Intore Tuyisenge uherutse kwambikana impeta na mubyara we Joyeuse, kubera akazi kenshi kakurikiye umunsi w’ubukwe bwe, kugeza ubu akaba amara igihe kinini yibereye mu ntara mu biraka byo kuririmba ari nabyo byamuzitije kujya mu kwezi kwa buki ngo yishimane n’umugore we, kubera ingaruka mbi zishobora gukurikiraho, iki kibazo yagifatiye ingamba.
Kuwa 21 Kamena 2015 nibwo Umuhanzi Tuyisenge Jean de Dieu yakoze ubukwe, yambikana impeta na mubyara we witwa Uhiwirwe Joyeuse bakunze kwita Bello. Kugeza uyu munsi nyuma y’ubukwe bwabo ukwezi kugiye kuzura mu Intore Tuyisenge yarahugijwe n’ibiraka byinshi afite mu ntara bikaba byaratumye atajya mu kwezi kwa buki(Honeymoon) hamwe na mubyara we Joyeuse aherutse kurongora.
Intore Tuyisenge ku munsi w'ubukwe bwe hamwe na mubyara we Joyeuse
Amakuru agera ku inyarwanda.com ni uko nyuma y’umunsi wakurikiye ubukwe bwabo, Intore Tuyisenge bwakeye ajya mu biraka mu ntara ndetse na we ubwe ahamya ko ukwezi kose kuzarangira atabonye umwanya wo kwinezezanya n’umukunzi we Bello bityo akaba atabyishimiye cyane kuko kujya mu kwezi kwa buki ari kimwe mu bikomeza urugo rw’abashakanye vuba n’ubwo muri iyi minsi hari abageni benshi batabiha agaciro.
Intore Tuyisenge yahisemo kubanza ibiraka afite muri muzika, ukwezi kwa buki kukazaza nyuma
Mu kiganiro aherutse kugirana na inyarwanda.com, Intore Tuyisenge yavuze ko bigoranye cyane kwemeza igihe azajya mu kwezi kwa buki ahubwo ko azabikora nyuma yo gusoza akazi afite dore ko umurimo unoze uhesha ishema nyirawo. Intore Tuyisenge yamaze impungenge abashobora kwibwira ko kutajya mu kwezi kwa buki bishobora kumusenyera, bakaba bamuca inyuma bitewe no kudashimisha umugore we no kumuba hafi. Tuyisenge yagize ati.
Ndababwiza ukuri ko ubu njye na Madamu wanjye, twateguye kuzaba tujya muri buki(Honeymoon) nyuma kuko mfite akazi kenshi kandi ngomba gutunganya, tukaba tuzabikora mu minsi tuzaba dukitse akazi dore ko umurimo unoze uhesha ishema nyirawo. Ubu biragoye cyane kubabwira ngo ni iki gihe ariko ndizera ko ari vuba kuko twabyumvikanyeho ngomba kubahiriza amasezerano y’akazi n’abakoresha banjye. Ikindi n’uko umugore wanjye yubaha akazi nkora ku buryo ikintu cyose cyagakoma mu nkokora atagiha umwanya.
Intore Tuyisenge yambikana impeta na mubyara we Joyeuse
Intore Tuyisenge yakomeje avuga ko umugore we yamukundiye kuba yaramweretse urukundo, bikaba byaratumye amutoranya akamugira umwamikazi w’umutima we nk’uko bikubiye mu ndirimbo aherutse kumuhimbira yise Uw’igikundiro n’uburanga. N’ubwo mbere Tuyisenge yahamije ko uwo mukunzi we Joyeuse bafitanye isano rya hafi, muri iyi minsi Tuyisenge ari gutangaza ko ntacyo bapfana ahubwo ko mbere yabivugaga ari gutebya agamije kwigisha abanyarwanda kubaha za kirazira.
Joyeuse umugore wa Tuyisenge, ngo nta sano rya hafi bafitanye
Nyuma y'iminsi micye akoze ubukwe, Tuyisenge kuri ubu wibera muri Kigali hamwe n'umugore we Joyeuse, yaje kujwa i Rusumo (i Kibungo) ku ivuko aho yarerewe, ajyanywe no kuberaka umugore we mu gihe mbere yavugaga ko bareranywe. Uwo munsi waranzwe n'ibyishimo ku bantu bo mu muryango we ndetse n'abo bakoranye umurimo w'Imana.
Intore Tuyisenge yagiye kwereka umuryango umugeni aherutse kurongora
Intore Tuyisenge hamwe n'umugore we bacinye akadiho
Korali Emmanuel ya Rusumo yo Tuyisenge yaririmbyemo
Uwo munsi nibwo Tuyisenge yabonye uko yishimana cyane n'umukunzi we
Ibyo biro byari byitabiriwe n'abantu benshi cyane
TANGA IGITECYEREZO