Kigali

Indirimbo 10 z’abahanzi nyarwanda zakunzwe mu tubyiniro tw’i Kampala muri Nzeri 2017

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/10/2017 17:15
0


Muri iyi minsi umuziki w’u Rwanda watangiye kuzamura intugu muri Uganda, aba bigeze kwifatira abanyarwanda muri muzika, ubu umuziki w’abahanzi b’abanyarwanda ni umwe mu miziki icurangwa bikomeye mu tubari n’utubyiniro two mu mujyi wa Kampala ho muri Uganda.



Ibi uwabivuga buri wese yatekereza ko haba harimo gukabya gusa kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umuziki w’abahanzi nyarwanda ucurangwa i Bugande ni uko hari abajya gukorerayo ibitaramo bagasanga indirimbo zabo zizwi. Bitari ibyo kandi bamwe mu bahanzi b’abanyarwanda bajya bahamagarwa guhatanira ibihembo bya muzika bibera muri Uganda.

Dushaka kumenya indirimbo z’abahanzi nyarwanda zikunzwe mu tubyiniro two mu mujyi wa Kampala ho muri Uganda twifashishije VJ Spinny umwe mu basore b’abanyarwanda bacuranga muzika mu tubyiniro twa Uganda, nk’umwe mu bafite aho bahurira na muzika icurangirwa mu tubyiniro two mu mujyi wa Kampala ho muri Uganda yaduhitiyemo indirimbo icumi zikunze gucurangwa cyane mu tubyiniro two muri uyu mujyi w’igihugu cy'abaturanyi cya Uganda.

vj spinnyVJ Spinny wafashije Inyarwanda.com kuri iyi nkuru

Nkuko yabibwiye umunyamakuru wa Inyarwanda Vj Spinny yatangaje izi ndirimbo anazitondetse uko zirushanwa gukundwa ahereye cyane cyane aho acuranga ndetse nahandi hanyuranye akunda gusohokera iyo atari mu kazi. Twibukiranye ko Vj Spinny ari umusore uvangavanga imiziki mu kabyiniro ka Atmosphere Lounge.

1.Habibi by The Ben
2.Owooma by Charly na Nina ft Geosteady 
3.Ikinya by Bruce Melodie
4.Kami by Kid Gaju ft The Ben
5.Body by Jody Phibi ft Rabadaba
6.Wabulilawa by Deejay Pius
7.Winning Team by Knowless
8.Binkolera by Sheebah ft Theben
9.Zahabu by Charly na Nina
10.Mama by Urban boyz

Izi ndirimbo zose uko ari icumi nkuko twabitangarijwe na VJ Spinny twifashishije nk'umunyamuziki uba mu gihugu cya Uganda uko zinatondetse ngo niko zirushanwa gukundwa mu tubyiniro yaba aho asohokera cyangwa aho akora cyane ko akunze kuzisabwa n'abakiriya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND