Social Mula ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina hano mu Rwanda kandi ni umwe mu bahanzi bakunzwe ku bw’impano y’ijwi yibitseho. Yongeye gukora mu nganzo rero atambutsa ubutumwa bwiza ku bakundana n’ubwo abenshi batatinye kuyita ‘Agasobanuye.’
Ku munsi w’ejo ni bwo twabagejejeho inkuru y’indirimbo nshya ya Social Mula yise ‘Ma Vie’cyangwa se ‘Ubuzima Bwanjye’ aho yumvikana yisabira umukunzi we kumubeshya basi ko amukunda niba yumva kumuha ukuri byamubabaza ndetse akamuhamiriza kutazigera amutenguha aho atangira agira ati “Mbeshya niba ukuri kwawe kwanshengura umutima, disi ndirimbira n’ubwo ijwi ryawe ryaba ari Younger, gumana nanjye n’iyo waba ufite aho kujya…!”
Social Mula yakoze agasobanuye k'indirimbo ya Simi
Ntituri buge kure rero kuko ako gasobanuye nyine kazingiye muri aya magambo tuvuze haruguru. Hari ababa bafite amatsiko yo kumenya ako gasobanuye ari akahe? Ni aka ngaka; abazi umuhanzikazi Simi wamenyekanye cyane ku ndirimbo ye yitwa ‘Joromi’ ndetse bakunze no kumwitirira, afite indi ndirimbo yise ‘Smile For Me’ yuje urukundo n’amagambo yo guhumuriza umukunzi amusaba ko yamubeshya rwose aho kumubabaza.
Dore amagambo ari muri Smile For Me ya Simi uko avuga mu cyongereza “Lie to me if the truth will break my heart ooo sing for me even though your voice dey crack ooo Dance with me even if you're dancing off the beat…Stay with me even if you've got some place to be…!”
Kanda hano urebe Lyrics Video za 'Smile For Me' ya Simi
Tutiruhije ndetse tutanaruhije abasomyi bacu tujya gushyira aya magambo mu Kinyarwanda, ibyo Social Mula yaririmbye ni ubusobanuro bw’ibyo Simi yaririmbye. Aho bitandukaniye ni uko bimwe biri mu cyongereza ibindi bikaba mu Kinyarwanda ari na yo mpamvu abenshi bavuze ko indirimbo ‘Ma Vie’ ya Social Mula ari ‘Agasobanuye’ ka ‘Smile For Me’ ya Simi. Inyarwanda.com twagerageje kuvugisha Social Mula ntibyadukundira kuko atigeze yitaba terefone ye igendanwa ndetse ntanasubize ubutumwa bugufi twamwoherereje.
TANGA IGITECYEREZO