RFL
Kigali

Gauchi na Fireman bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo "Nkore iki”- Video

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/08/2016 15:56
0


Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Gauchi yatangaje ko yamaze kubona umuterankunga ukomoka mu gihugu cya Senegal wiyemeje kumufasha ibijyanye na muzika, ku ikubitiro uyu musore yahise akorana indirimbo na Fireman ndetse kuri ubu Fireman akaba yiyemeje kumuba hafi dore ko bamaze no gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo.



Amashusho y’iyi ndirimbo “Nkore iki” ya Gauchi na Fireman yafatiwe mu maso y’uyu muterankunga ‘Bouba’ unayagaragaramo akaba ari mu Rwanda kubera akazi ubusanzwe akorera mu mujyi wa Kigali. Iyi ndirimbo amashusho yayo akaba ajya hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2016 nk'uko tubikesha nyiri iyi ndirimbo Gauchi.

Indirimbo ya Gauchi na Fireman amashusho yayo yatunganyijwe na Producer Gilbert The Benjamins usanzwe uzwi mu bikorwa byo gufata no gutunganya  amashusho y’abahanzi b’ibyamamare  hano mu Rwanda. Iiyi ndirimbo Gauchi yakoranye n’uyu mushoramari wiyemeje kumutera inkunga ikaba ibaye iya mbere mu ndirimbo nyinshi yenda gukora ari kumwe nawe.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NKORIKI" YA GAUCHI FT FIREMAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND