RFL
Kigali

Icyo bamwe mu bahanzi bavuga kukuba Apotre Gitwaza avugwaho gukorana n’imyuka mibi ya satani

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:23/04/2015 12:48
39


Mu minsi ishize hakwiriye amakuru avuga ko umushumba mukuru w’itorero Zion Temple ,Apotre Paul Gitwaza yaba akorana n’imyuka mibi ndetse ngo ikaba ari nayo imuha kugira igikundiro n’ubutunzi. Aya makuru yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga hanavugwaga ko umugore we yaba yarahahamutse nyuma yo kumenya amabanga y’umugabo we.



Abahanzi banyuranye baririmba indirimbo zahimbiwe Imana  basengera mu matorero atandukanye harimo na Zion Temple riyoborwa na Apotre Gitwaza ndetse n’abafite aho bakunda guhurira n’iri torero baganiriye na Inyarwanda.com bagira icyo bavuga kuri aya makuru yakomeje gukwirakwira ndetse n’ubu akaba akigibwaho impaka n’abantu banyuranye.

Apotre Paul Gitwaza , umuyobozi w'itorero Zion Temple

Aimee Uwimana

Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com,umuhanzi Aimee Uwimana usengera mu itorero rya Zion Temple yavuze ko kuri we asanga umuntu udasobanukiwe Ijambo ry’Imana ariwe ushobora kuyobywa n’ibyo we asanga ari urucantege ku murimo wayo.

Ati”Umuntu udasobanukiwe Ijambo ry’Imana ashobora kuvuga ati ko biriya bintu  biteye ubwoba se, ariko tuzi neza ko na Yesu ari we waduhesheje agakiza  bamwise ngo ni umukuru w’amadayimoni, ntibitangaje ko bavuga ngo Apotre Gitwaza utuma ubuzima bw’abantu benshi buhinduka kubw’Imana imukoresha, yakwitwa ko ko ari umu sataniste(ukorana na satani).Umuntu wese ufungutse amaso udashutswe na satani abona ko ari ibyinyoma kuko ntakuntu Gitwaza yaba akorera satani hanyuma ngo yigishe ijambo ry’Imana abantu bakizwe,biyegurire Imana,None se satani yakwisenyera?

Aimee yongeyeho ati ”Biriya ni ibihuha,ni ababivuga batazi Ijambo ry’Imana cyangwa bagendera mu kigare batatekereje,ntabwo yaba ari umukozi wa satani ngo akorere Imana.Ubwami bw’Imana burakomeye kandi burahagaze ntakizabusenya.

Patient Bizimana

Patient Bizimana umuhanzi ukunda kuririmba indirimbo zo kuramya  Imana akaba n’umukristo muri Restoration Church asanga iriya nkuru yavuzwe kuri Gitwaza ari iyigeze kuvugwa kuri Perezida Mobutu Seseko wahoze ayobora Zaire kuri ubu isigaye ari Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo(RDC).

Patient yagize ati” Icyo nabivugaho ni ugusaba itangazamakuru kwitonda no kwigengesera kuvuga nabi, kubeshya,gusebya abakozi b’Imana. Umuntu nka Apotre Gitwaza, Imana ikoresha guhindura abantu  benshi sibyiza kumwandagaza . Biriya bintu ni ukubeshya ,ni inkuru ya Mobutu bakoreye ihindura(editing), bakuramo izina rya Mobutu bashyiramo Gitwaza."

Iriba

Icyo ashimira itangazamakuru ryo mu Rwanda n’impamvu abona Apotre Gitwaza ahora avugwa. Ati  .”Ndashimira n’itangazamakuru ryagiye rivuguruza kiriya kinyamakuru cyabyanditse. Impamvu ahora avugwa ni uko ari umuntu wakoze ibikorwa byiza harimo guhindura abari indaya,abasinzi,abatagira ibyiringiro abakaba abakozi b’Imana. Apotre Gitwaza ni umukozi w’Imana, wasizwe n’Imana,watoranyijwe kandi iyamutoranyije kera ihora imutsindishiriza.

Diana Kamugisha

Umuhanzikazi Diana Kamugisha usengera muri New Life Bible Church yagize  ati” Narabisuzuguye cyane kuko nzi neza ko ataribyo.Gitwaza ni umukozi w’Imana pe. Ni umukozi wayo kugeza hahandi ntabishidikanya habe na gato.Nkunda kumukurikira abwiriza, ama CD ye  n’ahandi. Ababivuga ni satani ubakoresha, bagamije kwangiza izina rye, gusa muri byose njye navuga ko ari imigambi ya satani  kandi Imana ijya ihindura imigambi ya satani ikayihinduramo ibyiza,yaba yashatse kukugirira nabi, Imana ikakugirira neza ndetse kurushaho”


Ku bigendanye niba hari icyo biri buhungabanye ku Ijambo ry’Imana Apotre Gitwaza yigisha,Diana Kamugisha yavuze ko abona ahubwo aribwo ubutumwa bwiza bugiye kurushaho kwamamara cyane kurusha uko byahoze mbere y’ibyavuzwe ndetse yemeza ko umukristo byahungabanya ari utazi aho yari ahagaze neza,ujegajega.

Theo Bose Babireba

Theo Uwiringiyimana bakunda kwita  Bose babireba ubarizwa muri ADEPR, nk’umuntu wakunze kuvugwaho cyane amakuru amuharabika ,yemeza ko ibyavuzwe kuri Gitwaza ari ibihuha.

Yagize ati”Njewe ibintu nabashije kubona ni bikeya kuko nabonye babinyoherereje kuri whatsapp, mbonaho agafoto ke , nyine bavuga ko  ngo umudamu we ngo yagize ihungabana n’ibiki,bandika ko ari intumwa ya satani  Gitwaza numva biranambabaje cyane ntago nakubeshya, nararababaye  cyane kuburyo sinashatse kumenya ibikurikiye kuko njyewe nagiye mvugwaho ibintu,abantu bajya kubivuga bakabishyiramo umunyu cyane,kenshi ari n’ibinyoma, ntabwo njyewe  nka Theo nigeze nemera ko biriya ari ukuri binaramutse ari ukuri naba ngize igihombo gikomeye kuko nagira ubwoba  bukomeye kuko baba mpombye umukozi w’Imana mfata nk’umuntu ukomeye ariko njye sinabyemeye kuko nta nyiri ubwite twavuganye cyangwa ngo mvugane n’umuntu wo mu muryango we, kandi menyereye kumva ibihuha,iyo ngira nka numero ye ya telefoni nari kumuhamagaraga nkamuha pole nti baguharabitse mukozi w’Imana.”

Yongeyeho ati”Satani arwanya umurimo w’Imana , adaciye nko kuri Gitwaza  wamaze gukomera no kubaka izina ngo abisenye  ntabwo yajya gufata umuntu utaramenya gusobanura Matayo na Yohana,uwo satani ntabwo yakwirirwa ajya kumutera. Areba nawe ahantu akubita abantu bakagwa mu mitima, ubu abantu baraguye kandi wumva ari n’ibihuha.Gusa igikomeye muri njye narababaye,icyo yakora ni ukubabarira kuruta ibindi byose.”

Tonzi

Umuhanzikazi Tonzi we asanga havugwa umuntu ufite ibikorwa. Yagize ati”Mu buzima bwo muri iyi si i ibyiza n’ibibi bivanze, ni Ijambo ry’Imana rirabivuga habaho igihe cyo kuvugwa neza n’igihe cyo kuvugwa nabi, icyo nabwira umukozi w’Imana Gitwaza  ni uko tumukunda kandi tumwubaha, akamaro afite ku bantu turakazi kandi atugirira umumaro afasha imitima ya benshi,umuntu utazwi kuba yasebya umukozi w’Imana bigomba kudukomeza mu rugendo tukamenya yuko Imana ariyo idukunda,inyaduca intege byose turakomeje. Havugwa ufite ibikorwa, Gitwaza ntacike intege, tumurinyuma.

Patient Bizimana

Dominic Nic Ashimwe

Umuhanzi Doiminic Nic usengera mu itorero rya ADEPR yagize ati”Hari ubwo ikinyoma gitinda kubona ikikinyomoza kigakomeza kwidegembya, uko kigera kure ari nako gihinduka nk’ukuri ku bo kigeze mu matwi bwambere, kuko uko cyahimbwe mu itangiriro buri wese agenda yongeramo ibyo yishakiye buhoro buhoro. Icyo gihe, iyo nyiri ukubeshyerwa abona ko nta ngaruka zikanganye byamugiraho wirinda kugira n’ijambo na rimwe rikuvamo kuri byo kuko uko ubivugaho cyane niko utiza umurindi nyiri uguhimba icyo kinyoma hanyuma aho gushira ahubwo kigakomeza kwamamara. Ariko kandi hari n’ikindi kinyoma ureba uburemere gifite ukabona wenda hari ingaruka zikomeye kirakugiraho, iyo wumva ubasha kubinyomoza ni byiza kutabyirengangiza ukabikora wihuse.”

Dominic

Yongeyeho ati”Numva njye inama natanga kuri Apotre ni uko niba abona kuri we hari ingaruka zikomeye iyi nkuru imuvugwaho yamugiraho, yakoresha inama n’abanyamakuru akagira icyo abivugaho(version) ye bwite cyangwa agasa n’utanga imbwirwaruhame itanga ukuri kwe kuri ayo makuru mabi ameze atyo atitaye aho yaturutse hose .Iyo ubigenje utyo wa muntu ukomeza kwamamaza ikinyoma arabikora ariko ntaba ayobewe muri we ko ukuri kwavuzwe na nyiri ubwite nakwo guhari bityo hamwe n’Imana yaguhamagaye ikagucira akanzu. Naho ibyo kuba Apotre yaba akorana n’imyuka mibi ya satani ibyo ntacyo mbiziho, ni nyiri ubwite n’Imana yamuhamagaye bazi ukuri kwabyo.”

Olivier Roy

Umuhanzi Olivier Roy umaze kwegukana igihembo cya Groove awards nk’umuhanzi wakoze indirimbo y’amashusho nziza inshuro 2 zikurikiranya ndetse nawe akaba ari umukristo wa Zion Temple yagize  icyo abivugaho.

Ati”Inkuru yanditswe ku Ntumwa Paul Gitwaza kuri njye nabonye ari uguharabikana no gusebanya.  Njye nsengera kuri Zion mpamaze imyaka 11 ibyo bamuvugaho n’ibinyoma kuko iyo usomye iriya nkuru banditse harimo ibinyoma byishi cyane.Abanditse iriya nkuru bari bafite icyo bashakaga  kugeraho, urugero Gitwaza ni umwe mu bantu bazwi cyane kandi bakoze ibikorwa by'indashyikirwa rero baba baranditse iriya nkuru kugirango nabo bamenyekane  ariko niba hari nibindi bashakanga Imana izabyerekana.”

Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye wamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga indirimbo'Arampagije' akaba n'umukristo muri Restoration Church nawe yagize icyo atangaza. Serge ati “Abantu bagira uko bumva ibintu ariko ubundi kubwanjye sinemera ko biriya bintu ko byaba byarabayeho, mugihe nta gihamya mfite njyewe sinshobora kubihamya ngo mvuge ko cyabayeho.Biriya ni uguharabika Gitwaza ndetse ngo  bamusebye nk’umukozi w’Imana kandi iyo burya usebya umukozi w’Imana bishobora kugukururira umuvumo. Nib anta gihamya y’ikintu ufite si byiza kukivugaho cyangwa ngo  ugihamye. ”

 Serge

Uretse aba bahanzi, wowe inkuru yavuzwe kuri Gitwaza wayifashe gute?Ese ubona hari icyo izahungabanya ku itorero rya Zion yashinze akaba anaribereye umuyobozi mukuru?

Renzaho Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • didine9 years ago
    Nta nduru ivugira ubusa ku musozi, inshuro avuzweho gukorana na Satani ni nyinshi ntabwo dukwiye kubitesha agaciro nabyo ngo tumugire umwere. Simbimushinjije ariko Muritonde bantu bo mu minsi y'imperuka
  • jessy9 years ago
    nibyo rata uvuze ukuri tugomba kugira amacyenga
  • fifi9 years ago
    YAKORESHWA N'IMBARAGA Z'UWITEKA, YAKORESHWA N'IMBARAGA ZA SEKIBI, ICYA NGOMBWA NUKO YAZAMUYE ABANTU BENSHI BAGAKIZWA BAKIHANA BAKANGA ICYAHA N'IGISA NACYO CYOSE. WE NAKOMEZE AZANE ABANTU KU MANA AHASIGAYE WE N'UWO AKORERA BAZIMENYANIRA TWEBWE NTIDUSHINZWE GUCA IMANZA. NABWIRIZA ABANTU AKABABWIRA KO ICYAHA ARI CYIZA ICYO GIHE AZATERWE AMABUYE. ARIKO NIYIGISHA KWIHANA TUKANGA ICYAHA ICYO ARICYO CYOSE AKADUFASHA GUSENGA, GUTINYA IMANA NO KUYUBAHA UWO GITWAZA AZABA AKORESHWA NA WE UWO ARIWE WESE AZABIMUHEMBERE
  • uko mbibona9 years ago
    nkunze cyane comment ya dominic, ntawajyaho ngo ahamye ibyo atazi!!!!
  • titi9 years ago
    Ngo ibyanjye bizwi numutima wanjye niko bibiliya ivuga rero we niwe azi ukuri kumurimo yigisha byiza ariko ntawamenya umva ibyo avuga niwumva ari byiza ibikurikize naho ibindi bizwi nawe ni Mana ye. Imana ibahe umugisha
  • angea9 years ago
    nkunze cyane comments ya dominic nic, kk gitwaza niwe uzi niba koko akoresha imyuka ya satani cg se akoresha umwuka wimana, dominic nic imana iguhe kwaguka mubyo kumenya gusubiza neza.
  • angea9 years ago
    nkunze cyane comments ya dominic nic, kk gitwaza niwe uzi niba koko akoresha imyuka ya satani cg se akoresha umwuka wimana, dominic nic imana iguhe kwaguka mubyo kumenya gusubiza neza.
  • gasagure9 years ago
    ARIKO IYO IKINTU KIVUZWE RIMWE KABIRI, GATATU MUJYE MUGITEKEREZA. NONE SE KUKI YAKOZE REACTION YO GUTUKANA, YITA ABANTU IMBWA? umuntu ni umuntu?
  • oly9 years ago
    hanyuma rero munamenye ko hazabaho n'abazazura abantu bitwaje izina rya Yesu mu minsi ya nyuma.Muvuge make. kdi nyirubwite nagire icyo atangaza twumve.Yisonure bifatika. Ubundi niba ataribyo koko avuze umufasha we aho kumwita IMBWA .
  • mm9 years ago
    gushishoza biruta byose. mureke gukurikira abantu mukurikire Imana, na Satani afite imbaraga yakora ibitangaza akabikoresha numuntu. dusabe uwiteka atuyobore nahubundi bibaye byo ntiyaba aruwamberw bitanabaye byo ntiyaba aruwambere ubeshyewe
  • titi9 years ago
    ibyo bintu mubyitondere si ubwa mbere bivuzwe kuri Gitwaza.
  • uwera9 years ago
    Dominic nic imana iguhe umugisha uzi gusubiza pe
  • Cola9 years ago
    Jye nsigaye mbona abantu beshi batazi icyo bakora batazi uwo basenga,mbese bamwe mbona barabigize imikino cyangwa ubucuruzi,nawe se ko ko ,abantu baba mukubyina gukizwa gusa bshakira amahera bakavuga gusa ,aho batashyize no mungiro ,kangahe umupastor afatwa aryamanye n umugore utaruwe ? kangahe biba icyacumi basaba abayoboke? kanagahe bigira nyoni nyishi ngo kunywa inzoga nicyaha kandi bazenywera munsi y igitanda mwese muzi kere ko umurokore atisigaga ,nkuko mbona ubu bsiga ,ntibambaraga ibigufi ntaguhindura imisats i ariko ubu ahubwo wagirango wemerwe ubu ko urokotse ariko ,wakoze ibyo bavugaga ko ari icyaha none tuzemera ibihe muburokore ?kangahe ,bagira inzangano zitagira aho zishingiye,sibose hari abazima hari nabaterwa na satani ,gusa icyo navuga kuri gitwaza kumugani niwe uzi ukuri ,sinamucira urubanza ,kimwe nkuko yanabeshyerwa kuko nubwo mumwita intumwa aracyari umuntu washukwa ,satani nimbi cyane kandi nayo iri kurugamba irashaka abayoboke bayo,ibibyose byakaduhaye amasomo ibintu bya madini ntawigeze abidutuma twatumwe gukora neza ,no kumva neza ,twubaha buri wese atari ukuvuga ngo ndubaha uwakijijwe cyangwa udakijijwe twese turi abana b imana kandi imana idukunda kimwe icyangwobwa ni ugukora icyo idusaba.
  • uwase9 years ago
    Dominic Nic ibyo uvuze bifite ishingiro 100% tureke guhamya cg gupfobya ibyo tutazi. pasteur arahari naze avuge ukiri kwe,madam we wiboneye ayo mahano naze nawe abihamye cg abinyomoze,uwo mufundi nawe wabibonye nagire icyo avuga maze badufashe tuve murujijo. Turi mu minsi yanyuma dusabe Imana itube bugufi ntitugwe mu moshya.
  • 9 years ago
    Mureke guha satani inzira gitwaza numukozi wimana mubyemere canke mubihakane
  • teddy9 years ago
    Imana niyo ibizi ninayo izagaragaza ukuri
  • uwera9 years ago
    Dominic nic imana iguhe umugisha uzi gusubiza pe
  • uwingabire joselyne9 years ago
    Dominic nguhaye 100%
  • innocent 9 years ago
    Ibi nibisazwe, NA yesu kristo abafarisayo ntibemeye ibyo yakoraga, bavugaga yuko ,abiterwa namadayimoni, we love him so much.
  • innocent 9 years ago
    Ibi nibisazwe, NA yesu kristo abafarisayo ntibemeye ibyo yakoraga, bavugaga yuko ,abiterwa namadayimoni, we love him so much.





Inyarwanda BACKGROUND