Umuhanzi w’icyamamare muri Afrika ukomoka muri Tanzaniya uzwi ku izina rya Diamond, yageneye impano ihebuje umukunzi we Wema Sepetu ku isabukuru ye y’amavuko, amagambo n’ubutumwa yarengejeho bikaba byongeye gushimangira ko uyu mukobwa wigeze no kuba Miss wa Tanzaniya ashobora kuza azamubera umugore.
Diamond wari ufite ibitaramo yagombaga kwitabira muri izi mpera z’icyumweru harimo n’icyo muri Canada yahuriyemo na Kidum, Dr Claude na Chameleone, ntiyabashije kuba ari kumwe n’umukunzi we Wema Sepetu ku isabukuru ye y’amavuko yabaye kuri iki cyumweru, gusa ibi ntibyamubujije kumuha impano y’imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Nissan Mulano, iyi modoka akaba yayerekanye ku mbuga nkoranyambaga ko ariyo yageneye umukunzi we, hanyuma agerekaho n’amagambo y’urukundo aryohereye.
Iyi niyo modoka Diamond yageneye umukunzi we ku isabukuru y'amavuko
Diamond akaba yagize ati: “Ku isi ushobora kuba uri umuntu umwe ariko njye umbera isi, isi yanjye nziza cyane. Simbashije kuba ndi kumwe nawe duhagaraganye ukata umutsima (cake) w’isabukuru yawe, ariko uzahora mu bitekerezo... Isabukuru nziza mukundwa, umugabo wawe sintuje ariko nzaba ndi mu rugo vuba... Ndagukunda”
Wema Sepetu ukundana na Diamond
Aya magambo yatangiye kwerekana ko kuba Diamond yiyita umugabo wa Wema Sepetu, byaba ari ikimenyetso cy’uko ari we abona nk’uzamubera umugore mu gihe cye cy’ahazaza. Wema Sepetu na Diamond ni bamwe mu byamamare bivugwa cyane muri Tanzaniya cyane cyane ku bijyanye n’urukundo rwabo, uretse kuba uyu mukobwa yarabaye Miss wa Tanzaniya akaba anazwi nk’umukinnyi wa filime w’icyamamare muri iki gihugu.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO