RFL
Kigali

"Icyo nshyira imbere si amazina cyangwa isura"Jean Luc Ishimwe umwe mu bahanzi batahinduye amazina yabo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:22/12/2017 7:02
0


Jean Luc Ishimwe wishimira ibikorwa bye bya muzika byo mu mwaka w’2017 ni umwe mu bahanzi nyarwanda batigeze bahindura amazina yabo nk’uko abandi babikora kandi ngo yemera ko izina ntacyo rihindura ku mikorere y’umuntu.



Uyu muhanzi umaze kugira indirimbo zigera kuri 5, ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com twamubajije impamvu we atahinduye izina rye nk’abandi bahanzi uko babigenza adusobanurira ko izina yiswe yarishimye. Yagize ati: “Mbere na mbere numvaga ayo ariyo mazina ankwiriye nk’umuhanzi kuko njyewe icyo nshyira imbere cyane si amazina cyangwa isura yanjye cyangwa ikindi cyose. Ni umuziki nkora, ibikorwa nkora message irimo igere ku bantu ibindi bakabyishakira…numvaga ayo ngayo ntacyo antwaye.”

Jean Luc Ishimwe

Jean Luc Ishimwe yemezako icyo ashyize imbere atari uguhindura amazina ari ugutanga ubutumwa

Kuri ubu Jean Luc Ishimwe wamaze gutunganya amashusho y’indirimbo ye ya gatanu, akunze guhura n’imbogamizi z’ubushobozi kuko ntagira umuntu ushinzwe gusa ibikorwa bye. Nk’umuhanzi yifuza kuba urugero rwa benshi atari ukumenyekana gusa. Yagize ati:“Iyo ukora umuziki mbere y’ibindi byose iyo ukora ibintu ukavuga ngo njye nje mu itangazamakuru, muri showbiz ni uko uba wifuza ko bigera ku bantu, abantu babibone ariko atari ukuvuga ngo babibone gusa bisanzwe ahubwo bagire n’icyo babikuramo. Njye rero umuziki wanjye ushingiye ku kuvuga ngo message irimo yageze ku bantu…kuba nakora ikintu njye nka Jean Luc nkagishyira hariya kigakundwa ni intambwe nini kuri njyewe…”

Kanda hano urebe indirimbo 'Urumuri' ya Jean Luc Ishimwe

Uyu muhanzi yemeza ko uyu mwaka wa 2017 wamubereye umwaka mwiza kuko yabashije kuwukoramo byinshi byamuzamuye. Aragira ati:“Mbere na mbere navuga ko ari umwaka mwiza, nakozemo ama video, nkoramo indirimbo 3 n’amavideo 2, nitabiriye ibitaramo bitandukanye kuko abantu benshi bagiye bantumira…n’umubare w’abantu bankurikirana wariyongereye…” Jean Luc Ishimwe yaboneyeho umwanya wo gushimira abakunzi be kubwo kumuba hafi no kwifuriza abanyarwanda muri rusange umwaka mushya muhire by’umwihariko abakunzi b’ibikorwa bye.

Kanda hano urebe ikiganiro Jean Luc Ishimwe yagiranye na Inyarwanda.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND