RFL
Kigali

Ibyo Jay Polly yakorewe n’umugore we byateye ababibonye kwibaza byinshi kuri uyu muryango, Bo barabivugaho iki?–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/01/2018 15:49
7


Kuri uyu wa mbere tariki 1 Mutarama 2018 i Remera mu mujyi wa Kigali hebereye igitaramo cya East African Party, igitaramo Jay Polly yaririmbyemo ari mu itsinda rye rya Tuff Gangz. Umugore we nawe yari yaje kureba uko umugabo we yitwara ku rubyiniro, icyakora muri iki gitaramo ibyabaye hagati yaba bombi byatumye ababibonye babyibazaho.



Bijya gutangira Jay Polly n’umufasha we bigiye imbere baganira na Jack B kimwe n’itsinda ry’abantu bari kumwe harimo n’umubyeyi uri gufasha Jack B muri iyi minsi, icyakora umunyamakuru wa Inyarwanda.com wakurikiranaga ibiri kubera aha yiboneye n’amaso Sharifa umufasha wa Jay Polly yirukana umugabo we aho baganiriraga amwohereza aho abahanzi bari bicaye, Jay Polly nawe nta no gusezera abo baganiraga yahise akata aragenda.

Ibi bamwe mu babibonye bibajije icyihishe inyuma y’iri shushubikanywa rya Jay Polly icyakora byari bigoye ko hagira ubivugaho ku mpande zombi. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wakomeje gukurikirana ibiri kubera muri iki gitaramo yiboneye umufasha wa Jay Polly yinjira mu modoka ya Ali Kiba ubwo bari batashye, benshi mu babibonye byatumye bibaza ko Ali Kiba yaba ajyanye kuri Hotel umugore w'abandi n’ibindi bibazo birebana n’uyu muryango.

Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wakurikiranye ibi byose yaje kubaza Jay Polly ikihishe inyuma y’ibi byose, maze mu ijwi rye uyu muraperi wo mu itsinda rya Tuff Gangz agira ati”Ntakibazo kirimo ariko kuba yagenda mu modoka ya Ali Kiba nta kibi yari agiye gukora, biriya ni umupango tuba twapanze kandi waciyemo, mu minsi mike murabona Collabo.” Uyu muraperi yahise afata telefone ayiha umufasha we ngo avugane n’umunyamakuru.

Jay PollyJay Polly yongeye kugaragara mu itsinda rya Tuff Gang

Mu kiganiro na Sharifa twamubajije ku byagaragaye yinjira mu modoka ya Ali Kiba maze agira ati”Njye ndi manager (Umujyanama ) wa Jay Polly byari akazi kandi kakozwe neza byakunze, twashakaga collabo kandi twayibonye mu minsi mike murayibona Imana nidufasha.” Umunyamakuru yamubajije icyo yavuga k'uwaba yacyetse ko yaba yajyanye na Ali Kiba mu rwego rwo guca inyuma umugabo we maze Sharifa agira ati”Ko yari ahari se namuca inyuma gute kandi yari ahari? Byari akazi kandi kakozwe.” Jay Polly yahise asubirana telefone abwira umunyamakuru ati “Collabo murayibona vuba” ahita akupa.

Tubibutse ko Jay Polly na Sharifa bari kurenza imyaka ibiri babana nk’umugore n’umugabo ndetse kuri ubu bakaba baramaze no kwibaruka imfura yabo.

REBA HANO UKO BYAGENDEKEYE JAY POLLY MURI IKI GITARAMO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • John6 years ago
    Nyine ubwo collabo yatangiriyaho!!! Ubundi se ushaka inka aryama nkazo!!!
  • Collabo6 years ago
    Hari umuririmbyi wo muri Nigeria waririmbyi ngo ''She wants collabo"!
  • Titi6 years ago
    Uburinganire buradukoraho aho bukera niba nakindi kibyihishe inyuma nka vuduvudu zabanyafrica bakura ikuzimu ,none umugabo bamusohora mubandi bagabo nka kadogo lol
  • Pato 6 years ago
    hhhh ubundi jay polly woe nkwemera kubi
  • Cool6 years ago
    Ubwose ubwiwe niki kwataramubajije aho Green P ari cg Bull Dog Akamutungira urutoki???
  • Ines Winnie 6 years ago
    Allah collaboration ndaq yoo Jay Cana ku maso collabo ni faux kwel birangura ari collabo bigahenza ari collababy
  • dumbuli6 years ago
    Jay Polly yabaye "cishwa ,nkubone usinziriye nukubagana nguhonde, vuga buhoro uticuza umwana..." natuze urugo si umukino Ikindi nta gomba gukumira umugore we ariwe manager kwisanzura ku bandi bagabo nkuko nawe abashije yakwisanzura ku bandi bagore biri amahire kuko baba babyumvikanyeho ni Manager n'umuhanzi na none ni Bwana na Bibi ariko umugore bigaragara ko ayoboye umugabo.





Inyarwanda BACKGROUND