RFL
Kigali

Miss Rwanda 2018: Batangiye kwiyandikisha, Iradukunda Elsa ugiye gutanga ikamba aragira inama abakobwa bazaryitabira-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/12/2017 9:25
0


Kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2017 ni bwo abakobwa bashaka guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 batangiye kwiyandikisha binyuze ku rubuga rwa Miss Rwanda. Iki gikorwa cyafunguwe ku mugaragaro mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2017.



Abakobwa bifuza guhatanira iri kamba hari byinshi bagomba kuba bujuje nkuko bigaragara ku rubuga rwa Miss Rwanda. Ibyo bagomba kuba bujuje ni ibi bikurikira:

  • Kuba ari umunyarwandakazi (Indangamuntu cyangwa Pasiporo)
  • Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24
  • Kuba yararangije amashuri yisumbuye
  • Kuba azi kuvuga neza Ikinyarwanda n'urundi rurimi hagati y'Icyongereza n'Igifaransa
  • Kuba afite uburebure guhera kuri 1,70 m
  • Kuba afite hagati y’ibiro 45 – 70 (kgs)
  • Kuba atarigeze abyara
  • Kuba yiteguye kuguma mu Rwanda byibuze mu gihe cy’umwaka nyuma yo gutorwa nka Nyampinga
  • Ntagomba gushyingirwa cyangwa gushinga urugo mu gihe akiri Nyampinga
  • Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda ahantu hose n’igihe cyose abisabwe cyangwa biri ngombwa;
  • Kuba yiteguye gukurikiza no kubahiriza amahame yose n’amabwiriza agenga ba Nyampinga.Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018 yatangijwe n'ikiganiro n'abanyamakuru

Igikorwa cyo gutoranya abazitabira Miss Rwanda 2018, kizatangira tariki 13 Mutarama 2018 mu karere ka Musanze, tariki 14 Mutarama 2018 mu karere ka Rubavu, tariki 20 Mutarama 2018 mu karere ka Huye, tariki 21 Mutarama 2018 mu karere ka Kayonza mu gihe Kigali bazajonjora tariki 27 Mutarama 2018. Nyuma yo gutoranya abakobwa tariki 10 Gashyantare 2018 hazabaho irindi jonjora ry’ibanze rizitabirwa n’abakobwa mirongo itatu hakazavanwamo 20 berekeza mu mwiherero aho kuba cumi na batanu nk’ibisanzwe.

Nyuma y’iri jonjora ry’ibanze tariki 24 Gashyantare 2018 ni bwo hazatangazwa Nyampinga w’u Rwanda igikorwa kizabera muri Kigali Convention Center aho kuba Camp Kigali nk’uko benshi bari babimenyereye. Usibye izi mpinduka zavuzwe ariko hamaze kwiyongeraho kuba abakobwa bazahatana bazakoreshwa ibizamini mu gihe bari mu mwiherero. Ibi bizamini byiswe Pre Judgement Exams bizakorwa ku buryo bwanditse kimwe no kubazwa (Interviews).

REBA HANO IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA IRADUKUNDA ELSA MISS RWANDA 2017


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND