RFL
Kigali

Guverineri w’intara y’Uburengerazuba yagize icyo avuga kuri Miss Liliane wiyamamarije muri iyi ntara akegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/03/2018 9:32
0


Mu minsi ishize ni bwo mu Rwanda habaye igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2018, Iradukunda Liliane ni we wegukanye ikamba uyu akaba yari yariyamamarije mu ntara y’Uburengerazuba, aba uwa gatatu wikurikiranyije wegukanye ikamba nyamamara yariyamamarije muri iyi ntara.



Iradukunda Liliane yegukanye ikamba akurikira Iradukunda Elsa wari waryegukanye mu mwaka wa 2017 nawe akaba yari yiyamamarije mu ntara y’Uburengerazuba. Iradukunda Elsa yari yasimbuye Mutesi Jolly nawe wari wiyamamarije muri iyi ntara bivuze ko ari ba Nyampinga batatu bikurikiranya bamaze kwegukana ikamba ry’ubwiza mu Rwanda bose biyamamarije mu ntara y’Uburengerazuba.

Kuba intara ayobora imaze kugira ba nyampinga batatu bose begukanye amakamba y’ubwiza byatumye Inyarwanda.com tumwegera binyuze ku munyamakuru wa RBA ukorera mu karere ka Rubavu Fred Ruterana maze agirana ikiganiro kirekire n’uyu muyobozi w’intara y'Uburengerazuba watangiye yishimira kuba intara ayobora yarongeye kwegukana ikamba ry’ubwiza nk'uko byari byagenze umwaka wabanje wa 2017 ndetse n’uwari wabanje wa 2016. Guverineri Munyantwali Alphonse yagize:

Icyo twakora mbere na mbere ni ugushimira Iradukunda Liliane ko yitwaye neza kandi tunamwizeza ko tuzafatanya nk'uko twagiye dufatanya n'abandi ba nyampinga bamubanjirije, muri gahunda azaba yiyemeje cyane cyane gahunda yiyemeje zahindura ubuzima bw’abaturage bo mu ntara yacu n’urubyiruko by’umwihariko cyane cyane kuri gahunda numvise avuga y’ubukerarugendo bushingiye ku muco kandi iyi ni intara y’ubukerarugendo.

Miss Rwanda 2018

Guverineri Munyantwali Alphonse

Abajijwe ku rwego rw’intara icyo bamusaba kugira ngo umushinga we ushyire ibuye ku iterambere ry’intara y’Uburengerazuba, Guverineri Alphonse Munyantwali, yatangaje ko icyo bazakora ari ugufasha uyu mukobwa kumenya byisumbuye ahantu hanyuranye nyaburanga h’iyi ntara cyane ko n'ubwo ayizi ariko bumva bakongera kumwereka utundi duce. Ku rwego rw’intara, Guverineri Munyantwali Alphonse yavuze ko basaba Miss Liliane gukangurira abanyarwanda gusura aho azaba yeretswe ariko na none bakaba bizeye ko ijwi rya Nyampinga ryarenga n’umupaka akaba yakangurira n’abanyamahanga gusura iyi ntara y’ubukerarugendo.

Guverineri Munyantwali Alphonse abajijwe ahantu h’ibanze nk’intara y’Uburengerazuba bifuza ko uyu mukobwa wambaye ikamba yabafasha kwamamaza no kumenyekanisha aha Guverineri Munyantwali Alphonse yavuze ko hari n'ahandi henshi ariko ah’ingenzi cyane ari umukandara wa Kivu ‘Kivu Belt’. Kubwa Guverineri asanga Nyampinga w’u Rwanda yakabaye ashishikariza Abanyarwanda kumenya iyi kivu Belt kuva Rubavu, Karongi na Rusizi.

Guverineri Munyantwali Alphonse yagize ati:"Twamushishikariza gukangurira abanyarwanda gusura aha hantu nyaburanga bakareka gusura ibice bimwe ngo umuntu ajye mu karere ka Karongi gusa, Rubavu gusa cyangwa Rusizi gusa ahubwo akaba yasura aha hose kuba atahagera bikaba ari amaburakindi ariko ubundi rwose Kivu Belt nk’agace k’ubukerarugendo ni hamwe mu hantu twifuza ko uyu mukobwa wegukanye ikamba agomba gukangurira abanyarwanda n’abanyamahanga kuhasura."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND