RFL
Kigali

Gusuka amarira, iteramakofe no gutwika amafoto ni bimwe mu bigaragara mu ndirimbo Paccy acyuriramo Licklick babyaranye

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:25/11/2015 12:57
15

Indirimbo “Ntabwo mbyicuza” Paccy yaririmbye acyurira Licklick bahoze bakundana ndetse banabyaranye umwana w’umukobwa, ni imwe mu ndirimbo zagarutsweho cyane mu minsi ishize, aho uyu mukobwa yagiye atangaza byinshi kuri uyu musore babyaranye usigaye aba muri Amerika.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo Paccy yamaze gushyira ahagaragara, nta shusho ya Licklick igaragaramo cyane ko atakibarizwa ku butaka bw’u Rwanda, ariko ntibikuraho ko ari we igenewe kuko na Paccy ubwe yagiye abishimangira akavuga ko yumva atifuza no kuzagira aho ahurira nawe mu buzima n’ubwo babyaranye.

paccy

Muri aya mashusho, Paccy igice kinini agaragara nk’umukobwa ukina umukino w’iteramakofe aho aba ari mu myitozo agaragara nk’uwiyemeje mu buryo buhamye kurwana intambara. Agaragara kandi arwanya umusore uba ubwirwa (uba uri mu mwanya wa Licklick), akanagaragaza ishavu n’agahinda kuburyo hari aho bigera bikamurenga agasuka amarira menshi.

paccy

Nk’uko ariko byagaragajwe umushinga w’iyi ndirimbo ugitangira kuvugwa, muri iyi ndirimbo hanagaragaramo itwikwa ry’amashusho y’uwo musore, ibi bikaba byisanisha n’amafoto Paccy yabanje gushyira hanze acagagura amafoto ya Licklick babyaranye ari nawe yageneye ubutumwa buri muri iyi ndirimbo.

REBA HANO INDIRIMBO “NTABWO MBYICUZA”:

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mignone8 years ago
    gsa nubwo bitoroshye, ngo byorohere Paccy ibyo yakoze nibyo .kuko ugusuriye ntumusurire nawe akwitwa ikiburannyo ( anus) .irakoretse, kuyumva kwanjye nsesa urumeza kurusha kuyireba..
  • umurerwa karine8 years ago
    mbega!! ark pacy abika inzika nage yihangana bibaho gusa ntiyakwibagirwa ko umwanawe afite ise
  • Haye8 years ago
    Uri umuswa gusa Uriteza abantu!!! igihe wabereye ko yakwihoreye utekereza iki? u shud get mature!
  • rugamba prince8 years ago
    ntashima chane uyu mushi wachu kuko ya fash'umwanya akariri mbira uwahoze arumukunzi amwerekako atakimukeneye.(munvashe munyoherereze Email ye.
  • dede8 years ago
    pacy ndagukunda waramaze kumusubiza kbsa!! twanze gutoberwa amateka ntukabe insina ngufi bose bacaho amakoma!!! courage rata chch pacy
  • 8 years ago
    ahhh mbanumiwe pe
  • nico8 years ago
    ariko ko numva mwihaye uyumwana wumukobwa nako uyu mu mama nkubu mwarebye ibyiza akora koko!! nabuze umuntu numwe wandika ngi iyi ndirimbo aba arapa(rap) neza nkuhu koko murabona atari byiza plz try to appreciate also!!
  • uwumuntu8 years ago
    ubuhanzi bwo mu rwanda ntibuzigera butera imbere mu gihe umuntu ahimba indirimbo agamije kwihimura ku muntu umwe bafitanye ikibazo,mu byukuri ibi ntacyo bifasha societe.
  • Tizo G8 years ago
    uriya mutype rega nawe yarakabije kumuca amazi!! reka rero nawe amuhe
  • 8 years ago
    budatera imbere c ubu music yo muri 2005 wayigereranya naa 2015. ntumushima ahubwo. ntamwana uvuka ngo ahite yiruka, we do still need more time bt we gon'make it. stop hatin'
  • Isaac 8 years ago
    Abahanzi nyarwanda mugerageze kwisubiraho kuberako muri iyiminsi abenshi murimwe murimo gukora amanyanga menshi kandi ibyo ntibibaho mumuco wacu , ikibazo cyanyu muramara kubaka amazina mukibagirwa ababafashije kubigeraho kuberako muriyi minsi iterambere riri kwihuta cyane so nimutitwara neza muricyo kibazo muzahura ningorane zikomeye .

  • Inama 8 years ago
    ibi byose byakagombye kujya bitubera isomo tukajya tubanza gutekereza mbere yo kujya twishora mu busambanyi ngo turimo kwishimisha. None se reka mbibarize? Muri ibi byose byabaye ndetse bikiri no kuba hagati ya Paccy na Lick Lick, mubona ari ndi uri kubihomberamo? IGISUBIZO: NTA WUNDI NI UMWANA BABYARANYE UBIHOMBEYEMO KANDI ATAZI IYO BIVA N'IYO BIGANA!! BIRABABAJE. Njye mbona Paccy yakagombye kwita ku burere bw'umwana we akava mu magambo kugira ngo umwana adakomeza kuba Victim, iyo umuhungu aguteye inda akakubera imbwa uramwihorera, ubuzima bugakomeza.

Inyarwanda BACKGROUND