RFL
Kigali

Ese koko umunya Cyangugu wese ugeze i Kigali aratunganirwa? Dore ibyamamare 10 bihakomoka

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:26/11/2015 12:38
35


Abashoramari, abacuruzi bakomeye, abahanzi mu ngeri zitandukanye n’abandi bantu bazwi mu mujyi wa Kigali, bikunze kuvugwa kenshi ko abenshi muri bo baba bakomoka mu cyahoze ari Cyangugu, mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Ibyamamare nyarwanda byinshi nabyo bikomoka aha hahoze ari muri Cyangungu.



Icyahoze ari Cyangugu, ubu ni mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu turere twa Nyamasheke na Rusizi. Hari bamwe bakunda kuhita i Bushi ndetse n’abaturage baho bakabita abashi, bitewe ahanini n’uko baturanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ku gice cy’iki gihugu kigizwe n’abitwa abashi. Abanyacyangugu usanga badaterwa ipfunwe no kwitwa abashi, ndetse nabo ubwabo usanga bakunda kubyiyita.

Muri aka gace, ni hamwe mu hantu hazwi ko ari kure y’umujyi wa Kigali, ugereranyije n’ibindi bice byo hirya no hino mu gihugu. U Rwanda ariko ruragendwa, buri wese akaba yanaba aho ashaka akanahashakira imibereho, ari nayo mpamvu usanga abaturage batari bacye bava mu bice bitandukanye mu ntara zigize u Rwanda bakerekeza mu mujyi wa Kigali, aho benshi biganjemo urubyiruko baba bashaka ubuzima bwiza bwo mu mujyi, bamwe bikabahira abandi bikanga bakaba banasubira iwabo mu byaro, nyamara kubona uwavuye i Cyangugu asubiraho kuko hamunaniye ngo biba gacye.

Kuba abasore n’inkumi baturuka ahahoze hitwa i Cyangugu bagera i Kigali bagatera imbere bidasanzwe, abantu basobanura impamvu yabyo mu buryo butandukanye. Hari ababyita umugisha ushobora kubonwa n’abandi, hari ababyita kuba baba baturutse kure bagera i Kigali bagakora iyo bwabaga ngo batazasubira iwabo amara masa, hari abavuga ko biterwa n’umurava no gukora cyane bibaranga, abandi bakabyita impano yo kumenya gushakisha ubuzima.

Uretse kuba hakomoka abantu babaye ibyamamare mu ngeri zitandukanye nka Banyaga wubatse amateka akomeye ku isi kubera ubuhanga budasanzwe yari afite mu mibare, hanakomoka abandi bantu bagiye baba ibyamamare mu ngeri zitandukanye. Muri abo, harimo nka Muvara Valens  wasize amateka mu mupira w’amaguru w’u Rwanda mu myaka yashize.

Muri iyi nkuru, turagaruka ku rutonde rw’abantu 10 b’ibyamamare mu Rwanda bazwi muri iyi myaka ya vuba, babashije kumenyekana no kwigaragaza cyane mu mujyi wa Kigali nyuma yo kuva iwabo ahahoze hitwa i Cyangugu bagera mu mujyi wa Kigali bakagira iterambere ridasanzwe ndetse bakanamenyekana cyane.

1. Mani Martin

mani

Maniraruta Martin, ni umwe mu bo umuntu atatinya kuvuga ko yavuye iwabo ahahoze ari i Cyangugu agahirwa n’umujyi wa Kigali. Indirimbo nk’Urukumbuzi, Intero y’amahoro, My Destiny, Ideni, Akagezi ka Mushoroza n’izindi ndirimbo zafashije uyu muhanzi kwerekana impano afite mu kuririmba, bituma amenyekana mu Rwanda no hanze yarwo. Mani Martin, yabwiye Inyarwanda.com ko kuva mu myaka ishize nawe yajyaga abyumva abantu bavuga ko abanyacyangugu bashobora Kigali bahagera bagatera imbere cyane, ndetse nawe ababigezeho akaba abazi ariko akaba atarabasha kumenya neza impamvu, n’ubwo nawe atabura kubibona nk’ukuri.

2. Samusure

sam

Kalisa Ernest wamenyekanye mu Rwanda nka Samusure kubera filime yakinnye yitwa gutya, nawe ni umwe mu banyarwanda bafite impano zitandukanye zamufashije gutera imbere. Uretse gukina amakinamico n’amafilime atandukanye, Samusure anakora ibindi bijyanye n’ubuvanganzo nko kuvugira inka, ari nabyo akora nk’umwuga umutunze mu mujyi wa Kigali. Uyu aganira na Inyarwanda.com, yashimangiye ko abanyacyangugu bakora cyane kandi bakihatira gutera imbere, ari yo mpamvu iyo bageze mu mujyi wa Kigali bahagera biyemeje kuzasubira iwabo babereka intera ihambaye bagezeho.

3. Jimmy Gatete

gatete

Jimmy Gatete ni umwe mu bakinnyi b’umupira b’abanyarwanda bubatse amateka yihariye kandi yashimishije abanyarwanda akanahesha ishema igihugu mu ruhando mpuzamahanga ubwo yakiniraga ikipe y’igihugu Amavubi. Uyu nawe, akomoka mu cyahoze ari Cyangugu.

4. Munyanshoza Dieudonne

munyanshoza

Munyanshoza Dieudonne bakunda kwita Mibirizi, ni umuhanzi nyarwanda ukomoka ahitwa i Mibirizi mu cyahoze ari Cyangugu. Uyu nawe, iterambere rye muri muzika n’uruhare yagize mu guhindura no guha ubutumwa abanyarwanda abinyujije mu ndirimbo, bishimangira ubushobozi bwe, gukora cyane n’impano imurimo.

5. Miss Shanel

shanel

Nirere Ruth wamenyekanye nka Miss Shanel nawe ni umuhanzikazi nyarwanda wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Ndarota, Ngukunda byahebuje n’izindi. Uretse kuba azwi nk’umunyamuzika wabigize umwuga dore ko yanabyize mu Bufaransa, Miss Shanel ni n’umukinnyi w’amafilime, nawe akaba umwe mu bahiriwe n’umujyi wa Kigali nyuma yo kuba ahahoze hitwa i Cyangugu.

6. Jay Polly

jay

Tuyishime Josua bakunda kwita Jay Polly, ni umwe mu baraperi nyarwanda bakomeye ndetse yanegukanye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star ya Kane nk’umunyamuzika w’umunyarwanda ukunzwe kandi ukomeye, hari mu mwaka wa 2014. Jay Polly nawe umaze gutera imbere mu mujyi wa Kigali, akomoka mu cyohoze ari Cyangugu.

7. MC Monday

saga

Saga Assou Gashumba wamenyekanye nka MC Monday, yamenyekanye mu Rwanda nk’umunyamakuru ndetse n’umuhanzi wabiciye bigacika mu myaka ishize. Uyu nawe, akomoka mu cyahoze ari Cyangugu mu burengerazuba bw’u Rwanda.

8. Bamporiki Edouard

bamporiki

Bamporiki Uwayo Edouard, ni umuhanzi nyarwanda mu by’ubusizi, gukina no kwandika amafilime ndetse ari n’umukinnyi w’amakinamico arimo n’ikinamico Urunana aho akina yitwa Tadeyo. Mu kazi ke gasanzwe katari akajyanye n’ubuhanzi, ni umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Uyu mugabo wagiye atanga ubuhamya bw’ubuzima yanyuzemo, nawe akomoka i Nyamasheke mu cyahoze ari Cyangugu, akaba yarageze ku ntera ishimishije cyane mu iterambere ry’ubuhanzi bwe kuva yagera mu mujyi wa Kigali, na mbere y’uko yinjira muri Politiki.

9. Pastor P

p

Bugingo Ndanga Patrick uzwi nka Pastor P, ni umwe mu banyarwanda bubatse amateka akomeye mu bijyanye no gutunganya indirimbo. Indirimbo nka Narashize ya King James, Ndarota ya Miss Shanel, Baza ya Tom Close na Fizzo, Gumamo ya Korali yo muri ULK, Palapala ya King James, Yantumye ya King James, Ni Danger ya Danny Vumbi n’izindi nyinshi zakunzwe mu Rwanda, zakozwe na Pastor P. Uyu musore nawe ni umwe mu mpano zateje imbere u Rwanda ziturutse mu cyahoze ari Cyangugu.

10. François Mihigo Chouchou

chouchou

François Mihigo Chouchou; ni umuhanzi nyarwanda wakunzwe cyane mu ndirimbo zo hambere nk’iyitwa Mama bamwe bita Kuva nkivuka. Kugeza ubu, François Mihigo Chouchou aracyakora muzika ndetse ajya anitabira ibitaramo hirya no hino, akaba ari umwe mu bakora umuziki w’umwimerere unogeye amatwi. Uyu mugabo nawe ni impano ikomeye yavukiye mu cyahoze ari Cyangugu.

Muri aba bose, twakongeraho abandi bahanzi nka Naason, Edouce, Thacien Titus uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Karoli Karemera n'abandi bahanzi benshi batandukanye mu ngeri zitandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • erinayasi8 years ago
    Mukama Abbas vice president winteko Andre bomaya..........
  • RUKUNDO8 years ago
    Abashi nyine bazingukora ntabwo abashi bi cyangu turabanebwe
  • francine8 years ago
    Mwibagiwe na Ralo ukina muri Kiyovu wahoze muri Rayon sport yewe namavubi ajya ayakinira hamwe namurumuna wiwe zagabe ukina muri Mukura Victor
  • Shema aimé 8 years ago
    Hari nabandi twagiramungu Faustin, Titus,ganza na edouce
  • 8 years ago
    ....,ahubwo mwibagiwe n'abandi benshi(naason,edouce,noupja,nyandwi jean paul ukina film yitwa birihanze, titus uririmba gospel,dusabimana Israel ukina muri ryangombe! nange!!!
  • Egide8 years ago
    haaaa,ndumva bakaze,muzanshakire nibyamamare bituruka I Bugesera.
  • hamidou8 years ago
    Mwibagiwe Bamudei I've,nazer, Emiirie na Foste Bizimungu.
  • John8 years ago
    Gusigazwa inyuma ibihe byose bituma tumenya kwirwanaho!!!
  • rutajado8 years ago
    njye niho iwacu..kandi iyo mpuye numuntu wiwacu numva akanyamuneza...Abashi mwese ndabakunda Mudushyirireho ihuriro 0788431070
  • ya8 years ago
    Alex Grand lagacy Hotel,Gandrar, mateus na commercial nibyabo,ama bank ni abahanga mu mibare, ababo mubareke bafite imitwe itarahonbye pe,bumaya andre,aba ingenieur bakomeye cyoo mana Munshakire umugabo uhavuga da
  • pazo8 years ago
    icyikwereka ko umushi yapfuye bya nyabyo, umucisha inoti Ku maso, atayikurikiye umenye ko yarangiye. ndabakunda sana!
  • Inzobere8 years ago
    Ku byamamare bituruka i cyangugu mwongereho n'abaherwe bazwi cyane mu Rwanda,nka nyiri Lemigo Hotel,nyiri Grand Legacy,na Nyakubahwa Padili Ubald wahawe impano yo gukiza indwara,nyiri za bus za Impala n'abandi benshi.Icyo nakongeraho nuko Idini rya Pentekote ryatangiriye i Cyangugu kandi abanyacyangugu bagira urukundo ubundi bafata abagore neza.Bravooo abashiiiiiiiiiiiii.Ndabakunda cyane.
  • Niyigena Jean Baptiste8 years ago
    Abashi nkuko mutwita Imana yaduhaye umugisha umuhanda wumukara wambere mugihugu ni Kamembe........Bugarama,Ikibuga kindege cyambere mugihugu nicya Kamembe,ibyamamare byo nibyinshi na Meya udaseba wahesheje Huye igikombe kimihigo niho avuka nabiru bakomeye bibwami nimujya mumateka muzasanga baraturukaga Mukinyaga
  • James8 years ago
    province zose zitabayemo intambara ziteje imbere, ex: muri 1997 north-east rwanda (byumba, umutara, part of ruhengeri), imiryango 80% ntiyagiraga abagabo,cg abasore bari hejuruyu y'imyaka 15. buri muryango nibura wari warasenyewe inzu cg igice cyinzu, 90% by'abacuruzi bakomeye bari barishwe, so ntibyoroshye kugereranya abantu, icyangugu ntabwo baziko u rda rwagize intambara
  • was me8 years ago
    Mutibagiwe n'abasirikari bakomeye nka General Kabiligi, Major Kiiza n'abandi...
  • 8 years ago
    abashi menya ari party ya bazairwa kabisa barakazeeeee big up KUBASHI peeeeee
  • John8 years ago
    Burya Jay Polly ni umushi!? Bitumye ndushaho kugikunda!
  • Jado8 years ago
    Ntibitangaje cyane kuko nabantu bafite ibibaraga bitewe nimiterere yabo yumubiri gusa ntimwirengangizeko Leta zahozeho zahaga agaciro ibice bimwe byigihugu ibindi bigafatwa nkaho atarabantu, mujye mukurikira amateka muzabimenya, nkaho ubuganza bwafatwa nkaho atarabantu ntamunya bwenjye wahava, nta musirikare, kujyeza ubwo ishuri ryahabanje aririmwe gusa college APECOM naryo kubwa gatete, so biriya bice byari favorise nubutegetsi bwariho
  • 8 years ago
    hahhhhh, mukomere bana biwacu abashi barakundana niyo mpamvu batera imbere
  • TUJA8 years ago
    IRIRIRE





Inyarwanda BACKGROUND