RFL
Kigali

Esma mushiki wa Diamond uherutse guterwa gapapu n’umunyarwandakazi arashaka undi mugabo utirirwa akina na Instagram

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:14/09/2018 18:57
0


Mushiki wa Diamond Platnumz ari we Esma Platnumz yiteguye kuba yajya mu rukundo rushya ndetse akaba yanashaka umugabo nyuma yo gutandukana n’uwo bahoranye dore ko gutandukana kwabo byaturutse ku ruhande rw’umugabo.



Esma Platnumz wari umugore wa Petit Man baje gutandukana ubwo Petit Man yacaga inyuma Esma ku mukobwa w’umunyarwandakazi kuri ubu unatwite inda ya Petit Man nk’uko Ghafla dukesha iyi nkuru ibigaragaza. Gusa iyi ngo ntiyari inshuro ya mbere Petit Man aciye Esma inyuma kuko ari kenshi yagiye amufatana n’abandi bagore ariko akabyihanganira kugera ubwo kwihangana kwa Esma byanze nk’uko byagendekeye muramukazi we Zari.

Esma Platnumz na Petit Man wahoze ari umugabo we

Kuri ubu rero, Esma Platnumz ahamya ko yiteguye kujya mu rukundo rushya nyuma y’ibikomere yatewe n’umugabo we babyaranye umwana umwe. Umugabo w’indoto ze ndetse n’ibindi agomba kuba yujuje, yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Wasafi TV. Ubwo bamubazaga ku kijyanye n’urukundo rushya Esma yagize ati:

Icya mbere umugabo nshaka ni umugabo uhamye (gentleman) wihagazeho rwose, ufite akazi keza. Sinshaka umuntu w’imikino ya za Instagram gusa wirirwa akora ubusa, ahubwo nshaka umugabo ufite intumbero tukaba twanategura ikintu runaka kandi kinini mu gihe kiri imbere. Muri make, ndashaka umugabo wigize nk’uko nanjye nigize.

Esma Platnumz ngo ashaka umusore wirwanyeho nkawe atari uwirirwa akina na Instagram






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND