Muri uyu mwaka wa 2016, ibijyanye n’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ategurwa n’uruganda wenga inzoga zisembuye n’izidasembuye, Bralirwa, hari amakuru yemeza ko birimo gusubirwamo kuburyo amarushanwa y’uyu mwaka azaba atandukanye n’andi yose yabanje.
Ubusanzwe mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama buri mwaka, ibijyanye no gutora abahanzi bazajya mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star byabaga byaratangiye gutangazwa, ndetse mu matariki ya mbere y’ukwezi kwa Gashyantare hakaba amatora hakanatangazwa gahunda yose y’amarushanwa, ariko ubu ntakiratangazwa ndetse bishobora kumara n’indi minsi itari micye bigisubirwamo neza.
Hari amakuru agera ku Inyarwanda.com, yemeza ko ibijyanye n’aya marushanwa byaba birimo gusubirwamo, hongerwamo impinduka nyinshi zizatuma aya marushanwa akorwa mu buryo butandukanye cyane n’ubwigeze kubaho mu myaka itanu yose yabanje, no mu bahanzi bategereje kuzahatana hakazajyamo umugabo hagasiba undi.
Ubwo Inyarwanda.com yaganiraga na Mushyoma Joseph bakunda kwita Boubou, umuyobozi wa East African Promoters ifatanya na Bralirwa gutegura aya marushanwa, yadutangarije ko aya marushanwa uyu mwaka azaba, ariko ko amatariki nyayo ndetse n’ibindi bizaba mu marushanwa byo igihe cyo kubitangaza kitaragera.
Uyu muyobozi wa EAP ariko, yanavuze ko buri rushanwa riba rifite umwihariko waryo, akomoza ku kuba uburyo aya marushanwa asanzwe akorwa hari impinduka zizagaragaramo uyu mwaka, n’ubwo nta byinshi yashatse kuvuga ku bijyanye n’izi mpinduka izo ari zo ndetse n’ingano y’ibizahinduka ugereranyijwe n’uko aya marushanwa yari amenyerewe.
Hari amakuru Inyarwanda.com dukesha umwe mu bafite uruhare mu itegurwa ry’aya marushanwa, yemeza ko uyu mwaka amatora y’abazajya muri aya marushanwa afite byinshi azagenderaho bizakumira bamwe mu bahanzi bifuza kujyamo, kuburyo umuhanzi uzatoranywa muri aba ari uzaba yarakoze ibikorwa runaka bifatika, hakazanashingirwa ku kigero n’imibare izatangazwa y’ibihangano n’uburyo byakunzwe n’abanyarwanda.
TANGA IGITECYEREZO