RFL
Kigali

Imyiteguro y'igitaramo The Explosion irarimbanije. Big Farious yamaze kugera i Kigali, Jackie Chandiru nawe ari mu nzira

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:17/10/2014 10:41
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18/10/2014 i Kigali muri Serena hotel nibwo hategerejwe igitaramo cyiswe Explosion concert cyizahuriza hamwe abahanzi nyarwanda batandukanye bagiye bakorana na Muyoboke Alex mu bihe bitandukanye hamwe n’abahanzi Jackie Chandiru na Big Farious bakoranye indirimbo na bamwe muri abo bahanzi.



Mu gihe abahanzi bo mu Rwanda barimo Tom Close, Dream boys, Urban boys, Social Mula na Charly&Nina bari bamaze iminsi mu myitozo(Rehearsals) hamwe n’itsinda ry’abacuranzi rya Sauti band, umuhanzi ukomoka i Burundi Big Farious nawe yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane maze ahita yitabira imyitozo abasha no kumenyana neza n’iyi kipe izamufasha gususurutsa abafana.

big fizzo

HOPE, Charly&Nina na Alex Muyoboke ubwo bakiraga Big Fizzo ageze kuri Rosty club aho bari mu myiteguro

BIG

Big Farious akigera i Kigali yahise yerekeza muri Club Rosty aho yahise atangira imyitozo.Aha ari kumwe na Social Mula

Nk’uko Alex Muyoboke wateguye iki gitaramo yabidutangarije, kugeza ubu imyiteguro ihagaze neza ndetse abahanzi bose biteguye ko umunsi nyirizina ugera bagashimisha abakunzi babo, naho umuhanzikazi ukomoka i Bugande Jacki Chandiru we kubera akazi kenshi yari afite iwabo, akaza kugera i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu gusa aba bacuranzi ba Sauti bar bakaba barabashije kwitoza indirimbo bazamucurangira ku buryo biteguye ko bizagenda neza.

big

Reba ubwo Big Fizzo yitozaga imwe mu ndirimbo azaririmbira abakunzi be

Muyoboke Alex avuga ko yateguye iki gitaamo mu rwego rwo gutsura umubano mwiza no kwereka abakunzi b’umuziki ko umuziki atari intambara ahubwo ari uguhuriza hamwe mu gatera imbere. Ni nyuma y’uko yagiye akorana akazi n’aba bahanzi bose twavuze ruguru ariko nyuma bakagenda bagira ibyo batumvikanaho bagatandukana gusa ngo gutandukana mu kazi ntibibuza abigeze gukora n’ubundi guhuriza hamwe imbaraga ari nabyo ashaka kugaragaza.

NA

AM

Urukweto Big Farious yakandagije i Kigali avuye i Bujumbura

Yaba Tom Close, Dream boys, Urban boys amateka ya muzika nyarwanda agaragaza neza ko mu gihe bari kumwe na Muyoboke Alex nk’umujyanama wabo ubafasha cyane cyane mu gukurikirana ibihangano byabo no gushaka amasoko bagiye bagera ku rwego rwiza bagakorera amafaranga menshi ndetse bakegukana ibihembo bitandukanye bya muzika ku bw’akazi babaga bakoranye.

nams

ns

sn

Social nawe arakataje mu myimenyerezo yo kuzaririmba live

dghf

Sauti bar(Aba nibo bazaba babukereye mu majwi y'inyuma)

NASN

Itsinda rya SAUTI BAND nyuma yo gusoza imyiteguro yo ku mu goroba wo kuwa Kane

Tugarutse kuri iki gitaramo tubibutse ko biteganyijwe ko kizatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba naho kwinjira akaba ari amafaranga y’u Rwanda 5000 hamwe n’ibihumbi 10,000frw muri VIP.

Nizeyimana Selemani

AMAFOTO/Jean Chris KITOKO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND