Umuhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys Manzi James umaze kwamamara ku izina rya Humble Jizzo mu itsinda rya Urban Boys kuri ubu yari amaze hafi amezi ane muri Amerika icyakora yamaze guhaguruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho agarutse mu Rwanda azanye n’umugore we ndetse n’umwana baherutse kwibaruka.
Ku wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2017 ni bwo Humble Jizzo umwe mu basore bagize itsinda rya Urban Boys yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari aherekeje umufasha wari ugiye kwibaruka imfura yabo. Tariki 21 Werurwe 2018 ni bwo yahagurutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agaruka i Kigali nyuma yo kwibaruka umwana wabo w’umukobwa. Uyu mwana w'umukobwa bibarutse nawe bamuzanye hano mu Rwanda.
Humble Jizzo agarukanye n'umuryango we i Kigali
Aganira na Inyarwanda.com Humble Jizzo ubwo yari ari ku kibuga cy’indege muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko atashye mu Rwanda kandi yumva yishimiye kugaruka mu gihugu cye. Uyu mugabo yatangarije umunyamakuru ko azagera mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 22 Werurwe 2018 ari kumwe n’umuryango we.
TANGA IGITECYEREZO