RFL
Kigali

EXCLUSIVE: Igitaramo cya Tekno i Kigali cyasubitswe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/07/2017 8:52
0


Mu minsi ishize amakuru yaravuzwe, abanya Kigali bizezwa igitaramo cyagombaga kuririmbamo umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Tekno. Iki gitaramo magingo aya cyamaze gusubikwa nkuko amakuru agera ku Inyarwanda.com abihamya.



Iki gitaramo ubwo cyavugwaga bwa mbere byari byatangajwe ko giteganyijwe tariki 22 Nyakanga 2017 gusa hari n'abandi bari bagerageje gutohoza ko cyigijwe inyuma ho icyumweru kigashyirwa tariki 30 Nyakanga 2017. Gusa uko iminsi yicumaga byasaga nkaho bica amarenga ko iki gitaramo kitakibaye byatumye dushaka kumenya icyabaye ngo igitaramo cyari cyatangiye kuvugwa cyane muri Kigali kibe kitakibaye.

Ibi byatumye twegera Patrick Lipscombe uhagarariye kampani ya Brian Wave yagombaga kuzana Tekno i Kigali ku bufatanye na Positive Production tumubaza ikigiye kuba kugira ngo igitaramo cya Tekno kibe kitakibaye. Aha uyu mugabo yaboneyeho gusobanurira Inyarwanda uko byagenze gusa abanza guhamya ko igitaramo cyari cyateguwe kandi n'ubundi umugambi wacyo ugihari.

teknoTekno yari yitezwe i Kigali gusa byasubitswe

Mu Kiganiro na Patrick yagize ati”Igitaramo cyari gihari gusa habayeho amakosa abantu bavuga amakuru hari ibyo tutararangiza kumvikana n’umuhanzi ndetse n'abaterankunga ibi byatumye ibintu bimwe na bimwe bipfa gusa igitaramo kirahari ariko nanone amatariki ntitwahita tuyatangaza kuko tukiri mu biganiro n’abaterankunga kimwe n’umuhanzi mu minsi ya vuba turaba twababwiye amatariki ya nyayo y’iki gitaramo.”

Uyu mugabo yatangaje ko umugambi w’iki gitaramo uhari ariko amatariki nyayo y’iki gitaramo ndetse na byinshi kuri cyo, cyo kimwe n'abahanzi bazafatanya nawe dore ko mbere havugwaga DJ Pius, Charly na Nina cyo kimwe na Yvan Buravan.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND