Umuhanzi Gisa cy’Inganzo uzwiho kugira ijwi ryiza ariko kandi bikajyana n’amakuru menshi y’imyifatire ye idahwitse, kuri ubu yaba aherereye i Gikondo mu kigo cyakira abantu baba bakurikiranyweho imyitwarire itari myiza bakeneye kugororwa.
Amakuru agera ku nyarwanda akaba yemeza ko kuwa Mbere w’iki Cyumweru uyu musore yafatanywe ibiyobyabwenge byo mu moko abiri atandukanye harimo ikizwi cyane ku izina rya mugo(Crack).
Gisa cy'Inganzo
Kuva kuwa Mbere tariki ya 13/04/2015, akaba yarahise acumbikirwa i Gikondo kuri ‘Transit center’, ikigo gikunze kwakira inzererezi n’abandi bantu bafite imyitwarire idahwitse muri sosiyete, cyane cyane ababaswe n’ibiyobyabwenge, aho banyuzwa muri iki kigo mu gihe cy’ibyumweru bibiri, nyuma bamwe bakoherezwa ku kirwa cy’i Wawa, ahari n’urundi rubyiruko rwahoze ari inzererezi rwigishwa imyuga, abandi bagasubira mu miryango yabo.
Izina Gisa cy’inganzo ryatangiye kwinjira mu ruhando rwa muzika ahagana mu ntangiriro za 2012. Uyu musore ukiri muto aza yigaragaza nk’umuhanzi muto ufite impano ntagereranywa yo gukora umuziki mu ijwi rifite ubuhanga bukomeye, ariko kandi agira inzitizi zikomeye zo kutazamuka ahanini kubera kutamarana kabiri n’inzu zabaga ziyemeje gukorana nawe.
Imyitwarire ye ni kimwe mubishyirwa mu majwi yo kuba atamarana kabiri nababa bagomba kumufasha, aha ari naho hatangiye guhwihwiswa ko uyu musore yaba yarabaswe n’ibiyobyabwenge agenda arushaho gukoresha uko iminsi iza. Twahirwa Theogene uzwi cyane nka Dj Theo umwe mu bafashije Gisa ubwo yaragitangira kwigaragaza binyuze muri Bridge record inzu ya mbere yasinyemo amasezerano, nawe ahamya ko ibi bitaba bitunguranye kuri Gisa kuko muri iyi minsi yumva amakuru ye menshi avuga ko yijanditse mu biyobyabwenge bikaze.
Mu mwaka wa 2013, ubuhanga bwe bwatumye Kamichi yifashisha uyu muhanzi mu bitaramo bizenguruka igihugu bya roadshow, mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star
Izina rye ‘Gisa cy’Inganzo’, cyo kimwe n’abandi bahanzi Bruce Melody na Christopher ni abahanzi bazamukiye igihe kimwe ndetse banakora injyana zimwe, ubuhanga bwabo ntibwatinze kwigaragaza, itangazamakuru ribafasha cyane mu mizamukire yabo bagenda babona inzu zibafasha kuzamura impano yabo,ariko urwego aba bagenzi be babiri bamaze kugeraho mu nzira yo guteza imbere muzika yabo no kubasha kubeshwaho nayo, ihabanye cyane naho Gisa ari ubu.
Reba amashusho y'indirimbo 'Rumbiya' ya Gisa
Reba amashusho y'indirimbo 'Inkombe'
Uretse izi ndirimbo yakoze ubwo yari akiri muri Touch record, ijwi rya Gisa ryagiye ryifashishwa cyane mu nyikirizo z'indirimbo z'abandi bahanzi. Indirimbo 'Ikosora' ya Jay Polly akaba ari imwe muzumvikanamo ijwi rye yakunzwe cyane. Gisa aheruka gusohora indirimbo yise 'Uruyenzi' yakoze ubwo yari muri gahunda yo gukorana na Kina Music ariko baza kunaniranwa.
Nyuma y'iyi nkuru ya Gisa, twizere ko azasohoka muri iki kigo yagorowe neza agasubira ku murongo agatera intambwe nk’iy’abandi? Ese nyuma y’ubu buzima bwa Gisa binavugwa ko adafite umuryango umukurukiranira hafi, nk’abakunzi b’umuziki nyarwanda, kandi tuyifuriza ibyiza,tujugunye dutererane Impano Imana yaduhereye ku buntu, Gisa n’impano ye bizimire bipfe nabi kubera ubuzima bubi n’ibiyobyabwenge?
Kanda hano wumve zimwe mu ndirimbo za GISA
Hari bamwe basanga ishuri ry'umuziki ryo ku Nyondo riherutse gushyirirwaho urubyiruko rufite impano yo gukora muzika, ryaba igisubizo cyiza ku hazaza h'uyu musore wanacikirije amashuri ye.Bikaba byamufasha ndetse bikanafasha muzika nyarwanda itifuza kumuhomba!
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO