RFL
Kigali

Inkumi zabyiniye Faycal Kode ziri mu byatumye yishimirwa mu gitaramo yahuriyemo na Yemi Alade i Bruxelle –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/04/2018 13:16
0


Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mata 2018 mu mujyi wa Bruxelle habereye igitaramo gikomeye cy’umuhanzikazi Yemi Alade icyamamare muri Nigeria ndetse no kumugabane wa Afurika uri kuzenguruka Isi mu bitaramo yise ‘Black Magic Tour’ mu Bubiligi ho uyu muhanzikazi akaba yafatanyije n’umunyarwanda Faycal Kode gushimisha abakunz



Ibi bitaramo bya Yemi Alade byatangiye tariki 14 Mata 2018 bihera muri Sweden kuri uyu wa 25 Mata 2018 ibi bitaramo bikaba byari bigeze mu gihugu cy’Ububiligi mu mujyi wa Bruxelle aho uyu muhanzikazi yagombaga gutaramira ari kumwe n’umunyarwanda Faycal Kode nkuko byari bimaze igihe byamamazwa mu bitangazamakuru binyuranye ndetse no kumbuga nkoranyambaga.

Muri iki gitaramo Ngeruka Faycal Kode umunyarwanda wakunzwe nabatari bake akiba mu Rwanda gusa ubu akaba asigaye yibera mu Bubiligi niwe wabanjirije ku rubyiniro uyu muhanzikazi ukomeye ku mugabane wa Afurika, amwe mu mafoto namashusho yagiye hanze agaragaza Faycal Kode wagiye ku rubyiniro afite inkumi enye zizi kubyina zamufashije kwemeza imbaga yari iraho ndetse wabonaga ko bishimiye uyu muhanzi wo mu Rwanda.

Ngeruka Faycal Kode yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe harimo n’inshya aheruka gushyira hanze iyi akaba yarayise ‘Sheri’. Uyu waririmbaga mu buryo bwa Live yashimishije abakunzi ba muzika bari muri iki gitaramo bari bakubise buzuye icyumba bakoreyemo iki gitaramo. Twibukiranye ko Faycal Kode ari umuhanzi w’umunyarwanda uba mu Bubiligi uyu akaba yaramenyekanye mu ndirimbo nka ; Impeta,Igikomere n’izindi nyinshi.

Faycal Faycal Faycal Faycal Ngeruka Faycal Kode yashimishije  abakunzi ba muzika bari muri iki gitaramoyemi aladeyemi aladeYemi Alade yishimiwe bikomeye nabakunzi ba muzika mu Bubiligi muri iki gitaramo yahuriyemo na kode

REBA HANO AGACE GATO K'IGIHE FAYCAL KODE YARI KU RUBYINIRO


 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND