Umuraperi Oda Paccy, umu mama w’umwana umwe muri iyi minsi ari gushyira hanze amafoto ye atari kuvugwaho rumwe na bamwe mu bakunzi be hamwe n’aba muzika muri rusange kuko bahamya ko ayo mafoto atamwubahisha nk’umubyeyi.
Bamwe mu babonye ayo mafoto ya Oda Paccy aherutse gushyira kuri Instagram ye hari abayanenze cyane bavuga ko ayo mafoto ararura cyane abagabo ndetse bakongeraho ko Paccy nk’umubyeyi atari akwiye gushyira hanze amafoto bahamya ko akojeje isoni.
Bamwe mu babonye iyi foto ya Oda Paccy batangaje ko ibatera ubusambo
Muhozi Charles umwe mu bagize icyo atangaza ku mafoto ya Paccy, yamusabye kugaruka mu byo kwihesha agaciro akava mu byo kugaragaza ubwambure bwe na cyane ko akiri muto. Ati
Sasa nagire agaruke mubyo kwihesha agaciro not kwigaragaza mu bwambure bwe, iyo ni imico y’abera!! Garuka ku kinyabupfura nyarwanda, uracyari muto kandi abafana ufite mu bihangano byawe ni benshi ntubiteshe rero, Imana ibigufashemo Thanks.
N’ubwo hari bamwe batishimiye cyane amafoto ya Oda Paccy bavuga ko akojeje isoni, hari abandi barimo uwitwa Gashayija basabye Paccy gukomeza gukorera amafaranga kuko ntacyo bitwaye kuba yakwifotoza gutyo kuko ngo abari kubivuga ari abadashoboye kwifotoza gutyo kandi ngo nyuma bararenga bakabika ayo mafoto mu materefoni yabo.
Nyuma ya benshi bagize icyo batangaza ku mafoto ye, Umuraperi Oda Paccy w’umu mama, yashimiye gusa abamugiriye inama yo gukomeza kwifotoza gutyo.
AMWE MU MAFOTO YA ODA PACCY ATAVUGWAHO RUMWE N'ABAKUNZI BE
Iyi Foto ya Paccy ngo itera ubusambo bamwe mu bagabo
Iyi Foto nayo ntiyavuzweho rumwe n'abakunzi b'uyu muhanzi
Umuraperi Oda Paccy ngo yaba yifotoza amafoto areshya abagabo
Bamwe bati nakureho amaboko twirebere ibyo arimo guhisha
Umuraperi Oda Paccy ni umwe mu bahanzikazi ba hano mu Rwanda bakunzwe kwifotoza amafoto atavugwaho rumwe
Bamwe barashima iyi myifotoreze ya Oda Paccy abandi bakavuga ko itubahisha umuntu w'umubyeyi
By Gideon N M
TANGA IGITECYEREZO