RFL
Kigali

Indirimbo imwe y’umuhanzi nyarwanda niyo igaragara ku rutonde rw’izo Ange Kagame akunda kumva

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:25/02/2015 16:16
25


Nyuma y’aho agaragarije ko akurikiranira hafi umupira w’amaguru, kuri ubu umukobwa w’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, akaba n’umwana we wa kabiri, Ange Kagame, yashyize hanze urutonde rw’indirimbo yumva zikamugwa neza mbere yo gutangira umunsi we. Kuri uru rutonde hagaragaraho indirimbo imwe rukumbi y’umunyarwanda.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ange Kagame yagaragaje indirimbo 9 akunda kumva mbere yo gutangira umunsi we. Kuri uru rutonde hagaragaraho indirimbo 8 z’abahanzi bo mu gihugu ya Nigeriya ndetse  n’indirimbo ‘Yantumye’ y’umuhanzi King James.

 Urutonde

Uru nirwo rutonde rw'indirimbo Ange Kagame yagaragaje ko akunda kumva

Ange Kagame asanzwe agaragaza ko akurikiranira hafi imyidagaduro muri rusange ndetse n’imikino , aho mu gikombe cya Afrika giheruka kubera muri Equatorial Guinea yafanaga ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire, yaje no kucyegukana.

Kanda hano urebe indirimbo 'Yantumye' imwe mu zo Ange Kagame akunda kumva

 

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rg9 years ago
    Whooaa ni ibintu byizaa
  • Bavy9 years ago
    Aramaze tujye tubyemera mu Rwanda ntabahanzi tugira kuburyo indirimbo wayumva icyumweru kigashira, ni bombori bombori nyuma yiminsi 3 ukumva urayihaze nta mwimerere
  • Boofet9 years ago
    kabisa azi guhitamo
  • xoxo9 years ago
    ....and who really cares
  • bonnke9 years ago
    how the hell is this a news ..... WTF
  • 9 years ago
    Bonnke and xoxo ubuse ko mwibabalije imitima bibatwaye iki kuba azumva
  • Alpha9 years ago
    arashishoza Abahanzi Nyarwanda nabo bakoze neza yajya abumva ,suko abanga ahubwo ntibamuha indirimbo zimunyura. Ange Be blessed
  • Jado9 years ago
    Yamaze kuzikundakwe nokutazikunda ntacyo byongeraga.
  • kind9 years ago
    uzumve wale wale nicyumweru cyashira
  • s9 years ago
    hahahhhahhahhh
  • ben9 years ago
    ayo makuru muyakura he?????
  • kagame Ivan9 years ago
    ko utashyizeho rurashonga ya kitoko
  • kiki9 years ago
    So what ?
  • cedic irakoz9 years ago
    namahitamo ye
  • 9 years ago
    namahitamo ye
  • urwigikundiro9 years ago
    IZI NDIRIMBO ZOSE KO NTABUTUMWA BUZIRIMO BUZIMA C?AGE ABURA KWIYUMVIRA TOUGH GANGS NGO P SQUARE?FLAVOR
  • KEZA9 years ago
    Rwose nanjye sinjya numva indirimbo nimwe y'umunyarwanda , iyo ndwr anarayirwaye sinzi nikizayinkiz!!
  • Deborah darli9 years ago
    Kunda indirimbo ziwacu!
  • greta9 years ago
    Nanjye ndamwumva kbsa. Harageze ko abanyarwanda batere imbere muri muzika bagakora indirimbo ziryoheye amatwi. Kuko usanga abenshi baririmba atari talent yabo, akaba ari na yo mpanvu indirimbo zabo zitaryoha cg zikundwe..
  • sebera clement9 years ago
    Nibyiza ko hajemo nagakondo yacu azongeremo nizindi nke shanu





Inyarwanda BACKGROUND