RFL
Kigali

Ibyitwa gushishura Social Mula yabikoze nk‘Agasobanuye’ ku ndirimbo ye nshya agendeye ku ya Simi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:14/09/2018 17:31
10


Social Mula ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina hano mu Rwanda kandi ni umwe mu bahanzi bakunzwe ku bw’impano y’ijwi yibitseho. Yongeye gukora mu nganzo rero atambutsa ubutumwa bwiza ku bakundana n’ubwo abenshi batatinye kuyita ‘Agasobanuye.’



Ku munsi w’ejo ni bwo twabagejejeho inkuru y’indirimbo nshya ya Social Mula yise ‘Ma Vie’cyangwa se ‘Ubuzima Bwanjye’ aho yumvikana yisabira umukunzi we kumubeshya basi ko amukunda niba yumva kumuha ukuri byamubabaza ndetse akamuhamiriza kutazigera amutenguha aho atangira agira ati “Mbeshya niba ukuri kwawe kwanshengura umutima, disi ndirimbira n’ubwo ijwi ryawe ryaba ari Younger, gumana nanjye n’iyo waba ufite aho kujya…!”

Social Mula yakoze agasobanuye k'indirimbo ya Simi

Ntituri buge kure rero kuko ako gasobanuye nyine kazingiye muri aya magambo tuvuze haruguru. Hari ababa bafite amatsiko yo kumenya ako gasobanuye ari akahe? Ni aka ngaka; abazi umuhanzikazi Simi wamenyekanye cyane ku ndirimbo ye yitwa ‘Joromi’ ndetse bakunze no kumwitirira, afite indi ndirimbo yise ‘Smile For Me’ yuje urukundo n’amagambo yo guhumuriza umukunzi amusaba ko yamubeshya rwose aho kumubabaza.

Dore amagambo ari muri Smile For Me ya Simi uko avuga mu cyongereza “Lie to me if the truth will break my heart ooo sing for me even though your voice dey crack ooo Dance with me even if you're dancing off the beat…Stay with me even if you've got some place to be…!”

Kanda hano urebe Lyrics Video za 'Smile For Me' ya Simi

Tutiruhije ndetse tutanaruhije abasomyi bacu tujya gushyira aya magambo mu Kinyarwanda, ibyo Social Mula yaririmbye ni ubusobanuro bw’ibyo Simi yaririmbye. Aho bitandukaniye ni uko bimwe biri mu cyongereza ibindi bikaba mu Kinyarwanda ari na yo mpamvu abenshi bavuze ko indirimbo ‘Ma Vie’ ya Social Mula ari ‘Agasobanuye’ ka ‘Smile For Me’ ya Simi. Inyarwanda.com twagerageje kuvugisha Social Mula ntibyadukundira kuko atigeze yitaba terefone ye igendanwa ndetse ntanasubize ubutumwa bugufi twamwoherereje.

Kanda hano urebe Lyrics Video za ‘Ma Vie’ ya Social Mula






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KWIZERA Ariel5 years ago
    nonese murumva kuba indirimbo ya Simi yakundwa umuntu akaba yakoresha amagambo yakoresheje mu ndirimbo ye ari ikibazo??? wapi wapi kbs usibye na Social Mula na Davido yarabikoze akoresha amagambo yakoreshejwe muri film ayakoresha mu ndirimbo ye ibyo birashoboka cyane.
  • Kelia5 years ago
    Oya ibi bintu birakabije pee abahanzi nyarwanda bafite ikibazo gikomeye kbs wagirango haruwabategets gushishora kbs...puuu
  • Karungi5 years ago
    Arko muransetsa ikibazo se kirihe ntimugashakire ibibazo aho bitari,rata social Congs,kandi komerezaho
  • Karungi5 years ago
    Ariko ntimugasetse ikibazo se kirihe,gushishura se bihe bitaba,rata social Congs wabikoze neza kandi courage
  • Remy Kelvin5 years ago
    Ariko uretse gukabiriza kwabanyamakuru ubwo uyi ndirimbo murumva ihuriyehe niya simi? ubuse amagombo y'indirimbo abenshi ntibayahuza kd na interpretation ya lyrics ya simi unayashize mu kinyarwanda yose ntiyahura na ya social,oya rwose mwabigize danger buriya c iyo afata na beat noneho byarikugenda gute?
  • Omar5 years ago
    Ibyo ntacyo bitwaye kuko yafashije abatumva ibyo simi aba avuga,kuko aho kumva cg kureba indirimbo zabanyamahanga tutumva icyo zivuze akenshi ziba ziganjemo imvugo nyandagazi namashusho mabi,twakumva izo twumva nubwo zaba zishishuye.kuko ikingenzi nuguha abayumva message naho aho yavuye ntibitureba kuko namwe amakuru yo mumahanga muyavana mucyongereza mukayashyira mukinyarwanda ibyo nabyo nugushishura kandi kuyasoma bitugirira akamaro tutitaye kuburyo mwabikozemo so abo bahanzi bajye bashishura ibiryoshye twiyumvire ibintu ni democracy ,,,,
  • Viv U5 years ago
    Rwose nange numva ntakibazo kirimo cyane ko n'ubundi ntayandi magambo yarema atari ayo dusanzwe tuzi courage social Mula
  • Mosey Rw5 years ago
    ko tutari twumva dany vumbi shishura c? atangiye kuraburiza. mwe muvuga ngo yafashije abatumva simi ibyo aririmba ninde yatumye kumusemurira indirimbo c?? mujye mwemera bana social ndamufana ariko nkemera ko yakosa agakora ibyo nakwita ubuswa. ahubw ubutaha uzabe umuhanzi uhamye uve mu gatebo kaba Tom close nubw ar abasaza
  • justin5 years ago
    Njye ndumva ntakidasanzwe yakoze rwose ndamukunda ntan'icyambuza kumukunda
  • Dz5 years ago
    Gushishura ntaho byazatugeza basore namwe nkumi. Muravugango ntacyo bitwaye? Gute? Simi kuki yabonye amagambo nkariya x ? Kuki ntahandi hantu yayashishuye nkuko social Mula tabikoze??! Ubuhanzi babuhe igisobanuro bareke kwIgana. Abakunzi be mumucyebure aho kumvako yakoze ibyiza kuko mumukunda.





Inyarwanda BACKGROUND