Nta amezi abiri yari ashize umuraperi Fireman afunguwe aho yari amaze iminsi isaga makumyabiri muri gereza kwa Kabuga akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibyobyabwenge. Kuri ubu amakuru ahari yizewe ni uko uyu muraperi yongeye gutabwa muri yombi akaba yarongeye kujyanwa kwa Kabuga aho nanone akurikiranyweho icyaha kimwe n'icya mbere.
Umwe mu nshuti z'uyu muraperi waganirije Inyarwanda.com gusa tutifuje gushyira hanze amazina ye ubwo yari abajijwe niba koko Fireman yaba afunze yagize ati"Ayo makuru ni impamo arafunze amazemo iminsi ibiri (ahereye ku wa Gatandatu tariki 18 Kanama 2018 ubwo twavuganaga) urumva bamufatiye i Kanombe aho yabaga bahita bamujyana kwa Kabuga ubu ni ho amaze iminsi afungiye, aracyekwaho gukoresha ibiyobyabwenge."
Fireman yongeye gutabwa muri yombi
Aya makuru twifuje kuyabaza ubuyobi bwa Polisi y'igihugu gusa ntibyadukundira ariko turacyashakisha uburyo twabona icyo uru ruhande rutangaza ku ifungwa rya Fireman. Uyu muraperi yari aherutse gutabwa muri yombi n'ubundi muri Kamena 2018, icyakora icyo gihe yahise arekurwa nyuma y'iminsi 20 afunze. Uyu muraperi akirekurwa yabwiye Inyarwanda.com ko impamvu bamurekuye ari uko basanze arengana, gusa magingo aya yongeye gutabwa muri yombi azira icyaha kimwe n'icya mbere nk'uko amakuru ava mu nshuti ze za hafi abivuga.
TANGA IGITECYEREZO