RFL
Kigali

Gihozo yashyize hanze indirimbo ye ya 2 'Remedy' nyuma yo gusinya amasezerano y'imyaka 10 akorana na KIKAC Music -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/10/2018 11:19
2


Umuhanzikazi Gihozo Pacifique ni umwe mu bahanzikazi bashya bari kugaragara muri muzika y'u Rwanda, uyu mu minsi ishize yasinyanye amasezerano y'imyaka icumi akorana n'inzu ifasha abahanzi ya Kikac Music, nyuma y'ukwezi kumwe gusa ashyize umukono ku masezerano kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya kabiri yise 'Remedy'.



KIKAC music ni inzu nshya igiye kujya ifasha abahanzi hano mu Rwanda iyi ikaba ari iy'umugabo uzwi cyane nka Dr Kintu, uyu akaba yaramamaye nk'uhagarariye inyungu za Bebe Cool hano mu Rwanda. ku ikubitiro nyuma yo gufungura iyi nzu umwe mu bahanzi batangiranye ni Gihozo Pacifique, uyu bakaba barasinyanye amasezerano y'imyaka icumi bakorana. icyakora muri iyi myaka buri myaka itatu bakazajya basubiramo amasezerano bakareba niba bakomezanya cyangwa ntabyo bahindura mu masezerano.

Gihozo

Gihozo Pacifique

Gihozo ni umwe mu bahanzikazi batangiye muzika bagaragaza ubushake no gukunda muzika gusa agatangaza ko abangamiwe cyane no kutagira umuntu umufasha. Kikac bamufashe byabaye igisubizo kuri uyu muhanzikazi kuri ubu bamaze gushyirira hanze indirimbo ye ya kabiri nyuma y'ukwezi kumwe basinyanye amasezerano  iyi ikaba ari indirimbo yise 'Remedy' yakozwe mu buryo bw'amajwi na IYZO mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Fayzo pro.

REBA HANO INDIRIMBO 'REMEDY' YA GIHOZO PACIFIQUE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Christian Hirwa5 years ago
    Komerezaho Gihozo u are the best female artist kndi uzagerayo
  • Jo5 years ago
    Gukopera clip zabandi mwumva bizagesahe music nyarwanda





Inyarwanda BACKGROUND