Mu byumweru bibiri bishize, umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda uzwi ku izina rya Bebe Cool yatangaje ko abafana bazitabira igitaramo cye cyo mu mpera z’icyumweru gitaha bazinjirira ku ikarita y’amafaranga idasanzwe (Electronic Financial card) ariko ubu biravugwa ko yaba ashaka kwinjiza abafana muri Illuminati.
Kuva ubu buryo bwatangazwa ndetse iyo karita ikanagaragara, abantu bakomeje kuyibazaho cyane ko ari ikarita idasanzwe muri iki gihugu, Bebe Cool we akemeza ko uzayigura atazayikoresha gusa ku gitaramo kimwe agiye gukora, ko ahubwo azakomeza akajya ayikoresha mu bitaramo bye ndetse no mu kugura ibindi bikorwa bitandukanye by’uyu muhanzi, ariko abatari bacye bakomeje kubitera utwatsi bavuga ko arimo gushaka kubahuza n’imbaraga za sekibi, akaba ashaka kubinjiza mu muryango w’abakorera shitani, akaba yaba yaratangiye gukorana na Illuminati kandi ibiranga iyi karita bikaba byerekana ko yaba akorana na shitani nk’uko bivugwa muri Bibiliya.
Bebe Cool n'umugore we Zuena, uyu muryango ntibawushira amakenga mu kuba waba ukorana na Illuminati
Bebe Cool we avuga ko ari uburyo bwiza bwo gufasha abafana be kandi buzajya buhorohera, ariko bamwe mu baganiriye n’ibitangazamakuru bemeza ko uyu mugabo yaba akorana na Illuminati, akaba ashaka no gushyira abakunzi be mu muryango w’abakorana na shitani yifashishije iyi karita.
Umwe mu bafana baganiriye n’ikinyamakuru Bigeye cyo muri Uganda witwa Henry Amooti yagize ati: “Ndi umufana we, ariko iyi kariya inteye ubwoba. Nabwiwe ko hari agace iyo karita ifite, ako gace kakaba ari ikimenyetso kivugwa muri Bibiliya mu gitabo cy’Ibyahishuwe, mu gihe cya 13, kuva ku murongo wa 16 kugeza ku wa 18…”
Ese koko Bebe Cool yaba akorana n'imbaraga za Shitani?
Ayo makarita ubu yatangiye kugurishwa muri Uganda mu gihe igitaramo cya mbere azakoreshwaho kizaba mu cyumweru gitaha tariki 8 Kanama 2014, gusa n’ubwo abantu benshi bakunda uyu muhanzi bifuzaga kuzajya muri iki gitaramo, aya makarita abateye ubwoba bakeka ko bashobora kwisanga bakorana na shitani.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO