RFL
Kigali

Yohani Umubatiza mu nzira igana i Rusizi mu muhigo wo gushakisha Babou G wa nyawe!

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/07/2015 14:50
18


Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 24 Nyakanga 2015 nibwo inkuru yabaye kimomo ko akari karabuze kabonetse, maze hagaragazwa Babou G byemezwa ko ari originali(nyawe) ndetse nawe abishimangira, nyuma ya benshi bari baragiye bamwiyitirira. Nyamara uyu nawe hari ibimenyetso byinshi bikomeje kwisukiranya byatuma ashidikanywaho!



Uyu musore wagaragajwe bivugwa ko ariwe Babou G, ngo ubusanzwe yitwa Emmanuel Nsabimana wavukiye i Kayonza. Uwamugaragaje bwa mbere ni uwitwa Nickson uvuga ko bafitanye isano ya bugufi kandi yiteguye kumuhagararira nk’umujyanama(manager), agafasha buri wese ukeneye kumugeraho mu gihe bimufitiye akamaro gusa uyu nawe yatangiye kwivuguruza nk'uko muri buze kubibona muri iyi nkuru.

Babou G

Babou G wagaragaye bwa kabiri mu itangazamakuru akamamara ariko akaba ashidikanywaho

Nubwo uyu Babou G mu kiganiro kirambuye cy’iminota 20 kigaragara kuri youtube shene ya IGIHE, aba avuga ashize amanga yemeza ko ariwe Babou G ndetse anasubiramo amwe mu magambo(terme) yatumye Babou G wa mbere yamamara cyane.

Twavuga nkaho uyu mugabo muri iki kiganiro yumvikana agira ati “ Salama wowe? Ikibazo njyewe mfite nka Babou G nyakuri hamuna pirate, ndashaka kumvisha umuntu wese unzi w’umuturage, ugerageza kuvuga ngo ntabwo ari Babou G nyakuri. Ni njye Babou G tu, bakunda kwita Nsabimana Emmanuel w’i Kayonza, ariko nkaba mbarizwa aho bita citi kitchen.”

Babou G

Ng'uyu Babou G wa mbere, bamwe bemeza ko yabonetse abandi bakabihakana bivuye inyuma

Babou G

Iyi foto igereranya aba bagabo bombi ikomeje kwamamara ku mbuga nkoranyambaga

Nyamara nubwo yumvikana muri iki kiganiro agaragaza uburyo ariwe Babou G wagarutse, amafoto ye hamwe n’ikiganiro cy’amashusho yagiranye n’umunyamakuru wa kabiri bahuye Ntwari John Wlliams, muri iyi minsi bikomeje gushidikanywaho cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga aho bagiye bagereranya uyu Babou G waganiriye na John Williams na Babou G wa mbere waganiriye na Yohani Umubatiza maze bamwe bakameza ko ariwe abandi bakabihakana.

Nickson wavugaga ko ari umujyanama w’uyu Babou G yatangiye kurya indimi, naho Yohani Umubatiza arashidikanya kuri uyu Babou G waganiriye na John Williams…

Kimwe mu bigaragarira amaso ya benshi, bikomeza no guhurizwaho ni uko uyu Babou G ugezweho muri iyi minsi afite amenyo ashiririye ndetse asa nkayangiritse  ugereranije na Babou G wa mbere. Ikindi ni uko bamwe mu basesengura imisubirize ye bemeza ko ibyo yasubizaga mu kiganiro cya kabiri byasaga nk’ibintu yashyizwemo(programme)bitandukanye na Babou G wa mbere. Ikindi uburyo aba asubiramo cyane amwe mu magambo(terme) ya Babou G waganiriye na Yohani Umubatiza nabyo byatumye benshi bavuga ko uyu wa kabiri ashaka kwisanisha na Babou G wa mbere.

Babou G

Babou G

Babou G

Ibi ni bimwe mu bitekerezo bitandukanye bigaragara kuri youtube ku kiganiro cy'uyu Babou G wemeza ko ari Original yagiranye n'umunyamakuru Ntwari John Williams. Nkuko bigaragara benshi mu babonye ibiganiro byombi bavuga ko aba bagabo batandukanye gusa abandi bake bakemeza ko ari bamwe

Man

Man Ibrah umunyamakuru wa Flash FM we yanze kurya iminwa akibona uyu Babou G mushya, avuga ko asanga atariwe ndetse anenga igitangazamakuru cyavugaga ko cyamuvugishije

bABOU g

Arashidikanywaho

Izi mpungenge za benshi kuri uyu Babou G mushya ni nazo Yohani Umubatiza afite

Mu kiganiro n’inyarwanda.com ubwo twamubazaga uko yabonye uyu Babou G mushya. Yohani Umubatiza yagize ati  “ Uriya Babou G njyewe nta kintu namuvugaho ntaramubonaho n’amaso kuko njyewe mubona yari afite amenyo, uwo mbona ubu ntamenyo afite. Ejo nabajije Williams (umunyamakuru baganiriye), ndamubwira nti muzamunyereke arangije arabwira ngo ahantu yamubonye ngo yasubiyeyo aramubura, niba ari ikimanuka niba ari illiminati, niba ari dayimoni ntabwo nzi ngo Babou G ni ig’iki!”

Babou G

Umunyamakuru Yohani Umubatiza wagize uruhare mu kumenyekana kwa Babou G wa mbere nawe afite urujijo kuri uyu mushya wadutse mu itangazamakuru

Yohani Umubatiza yakomeje agira ati “ Andi makuru barikubwira ngo Babou G umuntu ashobora kumubona mu Bugarama i Cyangugu(Babou G nyawe kabisa)! Njyewe hari icyo ndigutekereza, ngo wasanga wenda haraciyemo umwaka, abantu bakabwira ngo umuntu akoze impanuka amenyo ntiyavamo? Bon, ni confusion ndasaba ngo bamunyereke bakabwira ngo yaragiye ntabwo namubona, ubwo nabuze igisubizo, gusa muri iki cyumweru ndimo gupanga urugendo rwa nyuma rwo kujya i Cyangugu(Rusizi) kandi nkaru-shooting(nkarufatira amashusho). Ninjya muri uwo muhigo nzababwira tujyane.”

Mu gukomeza kugaragaza ugushidikanya kwe kuri Babou G nk’umuntu wamubonye amaso ku maso bwa mbere. Yohani ati “ Iyo ndebye mbona uriya ari igisaza kandi undi yari mutoya ni ibyanwa byinshi cyane. Iyo mubona nari kumenya niba ariwe cyangwa atariwe kuko ni ibintu bidasobanutse.”

Babou G

Babou G wadutse mu itangazamakuru na Nickson umuhagarariye

Nickson uvuga ko uyu Babou G ari nyirarume ndetse ariwe umuhagarariye kugeza ubu, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’inyarwanda yagaragaje gushidikanya, igihunga no kurya indimi ku bibazo bitandukanye byerekeye Babou G aherutse kumurikira bimwe mu bitangazamakuru.

Abajijwe niba umunyamakuru cyangwa undi wese ushatse Babou G yamubona, yagize ati “Kugeza ubu ngubu kuri zino saha ntabwo turi kumwe. Ubu sinzi aho ari nanjye kuko nta telephone afite. Kugeza izi saha turi kuvugana sinzi ahantu aherereye ikindi kandi nta na telefoni agira ariko umukozi w’iwanjye yambwiye ko yamubwiye ko ashobora kugaruka ejo cyangwa umusibo ejo ndacyarindiriye ndebe ko yaza.”

Tumubajije niba yahagarara ku maguru yombi akemeza koko ko uyu Babou G we ari nyawe, nicyo avuga ku mpungenge za bamwe bavuga ko atariwe, Nickson yagize ati “ Impungenge zo bazigira ni na benshi cyane rwose ntabwo ari bake ariko umuntu ushobora kwemeza ngo ni we ni uwo bahuye, kuko abanyarwanda niwe bakwizera kurusha uko njye nabivuga. Uwo bahuye bwa mbere n’uwo bazahura wenda bishobotse ari igihe azemeza ngo uyu muntu niwe.

Tumubajije niba kuba nawe ubwe adashobora kubonera igihe icyo ari cyo cyose uyu musore kandi avuga ko amuhagarariye bitaba biteye impungenge ndetse bikabangamira imishinga yabo. Uyu mugabo yasubije mu ijambo rimwe ati “Oya”, gusa ahita agaragaza ko atewe impungenge n’ibisubizo byose yatanze abaza umunyamakuru niba yamufashe amajwi ndetse amubwira ko adakwiye kuyashyira hanze.

Kanda hano wumve ikiganiro twagiranye na Niyibishaka Jean Baptiste(Yohani Umubatiza) na Nickson

Ese koko uyu mugabo ni Babou G cyangwe ntabwo ariwe? Ntabwo ari ubwa mbere hagaragaye umuntu ushaka kwiyitirira Babou G gusa uyu niwe wamamaye cyane aho ikiganiro cye mu cyumweru kimwe kimaze kurebwa n'abasaga ibihumbi 20 kuri youtube.

Njyewe umwanditsi w'iyi nkuru sinahamya ko uyu mugabo atari Babou G cyangwa ariwe, gusa ukurikije ibyo uyu mugabo witwa Nickson avuga, ugakurikiza n’ubuhamya bwa Yohani Umubatiza, ukabihuza nibyo benshi bakomeje kwibaza ku mbuga nkoranyambaga, nta kabuza ko wakwibaza ukanashidikanya kuri uyu Babou G wagaragajwe. Icyizwi cyo ni uko kubera uburyo Babou G yamamaye buri wese ashobora kumwiyitirira kubera inyungu runaka abona byamuzanira.

Babou G

Babou G yaramamaye kugeza aho asigaye yambarwa na benshi

Dore ikiganiro cyatumye uyu musore yamamara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ngabo8 years ago
    Uriya najye mbona atariwe urebye neza nimitwe yabo iratandukanye
  • fsnny8 years ago
    Ntabwo basa na gato, murebe amenyo
  • kriss8 years ago
    oya rwose uriya si Babou-G urebe nintoki zabo ziratandukanye ikindi uyu mushya afite ikibibi munsi y'ijisho kandi Babou G afite na phone iraboneka muri video wenda yo tuvuge ko yatakaye da ariko uyu rwose ni pirate wuzuye nuko avuga ijwi riratandukanye. ikindi ntabwo Babou G yaba ashaje bigeze hariya mu mezi 2 gusa
  • Marceline jo8 years ago
    Yewe,ntago ariwe!ukuntu baseka kuratandukanye,nubwo umwe nta menyo,ariko sens iminwa yabo ijyamo.......# ikindi kuki uriya yari yanze ko mumu recordinga......gusa barasa
  • rutanga8 years ago
    uyu siwe, mwumve n'amajwi yabo aratandukanye
  • Jean Marie8 years ago
    Uriya mu tipe atabaye we uwamushatse yaba ari igisambo kibizi kuko ubona ko bajya gushaka!N'aho iby'amenyo byo mushobora gusanga byarabaye nk'ibya SUGIRA wo mw 'ikinamico ya Radio Mukecuru!
  • Jean8 years ago
    Umusatsi imbere kugahanga ntabwo arumwe nka babou-g
  • 8 years ago
    ariko utareba we ntanashishoza koko,uyu si Babou-G pe ahubwo uriya uvuga ngo ni nyirarume yishakira agafaranga kuko nibyo avuga atabyizeye neza ariwe yabivuga yemye,Yohana umubatiza niyigireyo we aramuzi uri original
  • 8 years ago
    Hihihiii ark burya imishinga iba mwinshi pe! Uyu musore yakangaranyije imbaga ndabona agiye kuba uwo mwategereje..amaza ! i kgl birakaze
  • Pack8 years ago
    Ntabwo ariwe nareke imitwe nawe
  • abou8 years ago
    Ahreeee nta accident yakoze izi nzinyo zaranduye bisanzwe...ko zitavuyemo se????mushake babou g muve muri ayo
  • 20208 years ago
    Ariko njye mbona mu rwanda abantu barabuze icyo bakora, ese uyu muntu niki cyakamaro yazanye kuburyo abantu birirwa bajya kumushaka no kwirirwa bamuvuga njye mbona tukiri inyuma cyane kubona ibintu byavuzwe nuyu aribyo byamamara abantu bakirirwa babyambaye nkaho wagirango yabaye icyitegererezo cg inspiration ya bamwe.Ese ko umuntu ya apprecia ikintu kimugirira akamaro tuvugishije ukuri ariya magambo atumarira iki cg nkabambara imenya ibyanditseho ubwo umuntu agusobanuje wamubwira iki, twisubireho turebe ibidufitiye inyungu.
  • BOBO8 years ago
    mn uyu siwe kbsa ni pirate wabonye nuburyo asubizamo yarakaye nta kumwenyura nka babou g wa nyawe tu,ikindi kdi kuba yarazanye nuriya mutype wavuze ngo nimanager wiwe byagaragaye ko ari ibyapanzwe.ngayo nguko.....
  • maic8 years ago
    arko ibinyoma biragwira koko!accident ituma amenyo azana amabara?uwo arabeshya siwe rwose ..arasubiza ajijinganya akihata ibyo asubiza nyamara babou g nyakuri ntiyategwaga namajwi ntahuye pe!!
  • dad8 years ago
    hahaha abantu mwibaza ngo Babou G yakoze iki mwe kubitindaho ubwo nyine nuko byagomba kubaho kuki batavuga wowe cg jyewe bakavuga uyu muntu wumwisumyi uri murwego rucirirtse cyane?? banza ubyibazeho! Imana yonyine niyo izi impamvu yabyo ikura abantu kucyavu ikabacaza n ibikomangoma ntibigutangaze Babou G abaye icyamamare kw isi yose rero!
  • lrnce umuhoza8 years ago
    uyu ntago ari babou g kbsa nushaka kumwiyitirira kuko ukurikije Amafoto ntaho bahuriye namba mushishoze uwo pirate arashaka kurya hit kdo ntaho bahuriye afite utwinyo tumeze ukuntu kdi original amenyo yiwe nimeza ntariage murebe kureeee wamugani wa Phil Peter ukunda kwivugirango shishozaaaa
  • 8 years ago
    Iyi ishobora kuzaba politiki mu ikoranabuhanga reka dutegereze nzabandora niba atari umushinga wizwe, a haaaaaaah
  • Kalisa8 years ago
    @2020, wowe se shenge utarabuze icyo ukora iyi nkuru wayisomeye iki? Niba ufite icyo ukora kuki watakaje umwanya wawe utanga iyi comment? Ibazs nawe impamvu Babou G avugwa akaba yaramamaye wowe ukaba ntawe ukuvuga!!! Ubwo ni ko byagenze nyine!!





Inyarwanda BACKGROUND