RFL
Kigali

PGGSS8:Christopher yigaranzuye Bruce Melody, Batanu ba mbere bishimiwe bikomeye mu gitaramo cy'i Musanze

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/06/2018 10:16
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Kamena 2018 mu mujyi wa Musanze habereye igitaramo cya kabiri cya PGGSS8. Abahanzi icumi bahatana muri iri rushanwa bose banyuze imbere y’akanama nkemurampaka ndetse n’imbere y’abafana babo, icyakora uko bose banyuraga imbere y’abakunzi babo ntabwo bishimiwe kimwe.



Mu gushaka kumemya abahanzi bitwaye neza cyane, Inyarwanda.com twifashishije abanyamakuru b’imyidagaduro bari mu mujyi wa Musanze. Twakoze ibi mu gushaka kumenya uko abahanzi barushanyijwe gushimisha abafana muri iki gitaramo n'ubwo bitavuze ko ari bo barushije abandi mu mboni z’abagize akanama nkemurampaka dore ko hari n’ibindi bo bagenderaho, gusa abanyamakuru bibanze kuri kimwe muri byo buri wese abasha kwibonera ari cyo cyo gushimisha abakunzi ba muzika baba bitabiriye ibi bitaramo.

Umunyamakuru wa Inyarwanda afatanyije n'abanyamakuru bagera kuri batandatu b’imyidagaduro hano mu Rwanda gusa twirinze gutangaza amazina yabo bagerageje gukora urutonde rw’abahanzi batanu barushije abandi umurindi mu bafana ubwo bari ku rubyiniro n'ubwo ntawavuga ko n'abandi batakoze ariko burya mu bahatana byanze bikunze haba hagomba kuzamo utsinda ndetse n’utsindwa.

PGGSS8I Musanze Christopher yahakoreye akazi gakomeye

Mu mujyi wa Musanze ntabwo abafana bigeze birekura ngo berekane ko bishimiye cyane abahanzi nk'uko byabaye i Gicumbi. Icyakora n'ubwo byari bigoye i Musanze, twabakoreye urutonde rw’abahanzi batanu bayoboye abandi mu guhagurutsa abafana mu mboni z’abanyamakuru. Christopher yaje ku isonga mu bishimiwe cyane i Musanze mu gitaramo cya PGGSS8.

Abahanzi batanu barushije abandi umurindi i Musanze mu mboni z'abanyamakuru ni;

1.Christopher

2.Bruce Melodie

3.Jay C

4.Uncle Austin

5.Queen Cha 

Tubibutse ko iri rushanwa ritareba gusa abarushije abandi gushimisha abafana gusa ahubwo abagize akanama nkemurampaka hari n'ibindi bagenderaho, aha amajwi bazatanga ku warushije abantu azatanga igikombe cya PGGSS8 kizaba giherekejwe n’amafaranga 20,000,000 Frw. Umuhanzi uzatorwa n'abafana benshi azahembwa 15,000,000Frw.

REBA UKO ABAHANZI BOSE BAGIYE BARIRIMBA MURI RUSANGE:

ACTIVE

YOUNG GRACE

KHALFAN

QUEEN CHA

UNCLE AUSTIN

BRUCE MELODY

JAY C

MICO THE BEST

JUST FAMILY

CHRISTOPHER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND