RFL
Kigali

Ese koko Selena Gomez yatandukanye na Justin Bieber kuko nta ntego urukundo rwabo rwari rufite?

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:13/05/2018 9:17
1


Amakuru ya hafi atangazwa n’inshuti z’aba bombi aremeza ko batandukanye kuko Justin Bieber nta rukundo rurambye yari afitiye Selena,ibyashimangiwe kandi n’indirimbo nshya Selena Gomez yashyize hanze igaragaramo imvugo y’uko urukundo rwabo rwa mbere rutari rwizewe .Ni indirimbo abafana be bahamije ko yaririmbiye Justin Bieber.



Umwe mu bantu bo hafi ya Justin Bieber babwiye ikinyamakuru Hollywoodlife ko urukundo rwa mbere rwa selena Gomez na Justin Bieber rwasenyuwe n’uko Justin Bieber atari yiteguye kwambika impeta y’urudashira Selena. Yagize ati “N'ubwo yamukundaga n’ubu akimukunda ndetse yari azi neza ko na Selena amukunda ,ariko Justin ntiyari yiteguye kugira urukundo rufite intego rwanavamo kumwambika impeta imusaba kubana nk’uko yabishakaga. Selena nawe ntiyashoboraga kumwumvisha ibijyanye n’ubukwe no kugira urukundo rufite intego“

Justin Bieber and Selena Gomez share a kiss while sitting courtside at the Lakers game.

Selena na Justin mu rukundo

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya kuri uyu wa 4, taliki ya 10 Gicurasi 2018, ”Back To You” ,abafana bemeje ko Selena yayiririmbiye Justin kuko agaragazamo urukundo rudasanzwe rwatumye amugarukira n'ubwo yari afite undi mukunzi bikamunanira kwihangana. Mu gace k’inyikirizo (chorus) Selena avuga ko ibyo we na Justin barimo bitari byizewe, byatumye benshi mu bafana b’aba bombi bashimangira ko urukundo rushya rw’aba bombi rushobora kubarugiye kugira isura nshya, bagakundana nk’abakuze mu rukundo rufite icyerekezo nk’abakuze.

Justin Bieber and Selena Gomez looked so happy on a bike ride on Nov. 1, 2017.

Justin na Selena mu myitozo ngororamubiri

Selena Gomez na Justin Bieber basubiye mu rukundo nyuma y’imyaka irenga 2 batandukanye, buri wese yagiye ajya mu rukundo n’undi ariko ntibimare kabiri. Selena Gomez asubiranye na Justin nyuma y’amezi 10 gusa yari amaze akundana n’umuhanzi The weekend.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Abo nabahe se ,kirehe cg Nyamagabe? Wagirango utere injuga umwe se cg bagukunde





Inyarwanda BACKGROUND