RURA
Kigali

Infinity Song; Itsinda ry'abavandimwe bane b'impano yabengutswe na Jay-Z

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:21/03/2025 7:15
0


Infinity Song ni itsinda rya soft rock rigizwe n’abavandimwe bane: Abraham, Angel, Israel, na Momo Boyd. Bakuriye mu muryango ukunda umuziki, aho se yari umuyobozi wa korali, bituma batangira kuririmba bakiri bato.



Mu 2014, bashinze Infinity Song, batangira kuririmba ahantu hatandukanye muri New York, cyane cyane mu mihanda ya Central Park.

Mu 2016, amashusho yabo baririmba muri Central Park yageze kuri Jay-Z, umuyobozi wa Roc Nation, maze abasinyisha amasezerano y'umuziki. 

Icyo gihe, urugendo rwabo rwafashe indi ntera, bagaragara mu biganiro bikomeye nka The Late Show With Stephen Colbert na Good Morning America. 

Ikindi kandi, bagize uruhare mu mushinga wa Kanye West wa Jesus Is King, baririmba muri Sunday Service Choir ye, bituma barushaho kumenyekana.

Mu 2020, basohoye alubumu yabo ya mbere yitwa Mad Love, yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki. 

Mu 2023, basohoye EP yitwa Metamorphosis irimo indirimbo z’umwimerere esheshatu ndetse n’iyindi basubiyemo ya Fleetwood Mac yitwa Dreams. Indirimbo yabo Hater's Anthem yabaye ikimenyabose kuri TikTok, ibafasha kugera ku bakunzi benshi ku isi.

Kuri ubu, Infinity Song bari mu rugendo rwabo rwa kabiri rw’isi yose, aho bazataramira mu mijyi itandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Boston na Lexington. 

Bazitabira kandi iserukiramuco rikomeye rya Glastonbury ku nshuro ya mbere ku itariki ya 28 Kamena 2025. Urugendo rwabo rutazagarukira muri Amerika gusa, kuko bazajya no mu Burayi, aho bazataramira mu mijyi nka Oslo, Stockholm, na Londres.

Urubuga thescottishsun.co.uk rwatangaje ko Infinity Song bazakora urugendo rw’isi yose mu 2025, ndetse ko bishimiye cyane kuzataramira muri Glastonbury ku nshuro ya mbere, nubwo bitaratangazwa ku mugaragaro n’abategura iryo serukiramuco.

Umuryango wa Infinity Song ukomeje kwerekana ko bishoboka kugera kure mu muziki binyuze mu mbaraga z’ubufatanye n’ubuhanga. 

Urugendo rwabo rw’isi yose rugaragaza ko biteguye kugera ku rwego rwo hejuru, ndetse abakunzi babo biteguye kwishimira ibitaramo bikomeye bitanga ibyishimo n’ubuhanga budasanzwe.

Jay-Z wasinyishije aba bavandimwe ba Infinity Song amasezerano y'umuziki

 Abavandimwe 4 bari kumwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND