RFL
Kigali

Intambara y’amagambo yarose hagati ya Kanye West na John Legend

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:28/04/2018 7:53
0


Nyuma y’aho umuraperi Kanye West atangaje ku mugaragaro ko ashyigikiye imitegekere ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ,yita umuvandimwe we , abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ,benshi mu bahanzi bakomeje kumusaba kwisubiraho.Aba barimo na John Legend wamusabye kwisubiraho bitangiza intambara y’amagambo hagati yabo.



Ashaka guhanura mugenzi we ,umuhanzi John Legend yanyuze mu gikari cy’umuraperi Kanye West ku rukuta rwa Twitter amusaba kutiraga urwango rw’abirabura ashaka indonke kandi nawe ari umwirabura ni nyuma y’iminsi micye Kanye West agaragaje ko ashyigikiye Perezida Trump. John Legend yagize ati:

Ndizera ko uzisubiraho ku gitekerezo cyo gushyigikira Trump ,uri umuntu ukomeye kandi uvuga rikijyana wo gushyigikira icyo ari n’ibyo ashyigikiye,ibyo uvuga abafana bawe babiha agaciro ,bubaha ibitekerezo byawe. Benshi mu bafana bawe bariyumva nk’abagambaniwe kuko bazi ibyo politiki ya perezida Trump ikora by’umwihariko ibyo ikorera abirabura. Wituma biba umurage ,uri umuhanzi ukomeye muri iyi myaka.

Ni ubutumwa ariko John Legend yahisemo kunyuza mu gikari. Mu kumusubiza Kanye West yafashe ubu butumwa abushyira ku mugaragaro amusubiza agira ati "Ndagukunda John  kandi nubaha ibitekerezo byawe. Kuba uri kuvuga ibi ku bafana banjye n’uruHare mfite muri sosiyete ni uburyo ushaka gukoresha bushingiye ku bwoba umbuza uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo byanjye."

N'ubwo Kanye West yashyize ubu butumwa bwa John Legend ku mugaragaro ,yasobanuye ko yashakaga kwerekana ko benshi mu bamuzengurutse batari kuvuga rumwe ku gushyigikira Donald Trump ariko nubwo yubaha ibitekerezo byabo ntacyo bakora cyamuhagarika.

Nyuma yo kubona ko Kanye West yashyize ubutumwa yamwandikiye ku mugaragaro, umuhanzi John Legend yamusubirije ku mugaragaro agira ati “Tekereza nta gitutu, tekereza uketereza no ku bandi hamwe n’ibyo uvuga ubitekerezeho »

Kanye West na John Legend

John Legend ahanuye Kanye West nyuma y’aho umugore wa Kanye West ,Kim kardashian nawe amuhanuye ariko nanone akanamuvuganira binyuze ku rukuta rwe rwa Twitter.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND