Igor Mabano ni umwe mu banyeshuri barangije mu ishuri rya muzika rya Nyundo mu cyiciro cya mbere cy’abanyeshuri barangijeyo. Uyu musore w’umuhanga mu gucuranga ingoma za kizungu kuri ubu ari kubarizwa muri KINA MUSIC ndetse magingo aya yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ndagutekereza’.
Nyuma yo kurangiza amasomo ye, uyu musore yahise yinjira muri KINA MUSIC nk’umu ‘producer’. Kuri ubu uyu musore ni umwe mu batunganyiriza indirimbo z’abandi bahanzi mu nzu itunganya muzika ya KINA MUSIC, akaba ari naho akorera indirimbo ze nk’umuhanzi cyane ko nubwo ari umuhanga mu gucuranga ingoma ndetse akaba umu producer, ari n’umuhanzi w’umuhanga mu miririmbire.
Igor Mabano umuhanzi uri kubarizwa muri KINA MUSIC
Aha Igor Mabano yari aherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ndagutekereza’, nyuma yo kuyishyira hanze akaba yamaze kurangiza amashusho yayo, akaba ari amashusho yakozwe na Meddy Saleh usanzwe n'ubundi akorera bamwe mu bahanzi bo muri KINA MUSIC.
REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO NSHYA YA IGOR MABANO ‘NDAGUTEKEREZA’
TANGA IGITECYEREZO