RFL
Kigali

Hon. Rwigamba yavuze imyato Danny Vumbi wagobotse abayobozi bo mu murenge wa Save

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/06/2016 10:38
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kamena 2016 mu murenge wa Save umuhanzi Danny Vumbi yari yatumiwe kwifatanya n’abaturage kwakira intumwa za rubanda zari zivuye mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, zigiye kuganira n’abaturage bo muri uyu murenge, aha niho Danny Vumbi yavuzwe imyato na Hon. Rwigamba nyuma yo kugoboka abayobozi b’umurenge.



Intumwa za rubanda mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda zari zamanutse zijya kuganira n’abaturage bo ntara y’amajyepfo mu murenge wa Save, nyuma y’umwanya muto baganira, bijyanye n’izuba ritari ryoroheye abaturage bamwe batangiye kwinyabya bataha abandi bajya impande n’impande, baratatana , cyane ko bahungaga izuba abandi bakajya gukora uturimo bari basize tutarangiye mu ngo zabo.

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’ibanze bubonye ko abaturage batatanye ndetse batari hamwe, hahamagawe umuhanzi Danny Vumbi ngo asusurutse abaturage maze nabari batashye baragaruka kuko bari bumvise ko hari umuhanzi ugiye kubaririmbira, mu ndirimbo ye “Duharanire kuba intwari” umuhanzi Danny Vumbi yahise atangira kuririmba nabari batashye baragaruka.

danny vumbidanny vumbiDanny Vumbi imbere y'intore n'abayobozi b'akarere ka Gisagara ndetse n'intumwa za rubanda zaturutse mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda

Arangije iyi ndirimbo umuhanzi Danny Vumbi yasabwe kurekera akaza kongera kuririmba nyuma y’ibiganiro abaturage kuva ubwo baricara baratuza  bakurikira ibiganiro n’inyota nyinshi yo kuza kubona uyu muhanzi bari bitezeho kureba aririmba indirimbo ze nka “ Ni Dange, Ni uwacu, Baragowe n’izindi”

publicdanny vumbiDanny Vumbi akigeraho  abaturage bahise biyegeranya

Abaturage bakicara umuyobozi w’akarere ka Gisagara yafashe umwanya yakira abashyitsi ariko abanza gushimira Danny Vumbi wari ubagobotse akongera gutuma abaturage bongera kwegerana. Akimara guha ikaze Intumwa za rubanda umuyobozi w’akarere ka gisagara  yahise anatumira uwaje ahagarariye itsinda ry’intumwa za rubanda ngo ageze ku baturage ubutumwa babazaniye.

danny vumbiAbaturage bo mu murenge wa Save biyemeje gushyigikira Danny Vumbi muri PGGSS6

Hon. Rwigamba agifata ijambo yabanje gushimira Danny Vumbi ati” Ndashimira uyu muhanzi uvuye hano murabona ko atumye mwongera kwegerana, ibi bigaragaza ko abahanzi bacu bamaze gutera indi ntera kandi ndibaza mwumvise neza ubutumwa yabahaye mu ndirimbo ye amaze kuririmba.” Hon. Rwigamba yakomeje avuga imyato uyu muhanzi amuratira abaturage abona gukomeza ijambo yarafitiye abaturage.

danny vumbiHon. Rwigamba ashimira Danny Vumbi kubufasha ahaye abayobozi

Nyuma yo kugeza ku baturage intashyo z’intumwa za rubanda zose uyu muyobozi  yamenyesheje abaturage ko icyabazanye muri uyu murenge wa Save ari ukuganira kubibazo bibakomereye ndetse ibishoboka bigashakirwa uburyo bwo kubikemura ibindi bigakorerwa ubuvugizi, dore ko arinako byagenze mu biganiro byaranze uyu munsi.

danny vumbidanny vumbiDanny Vumbi nyuma yo kwegeranya abaturage yahawe ibyicaro hafi y'abayobozi

Abashyitsi ndetse n’abayobozi b’ibanze bamaze kuganira n’abaturage, umuhanzi Danny Vumbi  yahawe umwanya asusurutsa abaturage bo muri uyu murenge bamugaragarije ibyishimo bidasanzwe bamwizeza ko bazamushyigikira mu irushanwa arimo rya PGGSS6 byaba mu kumutora ndetse no kumushyigikira mu gitaramo afite kizabera i Huye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Nyakanga 2016.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND