RFL
Kigali

Ama G the Black yagiye atishyuye bafatira ibikoresho bya Producer we

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/04/2016 9:14
6


Ku wa mbere tariki 25 Mata 2016 nibwo hafashwe amashusho y’indirimbo Ziada ya Amag The Black afatanije na Urban Boyz kimwe na Bruce Melodie, ifatwa ry’amashusho ryashojwe no gushwana hagati ya Hotel bakoreyemo na Producer wakoze iyi ndirimbo bituma agwatiriza indangamuntu n’ibikoresho kugira ngo hishyurwe ibyasengerewe bitishyuye.



Ubwo twamenyaga aya makuru twashatse kumenya ukuri tubaza umwe mu bakozi ba Sport View Hotel ari nayo bari bakoreyemo amashusho y’iyi ndirimbo, adutangariza ko koko ibyo bintu byabaye ndetse ko hari ibikoresho byasigaye kuri Hotel nyuma y’uko aba basore bagiye batishyuye inzoga bari basengereye.

Nyuma twegereye producer Nameless Campos wari uri gufata aya mashusho mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com  yaduhamirije ko aya makuru ariyo gusa yongeraho ko byahise bikemuka, ati:” twarabiganiriye byararangiye ibikoresho barabimpaye ni ikibazo cyari cyabayeho, abantu baraje baranywa bakajya babeshya ngo Amag The Black arabatumye, nyuma uyu muhanzi  yasize amafaranga twakoresheje ntawaruzi ko hari abandi banyweye bavuga ko turibwishyure. kuko uyu muhanzi yaramaze gutaha ntangiye gupakira ibikoresho mu modoka nibwo batangiye kunyishyuza  amafaranga ntazi aho yaturutse  kubera akazi ntamafaranga nari nagendanye byansabye kubanza gucyura bimwe mubikoresho by’akazi nsiga bike  barandeka, nyuma twaraganiriye kandi byararangiye.”

amag the blackHumble G wo muri Urban Boyz mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo Ziyada

Uyu musore mu bikoresho yari yasize harimo Indangamuntu ndetse n’agatebe kifashishwa mu mashusho y’abahanzi, aho ubuyobozi bwa Hotel  bwari bwamuhaye amasaha make ngo babe bakemuye ikibazo kugira ngo aze atore ibikoresho bye ndetse n’icyangombwa.

Twashatse kumenya neza niba koko abantu bavugwa ko babeshyaga ngo Amag The Black arabaguriye hari aho bari bahuriye nawe maze umukozi wa Hotel twaganiriye wirinze gutangaza amazina ye aduhamiriza ko koko abo bantu basabaga inzoga bari mu gikundi cya Amag The Black bityo bikaba byari bigoye kuvumbura ko babeshyaga.

amag the blackAbakobwa bazagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo

Amakuru agera ku inyarwanda.com arahamya ko nyuma yo kumvikana hagati ya Amag The Black na producer Nameless Campos habayeho kujya kwishyura amafaranga yarasigaye ndetse ubuyobozi bwa Hotel bukemera kubasubiza ibyo bari bahasize.

Indirimbo Ziada ya Amag The Black na Urban boyz na Bruce Melodieiraba yarangiye mu minsi ya vuba nkuko tubikesha uyu mu producer cyane ko amashusho yose yarakenewe yamaze gufatwa kuburyo  mu minsi ya vuba aya mashusho ashobora kujya hanze.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIADA YA AMAG THE BLACK ft URBAN BOYZ& BRUCE MELODIE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 0077 years ago
    Arko Banyarwanda Banyarwandakazi.ibintu byo Gushishura bizatugezahe Kweli. Indrimbo NinyaNigeria Director Ngo Yitwa Nameless Campos Just Yashishuye izina RyumuDirector Wo Muri South Africa witwa Justin Campos Inzira Iracyari Ndende Vraiment!
  • Berwa7 years ago
    ndumva ntacyo bitwaye ,kwitiranwa biremewe ahantu hose uretse bamwe mubyirengagiza.ninde kwisi witwa izina rya wenyine mwaretse gusebanya,teamo
  • emma7 years ago
    Ibyo se bigutwaye iki? Ubuse wowe ntawundi muntu mwitiranwa? Ufite izina ryawe wenyine ? Ntimugakabye!
  • ziada7 years ago
    kuki basebeje izina ryanjye koko!mbega nizereko aruburyohe nubwo ibyobibazo byabaye
  • KAY7 years ago
    hahhaha 007!!
  • nkusi7 years ago
    bjr;nkubu iyi nkuru ya madeni ya magie de BLACK imariye iki abanyarwanda.mujye mugerageza muduhe ibintu bizima uretse gusebanya





Inyarwanda BACKGROUND