RFL
Kigali

Impano Diamond yahaye Wema Sepetu n'amagambo yayiherekeje byashimangiye ko azamugira umugore

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/09/2014 12:26
8


Umuhanzi w’icyamamare muri Afrika ukomoka muri Tanzaniya uzwi ku izina rya Diamond, yageneye impano ihebuje umukunzi we Wema Sepetu ku isabukuru ye y’amavuko, amagambo n’ubutumwa yarengejeho bikaba byongeye gushimangira ko uyu mukobwa wigeze no kuba Miss wa Tanzaniya ashobora kuza azamubera umugore.



diamond

Diamond wari ufite ibitaramo yagombaga kwitabira muri izi mpera z’icyumweru harimo n’icyo muri Canada yahuriyemo na Kidum, Dr Claude na Chameleone, ntiyabashije kuba ari kumwe n’umukunzi we Wema Sepetu ku isabukuru ye y’amavuko yabaye kuri iki cyumweru, gusa ibi ntibyamubujije kumuha impano y’imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Nissan Mulano, iyi modoka akaba yayerekanye ku mbuga nkoranyambaga ko ariyo yageneye umukunzi we, hanyuma agerekaho n’amagambo y’urukundo aryohereye.

Iyi niyo modoka Diamond yageneye umukunzi we ku isabukuru y'amavuko

Iyi niyo modoka Diamond yageneye umukunzi we ku isabukuru y'amavuko

Diamond akaba yagize ati: “Ku isi ushobora kuba uri umuntu umwe ariko njye umbera isi, isi yanjye nziza cyane. Simbashije kuba ndi kumwe nawe duhagaraganye ukata umutsima (cake) w’isabukuru yawe, ariko uzahora mu bitekerezo...  Isabukuru nziza mukundwa, umugabo wawe sintuje ariko nzaba ndi mu rugo vuba... Ndagukunda”

Wema Sepetu ukundana na Diamond

Wema Sepetu ukundana na Diamond

Aya magambo yatangiye kwerekana ko kuba Diamond yiyita umugabo wa Wema Sepetu, byaba ari ikimenyetso cy’uko ari we abona nk’uzamubera umugore mu gihe cye cy’ahazaza. Wema Sepetu na Diamond ni bamwe mu byamamare bivugwa cyane muri Tanzaniya cyane cyane ku bijyanye n’urukundo rwabo, uretse kuba uyu mukobwa yarabaye Miss wa Tanzaniya akaba anazwi nk’umukinnyi wa filime w’icyamamare muri iki gihugu.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kamaliza9 years ago
    oooh ndemeye kabisa ndabakunda cyane!
  • picollina9 years ago
    ego!wa mutype akunda bigeze aha burya?!! Ibi bisigaye hake cyane ...
  • Parfait tix tixi9 years ago
    Ni byiza kweri nibaryoherwe
  • katauti9 years ago
    Ba katauti nibenshi kabisa!!!
  • katauti9 years ago
    Ba katauti nibenshi kabisa!!!
  • Naillah9 years ago
    Gusa nibyiza mubuzima gukunda ugukunda,gusa barashimisha peeeee
  • mix Burundi from 9 years ago
    ndanyuzwe!!!!
  • lailla9 years ago
    OMG!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!ndabashigikiye murukundo rwanyu,imana ibane namwe,ndabakunda





Inyarwanda BACKGROUND