RFL
Kigali

Ibijyanye n'amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star byaba birimo gusubirwamo?

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:9/02/2016 15:22
7


Muri uyu mwaka wa 2016, ibijyanye n’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ategurwa n’uruganda wenga inzoga zisembuye n’izidasembuye, Bralirwa, hari amakuru yemeza ko birimo gusubirwamo kuburyo amarushanwa y’uyu mwaka azaba atandukanye n’andi yose yabanje.



Ubusanzwe mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama buri mwaka, ibijyanye no gutora abahanzi bazajya mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star byabaga byaratangiye gutangazwa, ndetse mu matariki ya mbere y’ukwezi kwa Gashyantare hakaba amatora hakanatangazwa gahunda yose y’amarushanwa, ariko ubu ntakiratangazwa ndetse bishobora kumara n’indi minsi itari micye bigisubirwamo neza.

Hari amakuru agera ku Inyarwanda.com, yemeza ko ibijyanye n’aya marushanwa byaba birimo gusubirwamo, hongerwamo impinduka nyinshi zizatuma aya marushanwa akorwa mu buryo butandukanye cyane n’ubwigeze kubaho mu myaka itanu yose yabanje, no mu bahanzi bategereje kuzahatana hakazajyamo umugabo hagasiba undi.

Ubwo Inyarwanda.com yaganiraga na Mushyoma Joseph bakunda kwita Boubou, umuyobozi wa East African Promoters ifatanya na Bralirwa gutegura aya marushanwa, yadutangarije ko aya marushanwa uyu mwaka azaba, ariko ko amatariki nyayo ndetse n’ibindi bizaba mu marushanwa byo igihe cyo kubitangaza kitaragera.

boubou

Uyu muyobozi wa EAP ariko, yanavuze ko buri rushanwa riba rifite umwihariko waryo, akomoza ku kuba uburyo aya marushanwa asanzwe akorwa hari impinduka zizagaragaramo uyu mwaka, n’ubwo nta byinshi yashatse kuvuga ku bijyanye n’izi mpinduka izo ari zo ndetse n’ingano y’ibizahinduka ugereranyijwe n’uko aya marushanwa yari amenyerewe.

Hari amakuru Inyarwanda.com dukesha umwe mu bafite uruhare mu itegurwa ry’aya marushanwa, yemeza ko uyu mwaka amatora y’abazajya muri aya marushanwa afite byinshi azagenderaho bizakumira bamwe mu bahanzi bifuza kujyamo, kuburyo umuhanzi uzatoranywa muri aba ari uzaba yarakoze ibikorwa runaka bifatika, hakazanashingirwa ku kigero n’imibare izatangazwa y’ibihangano n’uburyo byakunzwe n’abanyarwanda. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Llllllllllllllllllllllllll8 years ago
    Igikenewe mbere na mbere nuguha amahirwe abakizamuka kuko usanga hari abaryitabiriye rigishingwa kugez'ubu abantu nka Dream boyz Ubran boyz Rafiki nabahanga ariko ntibakwiriye gusubiramo hakagiyemo nka Amag the black ,Allion,Dani Vumbi,Dani nanone,Lil G na Passy hari nkumuhanzi umazemo igihe ariko ashyushya irushanwa ntiyaburamo Senderi habaye ukuri bamwe 10 banyuma hajyamo 5 bakuru na 5 bakizamuka
  • kanimva8 years ago
    turabimenyereye ibyanyu iyaba yavagaho ahubwo bikagira inzira Wenda twskongera tukabona salax,launch nkizambere muyidukize ahubwo
  • Munyakuri8 years ago
    Llllllllll ntago guma guma ari talent detection my Dear. Kabisa mushyoma niba asoma comments agerageze asome iyiyange kandi ntimuyisibe. Guma guma zubu zisigaye zirangwa nabaririmbyi batazwi ugasanga ngo kuko yakoze akaririmbo runaka kakamenywa ubwo nyine agomba guhita ajya muri guma guma. Niba mubyibuka neza ndagirango mumbwire nkuriya mwana Teta ajyamo kuko yari rim bye yandirimbo ya Zizou yarangiza akanaba nuwanyuma niba biriya byari ukumufasha cga ahubwo ukumwica mumutwe.???nabandi nabandi... rero ntimuzatume uyumwaka bigenda nabi. Kuko namwe niba mushaka gucuruza mukeneye abacuruza. Naho niba arimikino ubwo mubo muzashyiramo muzabanzemo just family nabonye yagarutse hanyuma mukurikizeho babakobwa 2 baririmbanye na Farious wumurundi ngo ndoro ndoro...!
  • stevev8 years ago
    ntago wenda ngewe ari igitekerezo; ariko nashakaga kuvuga kukuntu P.G.G.S.S itangwa.ese ihabwa abahanzi batowe nabafana benshi? ese nabazi kuririmba neza? kuko hari abo nabonye babyujuje ariko ntibayihabwe.kandi twebwe nkabafana tubona ntacyo byaba bimaze gushyiraho igikorwa nkicyo kikagenerwa abandi nyiracyo ahari.mukoze ni steven i Gikondo.
  • steven8 years ago
    ntago wenda ngewe ari igitekerezo; ariko nashakaga kuvuga kukuntu P.G.G.S.S itangwa.ese ihabwa abahanzi batowe nabafana benshi? ese nabazi kuririmba neza? kuko hari abo nabonye babyujuje ariko ntibayihabwe.kandi twebwe nkabafana tubona ntacyo byaba bimaze gushyiraho igikorwa nkicyo kikagenerwa abandi nyiracyo ahari.mugerageze mukoreshe ukuri kabisa.
  • simba8 years ago
    ngo lil g hahahahahahah winsetsa nonese reka nkubaze Lil g we urarapa uraririmba byaratuyobeye urabura kwiga ugifite iwanyu bafite amafrng ngo studion
  • landry8 years ago
    guys guma guma yakabaye nzinza arko mugiomba guhidura byishi bishoboka ubuse twayita promting star not super star icyo nababwira get diff ideas from diff ppl





Inyarwanda BACKGROUND