RFL
Kigali

Eng.Kibuza yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Akanyamuneza’ yakomoye ku iterambere ry’abanyarwanda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/09/2018 21:15
0


Akirimari Jean Claude wamamaye nka Engineer Kibuza wumvikana aririmba mu ijwi ry’abasaza yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Akanyamuneza’ yafatimwe mu bice bitandukanye by’u Rwanda nka Karongi na Kigali.



Eng.Kibuza si umuhanzi mushya mu ruhando rwa muzika dore ko amaze gukora indirimbo nka: “Ntujya uhinduka”yahuriyemo na Aline Gahongayire, “Umunyamahirwe”, “Mfite ishingiro” n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi yabwiye INYARWANDA ko agamije gukora umuziki w’umwimerere nk’intego yihaye. Yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ye nshya agamije kwerekana iterambere igihugu kigezeho n'abanyarwanda muri rusange. Yagize ati: “Abantu baranezerewe urabona ko bari gusenyera umugozi umwe. Nayanditse rero ngamije kwerekana urugendo rw’iterambere igihugu cyacu cyigezeho ndetse n'abanyarwanda.”

uyu

Uyu mukobwa ugaragara mu mashusho y'indirimbo ni umufana w'umuhanzi Eng.Kibuza

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatandukanyijwe na Jimmy Pro ubarizwa muri Level9 Records. Ifatwa ry’amashusho ryayobowe na Alain Alvin muri studio yitwa Blessing World.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AKANYAMUNEZA' BY ENG.KIBUZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND