Indirimbo “Ntabwo mbyicuza” Paccy yaririmbye acyurira Licklick bahoze bakundana ndetse banabyaranye umwana w’umukobwa, ni imwe mu ndirimbo zagarutsweho cyane mu minsi ishize, aho uyu mukobwa yagiye atangaza byinshi kuri uyu musore babyaranye usigaye aba muri Amerika.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo Paccy yamaze gushyira ahagaragara, nta shusho ya Licklick igaragaramo cyane ko atakibarizwa ku butaka bw’u Rwanda, ariko ntibikuraho ko ari we igenewe kuko na Paccy ubwe yagiye abishimangira akavuga ko yumva atifuza no kuzagira aho ahurira nawe mu buzima n’ubwo babyaranye.
Muri aya mashusho, Paccy igice kinini agaragara nk’umukobwa ukina umukino w’iteramakofe aho aba ari mu myitozo agaragara nk’uwiyemeje mu buryo buhamye kurwana intambara. Agaragara kandi arwanya umusore uba ubwirwa (uba uri mu mwanya wa Licklick), akanagaragaza ishavu n’agahinda kuburyo hari aho bigera bikamurenga agasuka amarira menshi.
Nk’uko ariko byagaragajwe umushinga w’iyi ndirimbo ugitangira kuvugwa, muri iyi ndirimbo hanagaragaramo itwikwa ry’amashusho y’uwo musore, ibi bikaba byisanisha n’amafoto Paccy yabanje gushyira hanze acagagura amafoto ya Licklick babyaranye ari nawe yageneye ubutumwa buri muri iyi ndirimbo.
REBA HANO INDIRIMBO “NTABWO MBYICUZA”:
TANGA IGITECYEREZO