Mu minsi ishize hakwiriye amakuru avuga ko umushumba mukuru w’itorero Zion Temple ,Apotre Paul Gitwaza yaba akorana n’imyuka mibi ndetse ngo ikaba ari nayo imuha kugira igikundiro n’ubutunzi. Aya makuru yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga hanavugwaga ko umugore we yaba yarahahamutse nyuma yo kumenya amabanga y’umugabo we.
Abahanzi banyuranye baririmba indirimbo zahimbiwe Imana basengera mu matorero atandukanye harimo na Zion Temple riyoborwa na Apotre Gitwaza ndetse n’abafite aho bakunda guhurira n’iri torero baganiriye na Inyarwanda.com bagira icyo bavuga kuri aya makuru yakomeje gukwirakwira ndetse n’ubu akaba akigibwaho impaka n’abantu banyuranye.
Apotre Paul Gitwaza , umuyobozi w'itorero Zion Temple
Aimee Uwimana
Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com,umuhanzi Aimee Uwimana usengera mu itorero rya Zion Temple yavuze ko kuri we asanga umuntu udasobanukiwe Ijambo ry’Imana ariwe ushobora kuyobywa n’ibyo we asanga ari urucantege ku murimo wayo.
Ati”Umuntu udasobanukiwe Ijambo ry’Imana ashobora kuvuga ati ko biriya bintu biteye ubwoba se, ariko tuzi neza ko na Yesu ari we waduhesheje agakiza bamwise ngo ni umukuru w’amadayimoni, ntibitangaje ko bavuga ngo Apotre Gitwaza utuma ubuzima bw’abantu benshi buhinduka kubw’Imana imukoresha, yakwitwa ko ko ari umu sataniste(ukorana na satani).Umuntu wese ufungutse amaso udashutswe na satani abona ko ari ibyinyoma kuko ntakuntu Gitwaza yaba akorera satani hanyuma ngo yigishe ijambo ry’Imana abantu bakizwe,biyegurire Imana,None se satani yakwisenyera?
Aimee yongeyeho ati ”Biriya ni ibihuha,ni ababivuga batazi Ijambo ry’Imana cyangwa bagendera mu kigare batatekereje,ntabwo yaba ari umukozi wa satani ngo akorere Imana.Ubwami bw’Imana burakomeye kandi burahagaze ntakizabusenya.”
Patient Bizimana
Patient Bizimana umuhanzi ukunda kuririmba indirimbo zo kuramya Imana akaba n’umukristo muri Restoration Church asanga iriya nkuru yavuzwe kuri Gitwaza ari iyigeze kuvugwa kuri Perezida Mobutu Seseko wahoze ayobora Zaire kuri ubu isigaye ari Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo(RDC).
Patient yagize ati” Icyo nabivugaho ni ugusaba itangazamakuru kwitonda no kwigengesera kuvuga nabi, kubeshya,gusebya abakozi b’Imana. Umuntu nka Apotre Gitwaza, Imana ikoresha guhindura abantu benshi sibyiza kumwandagaza . Biriya bintu ni ukubeshya ,ni inkuru ya Mobutu bakoreye ihindura(editing), bakuramo izina rya Mobutu bashyiramo Gitwaza."
Icyo ashimira itangazamakuru ryo mu Rwanda n’impamvu abona Apotre Gitwaza ahora avugwa. Ati .”Ndashimira n’itangazamakuru ryagiye rivuguruza kiriya kinyamakuru cyabyanditse. Impamvu ahora avugwa ni uko ari umuntu wakoze ibikorwa byiza harimo guhindura abari indaya,abasinzi,abatagira ibyiringiro abakaba abakozi b’Imana. Apotre Gitwaza ni umukozi w’Imana, wasizwe n’Imana,watoranyijwe kandi iyamutoranyije kera ihora imutsindishiriza.”
Diana Kamugisha
Umuhanzikazi Diana Kamugisha usengera muri New Life Bible Church yagize ati” Narabisuzuguye cyane kuko nzi neza ko ataribyo.Gitwaza ni umukozi w’Imana pe. Ni umukozi wayo kugeza hahandi ntabishidikanya habe na gato.Nkunda kumukurikira abwiriza, ama CD ye n’ahandi. Ababivuga ni satani ubakoresha, bagamije kwangiza izina rye, gusa muri byose njye navuga ko ari imigambi ya satani kandi Imana ijya ihindura imigambi ya satani ikayihinduramo ibyiza,yaba yashatse kukugirira nabi, Imana ikakugirira neza ndetse kurushaho”
Ku bigendanye niba hari icyo biri buhungabanye ku Ijambo ry’Imana Apotre Gitwaza yigisha,Diana Kamugisha yavuze ko abona ahubwo aribwo ubutumwa bwiza bugiye kurushaho kwamamara cyane kurusha uko byahoze mbere y’ibyavuzwe ndetse yemeza ko umukristo byahungabanya ari utazi aho yari ahagaze neza,ujegajega.
Theo Bose Babireba
Theo Uwiringiyimana bakunda kwita Bose babireba ubarizwa muri ADEPR, nk’umuntu wakunze kuvugwaho cyane amakuru amuharabika ,yemeza ko ibyavuzwe kuri Gitwaza ari ibihuha.
Yagize ati”Njewe ibintu nabashije kubona ni bikeya kuko nabonye babinyoherereje kuri whatsapp, mbonaho agafoto ke , nyine bavuga ko ngo umudamu we ngo yagize ihungabana n’ibiki,bandika ko ari intumwa ya satani Gitwaza numva biranambabaje cyane ntago nakubeshya, nararababaye cyane kuburyo sinashatse kumenya ibikurikiye kuko njyewe nagiye mvugwaho ibintu,abantu bajya kubivuga bakabishyiramo umunyu cyane,kenshi ari n’ibinyoma, ntabwo njyewe nka Theo nigeze nemera ko biriya ari ukuri binaramutse ari ukuri naba ngize igihombo gikomeye kuko nagira ubwoba bukomeye kuko baba mpombye umukozi w’Imana mfata nk’umuntu ukomeye ariko njye sinabyemeye kuko nta nyiri ubwite twavuganye cyangwa ngo mvugane n’umuntu wo mu muryango we, kandi menyereye kumva ibihuha,iyo ngira nka numero ye ya telefoni nari kumuhamagaraga nkamuha pole nti baguharabitse mukozi w’Imana.”
Yongeyeho ati”Satani arwanya umurimo w’Imana , adaciye nko kuri Gitwaza wamaze gukomera no kubaka izina ngo abisenye ntabwo yajya gufata umuntu utaramenya gusobanura Matayo na Yohana,uwo satani ntabwo yakwirirwa ajya kumutera. Areba nawe ahantu akubita abantu bakagwa mu mitima, ubu abantu baraguye kandi wumva ari n’ibihuha.Gusa igikomeye muri njye narababaye,icyo yakora ni ukubabarira kuruta ibindi byose.”
Tonzi
Umuhanzikazi Tonzi we asanga havugwa umuntu ufite ibikorwa. Yagize ati”Mu buzima bwo muri iyi si i ibyiza n’ibibi bivanze, ni Ijambo ry’Imana rirabivuga habaho igihe cyo kuvugwa neza n’igihe cyo kuvugwa nabi, icyo nabwira umukozi w’Imana Gitwaza ni uko tumukunda kandi tumwubaha, akamaro afite ku bantu turakazi kandi atugirira umumaro afasha imitima ya benshi,umuntu utazwi kuba yasebya umukozi w’Imana bigomba kudukomeza mu rugendo tukamenya yuko Imana ariyo idukunda,inyaduca intege byose turakomeje. Havugwa ufite ibikorwa, Gitwaza ntacike intege, tumurinyuma.”
Dominic Nic Ashimwe
Umuhanzi Doiminic Nic usengera mu itorero rya ADEPR yagize ati”Hari ubwo ikinyoma gitinda kubona ikikinyomoza kigakomeza kwidegembya, uko kigera kure ari nako gihinduka nk’ukuri ku bo kigeze mu matwi bwambere, kuko uko cyahimbwe mu itangiriro buri wese agenda yongeramo ibyo yishakiye buhoro buhoro. Icyo gihe, iyo nyiri ukubeshyerwa abona ko nta ngaruka zikanganye byamugiraho wirinda kugira n’ijambo na rimwe rikuvamo kuri byo kuko uko ubivugaho cyane niko utiza umurindi nyiri uguhimba icyo kinyoma hanyuma aho gushira ahubwo kigakomeza kwamamara. Ariko kandi hari n’ikindi kinyoma ureba uburemere gifite ukabona wenda hari ingaruka zikomeye kirakugiraho, iyo wumva ubasha kubinyomoza ni byiza kutabyirengangiza ukabikora wihuse.”
Yongeyeho ati”Numva njye inama natanga kuri Apotre ni uko niba abona kuri we hari ingaruka zikomeye iyi nkuru imuvugwaho yamugiraho, yakoresha inama n’abanyamakuru akagira icyo abivugaho(version) ye bwite cyangwa agasa n’utanga imbwirwaruhame itanga ukuri kwe kuri ayo makuru mabi ameze atyo atitaye aho yaturutse hose .Iyo ubigenje utyo wa muntu ukomeza kwamamaza ikinyoma arabikora ariko ntaba ayobewe muri we ko ukuri kwavuzwe na nyiri ubwite nakwo guhari bityo hamwe n’Imana yaguhamagaye ikagucira akanzu. Naho ibyo kuba Apotre yaba akorana n’imyuka mibi ya satani ibyo ntacyo mbiziho, ni nyiri ubwite n’Imana yamuhamagaye bazi ukuri kwabyo.”
Olivier Roy
Umuhanzi Olivier Roy umaze kwegukana igihembo cya Groove awards nk’umuhanzi wakoze indirimbo y’amashusho nziza inshuro 2 zikurikiranya ndetse nawe akaba ari umukristo wa Zion Temple yagize icyo abivugaho.
Ati”Inkuru yanditswe ku Ntumwa Paul Gitwaza kuri njye nabonye ari uguharabikana no gusebanya. Njye nsengera kuri Zion mpamaze imyaka 11 ibyo bamuvugaho n’ibinyoma kuko iyo usomye iriya nkuru banditse harimo ibinyoma byishi cyane.Abanditse iriya nkuru bari bafite icyo bashakaga kugeraho, urugero Gitwaza ni umwe mu bantu bazwi cyane kandi bakoze ibikorwa by'indashyikirwa rero baba baranditse iriya nkuru kugirango nabo bamenyekane ariko niba hari nibindi bashakanga Imana izabyerekana.”
Serge Iyamuremye
Serge Iyamuremye wamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga indirimbo'Arampagije' akaba n'umukristo muri Restoration Church nawe yagize icyo atangaza. Serge ati “Abantu bagira uko bumva ibintu ariko ubundi kubwanjye sinemera ko biriya bintu ko byaba byarabayeho, mugihe nta gihamya mfite njyewe sinshobora kubihamya ngo mvuge ko cyabayeho.Biriya ni uguharabika Gitwaza ndetse ngo bamusebye nk’umukozi w’Imana kandi iyo burya usebya umukozi w’Imana bishobora kugukururira umuvumo. Nib anta gihamya y’ikintu ufite si byiza kukivugaho cyangwa ngo ugihamye. ”
Uretse aba bahanzi, wowe inkuru yavuzwe kuri Gitwaza wayifashe gute?Ese ubona hari icyo izahungabanya ku itorero rya Zion yashinze akaba anaribereye umuyobozi mukuru?
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO