RFL
Kigali

Igikomangoma cy'u Bwongereza Harry n’umukunzi we Meghan Markle baritegura kwibaruka imfura

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/10/2018 13:20
0


Ibiro bishinzwe gutangaza amakuru y'Ibwami bw’u Bwongereza ‘Kensington Palace’ bitangaje mu gitondo cy’uyu wa mbere tariki 15 Ukwakira 2018 ko Igikomangoma Harry n’umukunzi we Meghan Markle bitegura kwibaruka imfura yabo mu rugaryi 2019.



Igikomangoma cy’u Bwongereza, Harry yahawe n’Umwamikazi Elizabeth II  izina[inyito] rya Duke; Meghan we yahise afata izina rya ‘Duchess’. Bivuze Prince Harry yitwa Duke, Meghan akitwa Duchess of Sussex.

Banditse bati “ Umuryango wa ‘Duke ndetse na Duchess of Sussex’ wishimiye gutangaza ko Duchess of Sussex[Meghan Markle] yitegura kwibaruka umwana w’imfura mu rugaryi[Hagati y’itariki 23 Nzeri-22 Ukuboza 2019] muri 2019.”

Ni inkuru nziza ije mu muryango w’ibwawi ikurikiye ubukwe bw’aba bombi barushinganye ku wa 19 Gicurasi 2019 mu birori bikomeye byakuriwe burebwa na miliyoni nyinshi bari imihanda yose y’isi.

Harry na Meghan bakoreye ubukwe bwabo mu ngoro yitiriwe Mutagatifu George ‘St.George Chapel’ mu mbuga ya Windsor Castle ahari hateraniye abatumirwa bagera kuri 600. Ni ubukwe bwahurije hamwe umuryango w’ibyamamare nka: Oprah, Serena Williams, Elton John, Priyanka Chopra, David, Victoria Beckham, George, Amal Clooney n’abandi benshi. 

Prince Harry wearing a costume: Prince Harry and Meghan Markle at their wedding at St. George's Chapel at Windsor Castle on May 19, 2018.

Prince Harry yarushinganye na Meghan Markle ku wa 19 Gicurasi 2018/ifoto: Reuters

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Extra, Oprah aherutse gutangaza ko ubukwe bwa Meghan na Harry burenze uko umuntu abyumva, ati ‘birarenze, mbese biri ku rundi rwego rwa buri kintu’. Yavuze ko yizeye byinshi kandi ko yiyumva nk’ushaka kuva mu muco we akajya mu wundi.

Harry na Meghan batangiye gukundana muri 2016, batangaje byeruye iby’urukundo rwabo mu Ugushyingo 2017.

Daily Mail ndetse n’ikinyamakuru E!  Biherutse kwandika ko Prince Harry yahuye na Meghan Markle, binyuze mu nshuti ye yo mu bwana yitwa Violet Westenholz.

Uyu Violet yari asanzwe akora mu nzu itunganya iby’imideli yitwa ‘PR’ y’uwitwa Ralph Lauren ari naho yahuriye na Meghan Markle waje kurushingana n’igikomangoma cy’u Bwongereza,  Harry.

Meghan Markle wearing a suit and tie: Prince Harry and Meghan Markle announce their engagement at Kensington Palace on Nov. 27, 2017.

Harry na Meghan baritegura kwibaruka imfura yabo

Mu kiganiro Meghan Markle wahoze ari umukinnyi wa filime wanamenyekanye mu filime y’uruhererekane “Suits” yabwiye BBC ko atari azi Prince Harry. Yasabye uyu Violet washakaga kubahuza ko yamubwira byinshi kuri Prince Harry.

Yagize ati “Ntabwo nari nzi byinshi kuri we. Icyo nagombaga gukora kwari ukumubaza igihe yatangiye gutekereza ko ashaka kuduhuza. Ikibazo nari mfite cyari kimwe, nti ‘ni mwiza’,”

Prince Harry nawe yavuze ko yahuye na Meghan Markle binyuze mu nshuti ye ya cyera. Avuga ko bahuye inshuro zirenga ebyiri mu mujyi wa London muri Nyakanga, 2017. Yagize ati “Natekereje inshuro zirenga eshatu, ubanza ahubwo ari ibyumweru nka bine mbere y’uko musaba y’uko ansanga muri Botswana.”

Igikomangoma Harry avuga ko we na Meghan bamaranye iminsi igera kuri itanu bishimanye, ibintu avuga ko byari ‘agatangaza’ ku mpande zombi.

Igikomangoma Harry ni umuhungu wa Prince Charles na Nyakwigendera Princess Diana akaba n’umwuzukuru w’umwamikazi Elizabeth wa II, uyoboye u Bwongereza. Umukunzi we, Meghan Markle ni umunyamerikakazi wabyawe n’umwarimu wa Yoga wakuriye  mu mujyi wa Californie.

Slide 1 of 76: Meghan Markle arrives at USA Network and The Moth's "A More Perfect Union: Stories of Prejudice and Power" Characters Unite storytelling event in West Hollywood, Calif., Wednesday, Feb. 15, 2012.  The event features storytellers sharing the personal experiences with discrimination and bigotry. (AP Photo/Matt Sayles); Prince Harry and Meghan Markle during a visit to the University of Bath Sports Training Village.; The Prince of Wales' 70th Birthday Patronage Celebration, Buckingham Palace, London, UK - 22 May 2018
Meghan Duchess of Sussex

Meghan Markle warushinganye na Prince Harry yari asanzwe ari umukinnyi wa filime/ifoto: AP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND