RFL
Kigali

Humble Jizzo yahagurutse muri Amerika agarutse mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/03/2018 17:21
2


Umuhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys Manzi James umaze kwamamara ku izina rya Humble Jizzo mu itsinda rya Urban Boys kuri ubu yari amaze hafi amezi ane muri Amerika icyakora yamaze guhaguruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho agarutse mu Rwanda azanye n’umugore we ndetse n’umwana baherutse kwibaruka.



Ku wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2017 ni bwo Humble Jizzo umwe mu basore bagize itsinda rya Urban Boys yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari aherekeje umufasha wari ugiye kwibaruka imfura yabo. Tariki 21 Werurwe 2018 ni bwo yahagurutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agaruka i Kigali nyuma yo kwibaruka umwana wabo w’umukobwa. Uyu mwana w'umukobwa bibarutse nawe bamuzanye hano mu Rwanda.

humble GHumble Jizzo agarukanye n'umuryango we i Kigali

Aganira na Inyarwanda.com Humble Jizzo ubwo yari ari ku kibuga cy’indege muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko atashye mu Rwanda kandi yumva yishimiye kugaruka mu gihugu cye. Uyu mugabo yatangarije umunyamakuru ko azagera mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 22 Werurwe 2018 ari kumwe n’umuryango we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Njye ndagirango umuntu uzajya ushakana n abanyamahanga tujye tumuca.ushakana nabo tudahuje uruhu dukwiye kujya tumuca,bivuzengo ntakumukurikira,ntakumufana mbese ntakumuha umwanya wacu na muto,aba agiye iwabandi asize ab iwabo,aba yishe kororoka kwa bene wabo,nicyo gituma abanyamahanga badusuzugura kuko tubemerera bakatuzamo uko bishakiye ibi sibyo,mwibuke ko mubukoloni abakurambere batigeze na rimwe bacudika n aba bantu,ubu rero sinzi ibyateye muri bene wacu ubashatsemo tumuce maze ngo murebe ngo barabizinukwa.
  • chris6 years ago
    Gushakana nu munyamahanga bitwaye iki? Hari njiji zigifite imyumvire ishaje yoku bakoroni





Inyarwanda BACKGROUND