RFL
Kigali

Hagiye kuza God Father East Africa isa na Big Brother, umwihariko w’abo mu Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/11/2017 7:25
0


Iyi izaba yitwa God Father East Africa bikaba biteganyijwe ko izatangira mu mwaka utaha wa 2018, izaba igenewe kwitabirwa n’ibihugu 4 aribyo Kenya, Tanzania, Uganda ndetse n’u Rwanda. Iri rushanwa biteganyijwe ko rizajya ribera muri Kenya ariko amajonjora akabera muri buri guhugu.



God Father East Africa izajya ica kuri NTV Uganda, NTV Kenya na Citizen TV Kenya, abateguye iri rushanwa bakaba barateganyije ko muri buri gihugu hazajya hatangazwa umujyi uberamo amajonjora hanyuma abatoranyijwe muri buri gihugu bagahabwa itike y’indege ibageza muri Nairobi aho bazajya baba mu nzu zuzuyemo kamera ku buryo nta kintu na kimwe umuntu akora batamureba. Muri aya marushanwa buri cyumweru abantu bazajya basezererwa hakurikijwe uko rubanda batoye bahitamo utaha n’usigara mu gihe kigeze ku mezi 3.

Allan Komba uri mu bazatangiza iri rushanwa yasobanuye ko uzatsinda azahembwa 2,500,000 y’amashilingi ya Kenya ni ukuvuga 20,629,788 y’amanyarwanda. Muri iyi nzu kamera zizajya zihora zicanye amasaha 24/24 ku minsi 7 y’icyumweru mu gihe cy’amezi 3 ndetse abazitabira iri rushanwa baragirwa inama y’uko igihe bagira amahirwe yo gutoranywa mu bajya kuba muri iyi nzu, bagomba gusiga bakemuye ibirebana no kuvugana amabanga n’inshuti zabo cyangwa umuryango.

Frank Joe na Arthur nibo bahagarariye u Rwanda muri Big Brother Africa Season 9

Kugira ngo winjire muri iri rushanwa ugomba kuba ukomoka kandi utuye muri kimwe muri ibi bihugu 4, ufite nibura imyaka 21, ufite ubuzima bwo mu mutwe n’ubwo ku mubiri buzira umuze. Ugomba kuba kandi wemera gutanga bimwe mu byangombwa ushobora gusabwa harimo ibyo kwa muganga, iby’irangamuntu, ndetse wemera ko hashobora kurebwa ibijyanye n’ubutabera, gutwara mu muhanda, iby’umutungo byose bikwerekeyeho. Buri gihugu kizatanga abantu 3.

Uburyo bwo kwinjira muri iri rushanwa ngo ni ukujya ku rubuga rwa God Father East Africa rukiri gutunganywa cyangwa se ku bantu babishinzwe muri buri gihugu nk’uko bishobora kuzatangazwa mu minsi izaza. Mu bategura iri rushanwa 10, 2 bagiye bakomoka muri buri gihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND