RFL
Kigali

Ibisubizo bisekeje, inkumi yamwenyuye ikishimirwa na Mike Karangwa,..ibyaranze ibirori bya Miss Earth Rwanda 2018-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/09/2018 13:06
1


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeli 2018 ni bwo muri Kigali Serena Hotel habereye ibirori byo gutora Nyampinga w'ibidukikije (Miss Earth Rwanda), ikamba ryegukanwa na Umutoniwase Anastasie. Muri ibi birori habereyemo udushya tunyuranye nk'uko binakunze kugaragara mu marushanwa y'ubwiza.



Ibi birori bisa n'ibyatunguranye cyane ko nta kwezi byamaze bimenyekanye ko bizaba. Aha byatumye ababiteguraga batamamaza neza ibirori byabo bityo n'abafana ntabwo bari benshi muri Kigali Serena Hotel. Ibi birori byabereyemo udushya tunyuranye twiganjemo ibisubizo by'abakobwa bahatanaga cyane ko hari abasubizaga ukumva abafana batari na benshi babahaye inkwenene bitewe n'ibyo basubizaga.

Usibye ibisubizo by'abakobwa bahatanaga byasekeje abatari bacye, akandi gashya kabayemo ni ak'umukobwa witwa Uwase Fionah umwe mu bahatanaga wari wambaye nimero umunani watambutse imbere y'akanama nkemurampaka, akishimirwa cyane na Mike Karangwa wamusabye guseka kuko afite inseko nziza ndetse akamusaba kutagira ubwoba.

Miss Earth

Umutoniwase Anastasie ni we wegukanye ikamba rya Miss Earth Rwanda 2018

Akandi gashya kabaye ni uko ibirori byatangiye abantu basa n'abarambiwe bitewe n'ukuntu byakererewe dore ko byagombaga gutangira Saa kumi n'imwe z'umugoroba bigatangira Saa mbiri n'igice. Saa 19:15 ni bwo uwagombaga kuyobora iki gikorwa yageze ku rubyiniro bwa mbere. Nyuma yo kuramutsa abatari benshi bitabiriye ibi birori yasubiyeyo amara iminota 15 arongera aragaruka ariko n'ubundi ataje kugira icyo avuga ko cyahindutse. Ibi byatumye abantu bategereza isaha irenga dore ko ibirori byatangiye Saa mbiri n'igice z'ijoro abantu bategereje amasaha arenga atatu.

REBA HANO IBISUBIZO BYASEKEJE ABATARI BAKE BYATANZWE N'ABAHATANAGA

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABAKOBWA BEGUKANYE AMAKAMBA MURI MISS EARTH RWANDA 2018 NDETSE NA MIKE KARANGWA WARI MU KANAMA NKEMURAMPA


REBA HANO INKUMI YAMWENYUYE IKEMEZA MIKE KARANGWA IMBERE Y'ABAFANA


REBA HANO INCAMAKE Z'UKO IGIKORWA CYO GUTORA MISS EARTH RWANDA 2018 CYAGENZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • V5 years ago
    Ibiremwamuntu biri mu mazi birandangije





Inyarwanda BACKGROUND