RFL
Kigali

Irebe Natacha Ursule yahagurutse muri Cyprus yerekeza muri Nigeria guhagararira u Rwanda muri Miss Africa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/12/2018 11:18
0


Umukobwa witwa Irebe Natacha Ursule ufite ikamba ry’igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2018, ni we uhagarariye u Rwanda mu bakobwa 21 bahataniye ikamba mu irushanwa ry’ubwiza, Miss Africa Calabar 2018. Kuri ubu uyu mukobwa yamaze guhaguruka muri Cyprus yerekeza muri Nigeria ahagomba kubera iri rushanwa.



Irushanwa rya Miss Africa rigiye guhuriza hamwe abakobwa b’ubwiza mu mujyi wa Calabar muri Leta ya Cross River mu gihugu cya Nigeria ku wa 27 Ukuboza 2018. Ni ku nshuro ya Gatatu iri rushanwa rigiye kuba, rikaba rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Africanism”. Ibirori byo gutoranya umukobwa uzambikwa ikamba bizabera muri Calabar International Convention Center.

Ku nshuro ya mbere n’iya kabiri irushanwa riba, ryibanze ku nsanganyamatsiko y’imihindagurikire y’ikirere. Ni insanganyamatsiko yagendeweho hagamijwe kumenyekanisha urusobe rw’ibinyabuzima no kugaragaza inzira ishoboka yo guhangana n’iyangirika ry’ikirere, Africa ikaba umugabane mwiza wo gutura.

Natacha Ursule

Irebe Natacha Ursule yari yabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w'u Rwanda 2018

Irebe Natacha Ursule uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa Calabar yarangije amasomo ye muri Riviera High School, aho yize amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi. Yagize amanota ya mbere muri buri somo ryose yakozemo ikizamini kuri ubu akaba yiga muri Cyprus. Muri 2015 yiga muri Fawe Girls School yegukanye ikamba ry’umukobwa ufite uburanga muri iri shuri, nyuma y’iminsi mike yegukana irindi kamba rya Miss High School nk'umukobwa wahize abandi bose mu buranga mu bigaga mu mashuri yisumbuye icyo gihe.

Natacha Ursule

Miss Natacha Ursule yerekeje muri Nigeria guhagararira u Rwanda

Kuri ubu uyu mukobwa yahagurutse muri Cyprus yerekeza muri Nigeria aho agiye guhatanira ikamba rya Miss Africa rizabera mu mujyi wa Calabar muri Leta ya Cross River mu gihugu cya Nigeria ku wa 27 Ukuboza 2018. Umukobwa uzegukana ikamba azahembwa amadorali 50,000 $ n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa SUV. Umwaka ushize u Rwanda rwaserukiwe na Muthoni Fiona Naringwa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017. Ni mu gihe ikamba ryegukanwe n’umukobwa ukomoka muri Bostwana witwa Base Balopi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND