RFL
Kigali

Intwaro 4 zizafasha Urban boys kwegukana PGGSS 6

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:28/05/2016 10:06
16


Mu Kinyarwanda baca umugani ngo ’Ababurana ari babiri ,umwe aba yigiza nkana’. Mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, haburana 10 naho 9 bakaba baziko umwe azabahigika agatwara igikombe.



Buri muhanzi uri muri PGGSS aba yivuga imyato ko ariwe ukwiriye igikombe. Kuri ubu PGGSS 6 irahatanirwa n’amatsinda 2 ndetse n’abahanzi  8. Urban boys ivuga ko yizeye kuzaryegukana,ndetse ko abandi bigiza nkana kuko ariyo ikwiriye igikombe ishingiye ku bigwi n’ubukaka bamaze kugira muri muzika nyarwanda nk’uko Safi Niyibikora wiyita Madiba abitangaza.

Nubwo atirengagiza ko bahanganye n’abahanzi bakomeye, Safi yemeza ko kuribo bafite intwaro 4 zikomeye barusha abandi bahanzi bagenzi babo, ari nazo baheraho bemeza ko bakwiriye igikombe cya PGGSS 6.

Bishingikirije ibikorwa

Ibikorwa by’umuhanzi runaka nibyo bigenderwaho hatoranywa abahatanira iri rushanwa ritegurwa n’uruganda rwa Bralirwa. Abagize Urban boys bavuga ko ibyo bafite byivugira.

Itsinda rya Urban boys ryashinzwe tariki 13 Ukuboza 2008. Kuva icyo gihe kugeza ubu, Safi umwe mu bagize iri tsinda ahamya ko batahwemye gukora ibikorwa byinshi bihariye. Muri ibyo avuga mo nko kuba ariryo tsinda rimaze kwegukana ibihembo bya Salax Awards inshuro nyinshi(10),kuba bamaze gushyira hanze albums 5 ndetse bakaba bitegura no kurangiza iya 6 izaba yitwa Adam na Eva.

Kuba bamaze gutoranywa mu bahatanira irushanwa rya HiPIPO inshuro 2, no kuba batumirwa mu bitaramo binyuranye hanze y’u Rwanda, Safi nabyo abifata nk’ibikorwa by’intashyikirwa bakoze bibatandukanya na bagenzi babo bahanganye. Ati “ Tumaze gutumirwa ku mugabane w’iburayi inshuro 3,inshuro 2 muri Kenya, Burundi inshuro 2 n’ahandi hatandukanye. Ibyo byose biherekezwa na Collabo mpuzamahanga twagiye dukora.

Yongeyeho Ati “ Ntitwakwirengagiza ko Nigeria ariyo iyoboye umuziki muri Afrika. Twabashije gukorana n’abahanzi baho nka Iyanya, Timaya, hakaba hari n’indi itarasohoka dufitanye na Pato Ranking.”

Si ibyo gusa kuko Safi anemeza ko aribo bahanzi nyarwanda ba mbere baciye kuri sheni zikomeye za Trace Urban na MTV Base nanubu hakaba hagicishwaho indirimbo zabo.

Ubunararibonye, indi ntwaro ikomeye

Kubwe , Safi yemeza ko ibi bikorwa aribyo byatumye bitabira irushanwa rya PGGSS inshuro 2, (iya 3 bikuye mu marushanwa), gusa kuri ubu ngo bakaba barangamiye igikombe.

Ati “ Irushanwa riba ari irushanwa ariko ubunararibonye nayo ni indi ntwaro ikomeye. Imyaka hafi 9 tumaze muri muzika ni myinshi, tu

maze kwiga byinshi ariko n’irushanwa rya PGGSS naryo turifitemo ubunararibonye.”

Ibitaramo bakunze gutumirwamo haba mu Rwanda no mu mahanga, nibyo Safi ahamya ko byabahesheje ubunararibonye mu kwitwara neza ku rubyiniro, bikazabafasha no kumenya kuyobora neza amajwi igihe bazaba batangiye ibitaramo bya’Live’.

‘Agasozi gaterera ugatega inshuti’, abafana babagejeje aho bari,…ngo ninabo bazabahesha igikombe

Indirimbo nka ’Ntabwo ndi indyarya’,’Take it off’,’Umwanzuro’, ‘Reka mfukame’,’Kelele’, ‘Till I die’ n’izindi zagiye zikundwa z’iri tsinda ,ziri mu zabahesheje kugira umubare w’abafana benshi. Safi iyo avuga ibigwi bya Urban Boys , ageraho akakwerurira ko aho bageze byatewe n’imbaraga z’abakunda ibihangano byabo, we yita inshuti  z’akadasohoka. Aba ninabo ngo bitezeho umurindi ukomeye no kubahesha igikombe.

Ati “ Byose ibyo twagezeho, iyo tutagira abafana ntacyo twari kwigezaho. Batubaye hafi inshuro nyinshi. Iri rushanwa naryo risaba ko abafana bakuba hafi haba kuri stage ndetse no kugutora binyuze mu butumwa bugufi. Urumva ko rero aribo bazaduhesha igikombe.”

pggss6

Urban boys

urbanurban

urban

Abafana babo nibo bahanze amaso

Nubwo mu  guhitamo utwara igikombe, abakemurampaka bagendera ku bintu byinshi, Safi ahamya ko abafana bari mu bafite uruhare runini. Ati “ Nubwo waba uzi kuririmba neza bingana iki, witwara neza ku rubyiniro, ariko udashyigikiwe, ntabwo watwara igikombe. Twe ibyo dusabwa tuzabikora kandi neza, ubundi abatuzamuye(abafana), baduheshe igikombe.

Riderman, Jay Polly batwaye Guma Guma n’abandi bahanzi bakomeje guhamya ko ‘Bagikwiye’

Abahanzi bagenzi babo ni bamwe mu bakomeje kugaragaza gushyigikira itsinda rya Urban boys, bakemeza ko nabo igihe kigeze ngo begukane iki gikombe.

Tariki 25 Gicurasi  2016, mu kiganiro bagiranye na inyarwanda.com, ubwo babazwaga uwo babona akwiriye kwegukana PGGSS 6, Riderman wegukanye PGGSS 3 na Jay Polly wegukanye PGGSS 4 bose bahurije kuri iri tsinda , bemeza ko ariryo rikwiriye igikombe.

Yaba Riderman na Jay Polly batangaje ko icyo barashingiraho ari umubare munini w’abafana aba bahanzi bafite ndetse n’uburyo indirimbo zabo zagiye zikundwa. Kuba abafana barabashyigikiye ku buryo bugaragara mu bitaramo 2 byabanje  muri iyi PGGSS 6, Riderman na Jay Polly bahamya ko bazanabigaragaza babatora, ikintu gikomeye ngo umuhanzi yegukane irushanwa.

Ku wa gatanu tariki 27 Gicurasi 2016, aganira na Umuseke.rw, umuhanzi Social Mula na we yemeje ko Urban boys bakwiriye kwegukana PGGSS 6. Ni mu nkuru iki kinyamakuru cyahaye umutwe ugira uti’ Urban Boys ifite aho yagejeje umuziki w’u Rwanda ikwiye Guma Guma- Social Mula.’

Nubwo Social Mula aha amahirwe menshi iri tsinda yo kuba ryatwara PGGSS 6, ngo ntibivanaho ko buri muhanzi wese uririmo afite ububasha ndetse n’ubushobozi bwo kuba yaryegukana kubera ko yarigiyemo abikwiye.

Gusa ku ruhande rwe arebye neza mu myaka ibiri ishize aho Urban boys imaze kugera ku rwego mpuzamahanga, Bralirwa sosiyete itegura PGGSS ku bufatanye na East African Promotors ‘EAP’ ngo bari bakwiye gushishoza mu itangwa ry’icyo gihembo.

Aba biyongera kuri Uncle Austin, Derek, Olivis na Tizzo bagize Active,Mico The Best, Queen Cha na Big Farious bakomeje gushishikariza ababakurikira ku mbuga nkoranyamba kuba inyuma ya Urban boys . Alex Muyoboke wahoze ari umujyanama wa Urban Boys , Twahirwa Theo uzwi nka DJ Theo nabo ni bamwe mubakomeje kugaragaza gushyikira Urban boys babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, banakangurira ababakurikira kubatora ngo begukane PGGSS 6.

Uncle Austin

Uncle Austin yemeza ko igihe ari iki ngo Urban boys itware PGGSS kandi ko ibikwiriye

Big Farious

Big Farious ni umwe mubashyigikiye Urban boys

Dennis

Dennis uzwi muri sinema nyarwanda na we ashyigikiye ko Urban boys yegukana PGGSS 6

Safi ibi nabyo abibonamo inkunga ikomeye kuko yemeza ko abafana n’abakunzi b’ababashyigikiye nabo bazabajya inyuma, umurindi w’abafana ukaba mwinshi, bikaba byabahesha igikombe we yemeza ko banyotewe.

Ati “Ibyamamare bitandukanye bikomeje kudushyigikira. Ni intambwe nziza kubona na bagenzi bacu badushyigikiye. Abafana babo bazatuba hafi, badufashe kwegukana iki gikombe kuko turacyinyotewe nka Urban boys, cyiyongere ku tundi duhigo twagiye twesa.

REBA AMASHUSHO Y'UKO URBAN BOYS BITWAYE MU GITARAMO CYABEREYE I GICUMBI

Reba hano amashusho y’indirimbo’ Pete kidole’ Urba boys yafatanyije na Good life 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gakuru7 years ago
    nibige no kuririmba live kuko bruce ntahobabona bamuca
  • 7 years ago
    Urban boyz izagitwara kereka nihazamo ibyaruswa kuko nziko murwanda batareba ukuri
  • Ukuri7 years ago
    Uretse kata zazamo naho igikombe cyo nicyabo pee
  • 7 years ago
    iragikwiye kbs nicyabo
  • zid7 years ago
    urbun boys oye oye oye muragikwiye ijanakwijana tubarinyuma ibihe byo kbs
  • zid7 years ago
    urbun boys oye oye oye turabashigikiye ijana kwijana muragikwiye nagushidikanya kbs
  • Rurangirwa.Anntoine 7 years ago
    ma Boyz igikombenicyacukabisa itwarozigikombe turazifite ntampamvuyokutagitwara ahubwo imitsi irigutinda ngotwitarire ibyacu nabobaziko aricyacu nuko arumuhangobarigukora no babone nibabagera muyandima state sawgg boy mundikumutima batama nzabakurikiranakabisa ahumuzanjyahosekabisa. batama
  • VAVA7 years ago
    OYA ABABATIPE RWOSE SAMAGAMBO BARAGIKWIYE,UBWOSE BATAKIBAHAYE BAGIHA BANDE KOKO
  • Josephine amina 7 years ago
    Urban boyz ikwiye gutwara igikombe kbs bazwi mubihugu bitandukanye ka nigeria bakinanye na iyanya tena na timaya ndumva ntampanvu yo kutakibona kerense nibarya ruswa naho ubundi nicya urban boyz super level
  • urban cloudine 7 years ago
    Urban boyznibo bahanzi dufite murwanda.bagira umuziki ukubita tutabafite tabandi twagira kbs nabambere mubikorwa mumwifatire naniyo pamvu bakwiye igikombe cyabo kerense niba. ....
  • Gakuru daulla7 years ago
    niba ramuka bacyibahaye hazaba hakoreshejwe kata ark twese turabiziko mutazi kuririmba ahubwo mubifashwamo na cd naho ubudi igikombe ni icya Bruce melodie
  • twin7 years ago
    nabo rwoseeeeeee baragikwiye
  • muhire 7 years ago
    Muri kwamamaza mureke kubeshya kuko Bruce melody ariwe ukwiriye igikombe cya guma guma
  • 7 years ago
    Guma guma yuyu mwaka niya urban boys naho abavuga bruce merody ibyo mbifata nko gufana kko na bruce ubwe numufana wa urban boys ni mureke tubihange amaso ibya primus nabonye igihembo bagiha uwo bashaka ntabwo bagiha uzi kuririmba niba mbeshye munyomoze urugero ruto ntabwo urban boys iba iriguhatanira sisoon6
  • Nathan7 years ago
    Niba ntakubera kndi yukaba dushakako umuziki nyarwanda utera imbere igikombe nibagihe Bruce melodie kuko niwe ugikwiye rwose rwose
  • gandhi7 years ago
    mwese mbagize aba judge. gusa usibye kwigiza nkana ninde utabonako urban boys ikwiye igikombe koko? bruce melody ndamwemera pe yewe arabizi kandi aranashoboye gusa tugendeye kumateka ndetse nibigwi urban boys ikwiye igikombe ntayandi marangamutimaa ahabaye cg ngo bibe bica muzindi nzira njye ndugitanga nakibaha pe kuko baragikwiye.





Inyarwanda BACKGROUND