RFL
Kigali

Fireman yongeye gutabwa muri yombi, afungiye kwa Kabuga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/08/2018 9:13
5


Nta amezi abiri yari ashize umuraperi Fireman afunguwe aho yari amaze iminsi isaga makumyabiri muri gereza kwa Kabuga akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibyobyabwenge. Kuri ubu amakuru ahari yizewe ni uko uyu muraperi yongeye gutabwa muri yombi akaba yarongeye kujyanwa kwa Kabuga aho nanone akurikiranyweho icyaha kimwe n'icya mbere.



Umwe mu nshuti z'uyu muraperi waganirije Inyarwanda.com gusa tutifuje gushyira hanze amazina ye ubwo yari abajijwe niba koko Fireman yaba afunze yagize ati"Ayo makuru ni impamo arafunze amazemo iminsi ibiri (ahereye ku wa Gatandatu tariki 18 Kanama 2018 ubwo twavuganaga) urumva bamufatiye i Kanombe aho yabaga bahita bamujyana kwa Kabuga ubu ni ho amaze iminsi afungiye, aracyekwaho gukoresha ibiyobyabwenge."

Image result for fireman inyarwanda.comFireman yongeye gutabwa muri yombi

Aya makuru twifuje kuyabaza ubuyobi bwa Polisi y'igihugu gusa ntibyadukundira ariko turacyashakisha uburyo twabona icyo uru ruhande rutangaza ku ifungwa rya Fireman. Uyu muraperi yari aherutse gutabwa muri yombi n'ubundi muri Kamena 2018, icyakora icyo gihe yahise arekurwa nyuma y'iminsi 20 afunze. Uyu muraperi akirekurwa yabwiye Inyarwanda.com ko impamvu bamurekuye ari uko basanze arengana, gusa magingo aya yongeye gutabwa muri yombi azira icyaha kimwe n'icya mbere nk'uko amakuru ava mu nshuti ze za hafi abivuga. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Simba5 years ago
    Arikose aba tuff gung bite koko nkubu ntimwakwisubiraho koko abaturage barabakeneye muhinduke rwose nkibyo bintagazi ngo ni mugo ntaho byaba geza mukeneye inama iva ubu kuru
  • walker5 years ago
    Fireman afunzwe azira mugo kuko yaramusajije yari asigaye ari umujura ngo abone amafaranga y'ibiyobyabwenge kuko birahenda, na Green P nawe ari kwa kabuga azira Mugo! Green p yari asigaye ari imbobo rwose bamugiriye neza kuko mwahuraga ukabona yambaye inkweto zatobotse imyenda yacitse isa nabi ntagusokoza ndetse n'iminwa yarabaye madowadowa! The Ben wakwishyuriye murumuna wawe akajya kwivuza mu kigo i butare ko naho ubundi ushobora no kuzamubura burundu!!!
  • Rwema5 years ago
    Yesu yaje gushaka intama zazimiye nk'uyu Fireman. Iyaba wemeraga kwihana ukakira Yesu nk'umucunguzi wawe yagukiza ubu burushyi.
  • SHEMA Richald5 years ago
    TURAMUKUNDA FIREMAN NIBAKURIKINE NIBASANGA ARENGANA BAMUREKURE
  • JAY POLLY TUFF5 years ago
    RWOSE NIBAGIRIRE NEZA FIRE MAN NA GREEN P, BABAJYANE MU IKIPE IGOMBA KUJYA IWAWA MURI UKU KWA MUNANI, KUKO MUGO YARABISHE, BIRIRWA BIBA TELEPHONE Z'ABANDI. KANDI SIBO BONYINE; LETA NIDUFASHE ISHYIREHO UDUSANDUKA NK'UWIBITEKERE, UBUNDI TUJYE TUBAHA ABANTU MUMA KARTIERS BAKORESHA IBIYOBYABWENGE HANO ZA NYAMIRAMBO ,KICUKIRO NAHANDI





Inyarwanda BACKGROUND