RFL
Kigali

Ibyari amata n’ubuki kuri Khloe Kardashian utwite inda y’amezi 9 byahindutse umuravumba nyuma yo gucibwa inyuma

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/04/2018 5:41
1


Ubuzima bwasaga nk’aho amata yabyaye amavuta kuri Khloe Kardashian utwite inda y’amezi 9. Iyi nda yayitewe n’umukunzi we arusha imyaka 6 Tristan Thompson, gusa ibintu byajemo kidobya kuko uyu musore yamuciye inyuma agafatirwa mu cyuho n’abapaparazi.



Khloe Kardashian ni umwe mu bavandimwe ba Kim Kardashian ufatwa nk’uwabaye intandaro y’ukumenyekana k’uyu muryango. Nyuma yo gutandukana n’umugabo we wa mbere Lamar Odom wakinaga Basketball, Khloe yavugaga ko yabonye umukunzi usobanuye byose kuri we, Tristan Thompson.

Khloe Kardashian afite imyaka 33 y’amavuko naho Tristan akagira 27, gusa iby’uko amurusha imyaka byasaga nk’aho ntacyo bivuze kuko yatangarije isi yose ko uyu musore atuma yiyumva nk’umwamikazi cyangwa nka zahabu.

Image result for tristan thompson and khloe kardashian pregnancy

Khloe Kardashian ngo yari asigaye yumva Tristan ari urukundo rw'ubuzima bwe

Kimwe mu byababaje umugabo we wa mbere Lamar Odom harimo kuba uyu mugore yari yaranze ko babyarana kugeza ubwo batandukanye. Kuri iyi nshuro Khloe yagaragazaga cyane ko yishimiye kubyarana na Tristan Thompson gusa uyu mugabo yamutunguye ubwo yafatwaga asomana n’undi mukobwa ndetse bikagera ubwo binjirana muri hoteli, uwo mukobwa akaza kugaragara mu gitondo cya kare ava muri iyi hoteli bigaragaza ko yarayeyo.

Heading in: After going to get changed and disappearing for around four hours, they returned to the hotel later on 

Tristan yinjirana n'undi mukobwa muri hoteli

Kugeza ubu Khloe Kardashian nta kintu yari yatangaza ku byerekeye aya makuru y’umukunzi we, gusa abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko yanze kurebera urugero ku buryo uyu musore Tristan yatandukanye n’umukunzi we wa mbere nawe atwite, ndetse yatangiye gukundana na Khloe mu gihe uwo mukunzi atwite inda y’amezi 6 muri 2016. Muri 2017 nibwo yahize atera inda Khloe Kardashian kugeza ubu akaba agitwite inda yamaze kuzuza amezi 9, bivuze ko igihe icyo aricyo cyose ashobora kubyara.

Yummy mummy: Jordan - who works as an Instagram model and runs a lifestyle site - dated Tristan in 2016 and fell pregnant with her and the Cleveland Cavalier player's first child

Uyu ni Jordan wahoze akundana na Tristan, nawe yamutaye atwite inda ye y'amezi 6

Nyuma y'aya makuru kandi, Khloe yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Tristan yandikaho ko biteguye umwana wabo igihe cyose azira, gusa nanone abo mu muryango we bose bamaze gukura Tristan mubo bakurikira kuri Instagram. abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter na Instagram bakomeje kiugaruka kuri ibi, bamwe bafitiye impuhwe Khloe, abandi babigize urwenya.

Moved on: Jordan and Tristan split whilst she was pregnant, and by the time she was six months along, Tristan had begun dating Khloe Kardashian - who is now pregnant

Khloe atwite inda ishobora kuvuga umunota uwariwo wose

Khloe ibi bimubayeho kandi mu gihe abandi bavandimwe be Kim Kardashian na Kylie Jenner baherutse kunguka abana, gusa uwa Kim Kardashian akaba ari undi mugore wamumutwitiye. Kortney Kardashian na Rob Kardashian nabo bafite abana ariko bakaba batarabashije gukomeza kubana n’abo babyaranye.

Tristan Thompson ni nimero 13 muri Cleveland Cavaliers yo muri NBA, ku myaka 27 apima metero 2.06 akaba apima ibiro 108, ni mu gihe umugabo wa mbere wa Khloe Kardashian Lamar Odom yakinaga muri Los Angeles Lakers yo muri NBA, ku myaka 38 akaba areshya na metero 2.08 agapima ibiro 104.

Image result for Lamar Odom khloe kardashian pregnancy

Khloe na Lamar Odom, umugabo we wa mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Koko sorry bibaho abagabo bikigihe ntibyoroshye





Inyarwanda BACKGROUND