RFL
Kigali

Fik Fameica uharawe i Bugande yageze mu Rwanda aho azataramana na Bruce Melody muri Summer Beach Fest i Rubavu-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/09/2018 10:18
0


Muri iyi minsi muri muzika y'u Rwanda ntawabura kuvuga ko Bruce Melody ari umwe mu bahanzi bagezweho muri muzika, uko uyu agezweho mu Rwanda ninako umugande Fik Fameica ari undi nawe ugezweho muri Uganda ku buryo ari mu bayoboye muzika y'iki gihugu gituranyi cy'u Rwanda. aba bahanzi bagiye guhurira mu gitaramo kizabera i Rubavu.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 6 Nzeri 2018 nibwo Fik Fameica yageze mu mujyi wa Kigali mbere gato ko yerekeza i Rubavu aho azanakorera iki gitaramo cya Summer Beach Fest ari nacyo gitaramo agiye guhuriramo na Bruce Melody uherutse kwegukana igihembo cay Primus Guma Guma Super Star irushanwa rihuza abahanzi b'ibyamamare mu Rwanda ryabaga ku nshuro yaryo ya munani.

Fik Fameika ukunzwe mu ndirimbo ye 'Property' akigera i Kigali yabwiye Inyarwanda.com ko ashimishijwe no kugera mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere akaba ahaje aje gukora igitaramo yizeza abakunzi ba muzika kuzakora igitaramo cyiza kizabasigara mu mitwe aha yongeyeho ko ashimishijwe nuko abonye umujyi wa Kigali n'ubwo yawugezemo bwije ati " wanza mufite n'ikibuga cy'indege cyiza ndaza kureba Kigali nitonze..." uyu muhanzi avuga ku mwuka uri muri Uganda yadutangarije ko ubuzima butameze neza kubera ibibazo bya politike biri kuhabera.

Ibi bitaramo byatangiye muri 2013 kuri ubu bigiye kwitabirwa na Fik Fameika ndetse na Bruce Melody, ibi bikaba ari ibitaramo bifasha abanyarwanda kuba bakora ibikorwa binyuranye by'ubukerarugendo mu karere ka Rubavu dore ko ari igitaramo gikunze kwitabirwa nabakunzi ba muzika baba bifuza gutemberera mu karere ka Rubavu by'umwihariko bashaka kwihera ijisho ibyiza bigize ikiyaga cya Kivu.

Bruce MelodyIgitaramo Fik Fameica azataramanamo na Bruce Melody

Usibye Fik Fameica na Bruce Melody bazaririmba iki gitaramo kizataramamo aba Djs banyuranye barimo Deejay Africano ari nawe utegura iki gitaramo, Dj Marnaud umwe mu bagezweho hano mu mujyi wa Kigali, Dj Pyfo ndetse na Dj Shamy Shift ukorera ku Gisenyi. Kwinjira muri ibi bitaramo ni amafaranga ibihumbi icumi by'amafaranga y'u Rwanda (10000frw).

Fik FameicaFik Fameica ubwo yari ageze i KanombeFik FameicaYasanze biteguye kumwakiraFik FameicaUyu musore yatangaje ko yishimiye bikomeye kuza mu Rwanda bwa mbere 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND