RFL
Kigali

Hirwa Henry(KGB)ugishengura umutima wa Miss Mutesi Aurore yari muntu ki?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/05/2016 8:50
6


Miss Mutesi Aurore, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, yongeye kugaragaza ko agishengurwa n’urupfu rwa musaza we Hirwa Henry bakundaga kwita Henry Wow wabaga mu itsinda rya KGB.



Mu butumwa yatambukije kuri Instagram mu gitondo cy’uyu wa 28 Gicurasi 2016, Miss Kayibanda Mutesi Aurore ugifite intimba yatewe no kubura musaza we umaze imyaka hafi 4 yitabye Imana, yavuze ko akimwibukira kuri byinshi byiza byamurangaga birimo inama nziza yamuhaga, urukundo yamukundaga,ineza ye n’ibindi. Iyo yibutse ibyo byose ngo arushaho kumenya ko yabuze umuntu ukomeye mu buzima bwe.  

Miss Kayibanda Mutesi Aurore akomeza avuga ko Hirwa atamufata nka musaza we gusa ahubwo ko yari inshuti ye magara ndetse akavuga ko nta wundi azabona ku isi umeze nka we, bityo kumubura akaba ariyo mpamvu bikimushengura umutima. Yagize ati; (…)Inama zawe,urukundo,uburinzi,kunyitaho binyereka ko nabuze umuntu w’inshuti utari musaza wanjye gusa ahubwo inshuti magara(…).

Henry Hirwa

Henry Wow umuhungu rukumbi uvukana na Mutesi Aurore mu muryango w’abana batanu, yapfuye urupfu rutunguranye agwa mu kiyaga cya Muhazi aho yari yasohokanye na bagenzi be. Kuwa gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2012 nibwo Henry yitabye Imana,inkuru y’akababaro itaha mu muryango avukamo,inshuti zawo ndetse no mu bakunzi b’umuziki nyarwanda.

Hirwa Henry yatabarutse akiri muto dore ko yavutse tariki 6 Kamena 1985, akaba yaravukiye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi ku babyeyi be Kayibanda Ladislas na Mukazera Olive bamubyaranye n’abakobwa bane barimo na Miss Rwanda 2012 Mutesi Kayibanda Aurore, aba bakobwa bakaba ari nawe musaza wabo rukumbi bagiraga.

Miss Mutesi Aurore aracyashengurwa n'urupfu rwa musaza we

Hirwa Henry ni umusore wari uzwiho ubuhanga, kwicisha bugufi, kuba umunyarwenya no kugira urugwiro, yaguye mu kiyaga cya Muhazi aho yari yagiye gutemberera n’inshuti ze. Urupfu rwe rwababaje cyane umuryango biba akarusho kuri Miss Mutesi Aurore wari umaze igihe gito atorewe kuba Nyampinga w’uRwanda.

Mu bijyanye na muzika, uyu musore muri 2003 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye i Gikondo mu mujyi wa Kigali nibwo yihuje na bagenzi be babiri, Skizzy na MYP maze bakora itsinda ryiswe“Kigali Boys” cyangwa se KGB, aba bakaba bazwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe cyane mu Rwanda nk’iyitwa Abakobwa b’I Kigali ari nayo yabo ya mbere bashyize ahagaragara, hakaza iyitwa Arasharamye yakunzwe birenze urugero, iyitwa Ibiremwa by’umwijima, iyitwa Byasaze n’izindi bakoze kugeza ubwo yavaga kuri iy’isi.

KGB

Abasore batatu bari bagize itsinda KGB,Hirwa Henry(hagati)

Kugeza ubu imyaka igiye kuba ine nyakwigendera Hirwa Henry yitabye Imana. Iyo aza kuba akiriho,yari kuba afite imyaka 31 y'amavuko. Ukurikije uburyo itsinda yabarizwagamo rya KGB ryari rikunzwe cyane hano mu Rwanda, nta gushidikanya ko rira rimaze kugera kuri byinshi mu muziki nyarwanda.

Hirwa

Hano ni ku munsi Mutesi Aurore yambikwaga ikamba rya Miss Rwanda 2012,Henry yari akiriho


Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w'u Rwanda  muri 2012

REBA HANO 'BIBI'YA KGB







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • vava7 years ago
    Abapfushije bose disi muge mubandika mubinyamakuru
  • koukou7 years ago
    uyu abaterande agahinda. niba nawe uracyafite so na nyoko nabakuru bawe ntuziko hari ba nyakamwe. uge ubigumisha kuri instagram yawe .
  • Aline7 years ago
    Ariko nkawe koukou uba uhuragura ibigambo watekerejeho?cg nugupfa kuvuga Icyambere:kuba hari ba nyakamwe ntibivuze ko aurore nawe atababaye.ntibivuze ko agomba kurekeraho kuririra umuvandimwe we .ibyago byabandi ntibikuraho agahinda ke ntanubwo turi mumarushanwa yabababaye kuruta abandi Icya kabiri.Ngo ajye abigumisha kuri instgram ye?nonese urabona ahandi yabishyize arihe?yiyandikira kuri instgram ye abanyamakuru bakabikuramo inkuru atabibasavye Icya gatatu nakubwira ko wasaba Imana ikaguha umutima wa kimuntu.ukishimana nabishima ukababarana nabababaye aho kubakora mu nkovu.yegoko!Rwanda urabawe
  • Sylvan7 years ago
    Koukou, igicucu gusa, si ukugutuka ariko uri igicucu cyujuje ibyangombwa, ibintu uvuga biragaragaza ko nta bwenge cyangwa wasaritswe n'ishyari. umudayimoni ukurimo akuvemo usengerwe si non urarimbutse. Ahubwo se ujya wibuka abo twabuze, urabizi iyo uba ingabo ugasanga abawe babamaze nawe wakwica abarokotse kabisa! Uru n'umuswa nta bumuntu ufite. Ayo magambo yawe yagomye kugufungisha ntube mu bantu kuko ufite ubunyamanswa muri wowe. Nihagira ukumenya ajye akugendera kure.Rata Aurore ihangane igihe kizagera kandi muzabonana Imana nibishaka.
  • Coucou7 years ago
    Koukou Ntawe Aurore yanditse agirango atere agahinda, ikindi Aurore si umukozi wa Inyarwanda.com ngo abe yanditse Iyi nkuru yiyandikiye kuri Instagram ye abanyamakuru bakora inkuru. Umutima wawe wuzuye mukushi ubibonye bikurya munda no kumunwa mwagiye mushishoza ibyo muvuga nigihe mubivugira?
  • aline7 years ago
    ariko kuki ugira umutima mubi koko ?? umuntu afite uburenganzira bwo gupositinga ibyo ashaka kurukuta rwe rwa instagram cg indi social media,,kdi azi neza ko igihugu cyacu gifite imfubyi nyinnshi..





Inyarwanda BACKGROUND