RFL
Kigali

Akanyamuneza ni kose ku bahanzi na ba Nyampinga b'u Rwanda bahuye na Perezida Kagame-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/08/2017 7:01
3


Abahanzi nyarwanda banyuranye na ba Nyampinga b’u Rwanda babiri aribo Miss Mutesi Jolly na Miss Iradukunda Elsa bagize umugisha wo guhura na Perezida Paul Kagame bifotozanya na we amafoto y’urwibutso. Aba bose ibyishimo byari byabarenze.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2017 mu birori byabereye i Rusororo ku cyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi mu rwego rwo kwishimira intsinzi ya Paul Kagame wari uhagarariye FPR Inkotanyi yatsinze amatora ya Perezida w’u Rwanda, ni bwo aba bahanzi na ba Nyampinga b’u Rwanda bahuye na Perezida Paul Kagame bifotozanya na we. 

Mu mafoto Inyarwanda.com dukesha Village Urugwiro, Miss Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 hamwe na mugenzi we Miss Iradukunda Elsa wambaye ikamba rya Miss Rwanda 2017, bagaragaye bafite akanyamuneza kenshi ku maso batewe no kuba babashije guhura no kwifotozanya n’umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame watorewe kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi. Iyo foto yabo yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga aho wabonaga abantu benshi bayishimiye cyane.

Perezida Kagame hamwe na Miss Mutesi Jolly na Miss Elsa Iradukunda

Si ba Nyampinga b’u Rwanda gusa bagize amahirwe yo kwifotozanya na Perezida Paul Kagame ahubwo hari n'abahanzi bagize ayo mahirwe bifotozanya nawe ifoto y’urwibutso. Bamwe mu bahanzi bagaragara mu ifoto bari hamwe na Perezida Kagame, harimo: Senderi, Kitoko, Intore Tuyisenge, Favor, King James, Platini, Mariya Yohana n’abandi.

Perezida Kagame hamwe n'abahanzi banyuranye

Bamwe muri aba bahanzi banagize amahirwe yo kwifotozanya na Perezida Kagame ifoto ya ‘Selfie’. Aba bahanzi bagaragaje ko bishimiye cyane kwifotozanya na Nyakubahwa Paul Kagame nkuko babitangaje ku mbuga nkoranyambaga bakoresha. Intore Tuyisenge akoresheje Instagram, yagize ati “Komeza utuyobore”. Platini yagize ati “Platini na Baba wa Taifa”. Kitoko Bibarwa yatangaje ko kwifotozanya na Paul Kagame ari ikintu cyamushimishije cyane na cyane ko ngo asanzwe akunda cyane Paul Kagame.

Mujyanama Claude uzwi nka TMC, Muneza Christophe uzwi cyane nka Christopher na Dr Muyombo Thomas ni bamwe mu bahanzi baherekeje Paul Kagame mu turere twose yiyamamarijemo ndetse aba bahanzi nabo bari bari i Rusororo mu kwishimira intsinzi  ya FPR Inkotanyi, gusa ntabwo bagaragaye mu ifoto y'urwibutso abahanzi bifotozanyije na Perezida Paul Kagame. Christopher yabwiye Radio Rwanda ko we na TMC bari baherekeje mugenzi wabo Tom Close kuko mu masaha yo hagati yaje guhura n’uburwayi  bikaba ngombwa ko bava i Rusororo ahaberaga ibi birori. Yakomeje avuga ko kutifotozanya na Perezida Paul Kagame ari ikintu cyamubabaje cyane.

Senderi na bagenzi be bari basazwe n'ibyishimo

Perezida Kagame hamwe na Senderi na Kitoko,.... baganiriye

Miss Rwanda

Bishimiye cyane intsinzi ya FPR Inkotanyi

Platini

Platini yishimiye cyane kwifotozanya na Perezida Kagame

Kitoko

Kitoko hamwe na Perezida Paul Kagame,.. ati 'Mission isojwe mu byishimo'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nkurunziza6 years ago
    Intsinzi yunusaza wacu niyoyo 100%
  • kay6 years ago
    wow mbega byiza nuko bahungu beza muzehe arabizirikana ibilometero byose mwarabigendanye
  • dada6 years ago
    Nyamaze ndabona Kitoko yabera umusaza umukwe muzima!!!!





Inyarwanda BACKGROUND