Burasirazuba bwo muri Canada baje mu Rwanda bashaka ubumenyi banimenyereza umwuga w’ubwarimu muziki. Ati "Baje nko mu imenyereza ariko banigisha. Baje hano gufata ubumenyi buhanitse mu byo kwigisha no gusabana muri muzika no guhana ubumenyi."
Yakomeje avuga ko kugeza ubu iki kigo kimeze neza ndetse ko aho bimukiye ari hagari cyane, yavuze ko hari abenyeshuri ijana kugeza ubu, ngo kuri ubu intenganyagisho zabo bashobora kuzishyira mu bikorwa. Ishuri rya muzika riri i Muhanga riterwa inkunga na Guverinoma y'u Rwanda, ryihariye mu gutanga ubumenyi ngiro muri muzika. Ni mu ntumbero yo gukuza no kuzamura abanyempano muri muzika hagamijwe ko batungwa nazo. Iri shuri ryatangiye muri 2014.
Bazamara amezi 6 mu Rwanda bigisha umuziki
AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO