RFL
Kigali

Electro House Party ni ibirori bigiye kwereka abanya Kigali uburyohe bwa muzika y'abanyarwanda n'abadage

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/12/2014 16:33
1


Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza, muri Club Next mu mujyi wa Kigali hateguwe ibirori bya muzika bidasanzwe bizagaragaramo ubufatanye bw’abanyarwanda n’abadage, ibi birori bikaba bizagaragaramo abanyamuzika n’aba Dj batandukanye bandi bamaze kubaka izina mu Rwanda ndetse habemo n’umudage.



Abazitabira ibi birori bizaba guhera saa tatu z’ijoro, uretse kuba bazataramirwa bakanyurwa n’umuziki bazanahabwa icyo kunywa cy’ubuntu kirimo Redbull n’inzoga yo mu Budage bizahabwa abantu 50 ba mbere, abandi bazahagera nyuma nabo bakazaba bateganyirijwe ibintu byinshi bitandukanye.

electro

Kwinjira muri ibi birori bizaba ari ubuntu kuri buri wese, ndetse abazahagera mbere bo bakazinjira ku buntu bakanahabwa icyo kunywa cy’ubuntu kirimo Redbull n’inzoga ikomoka mu Budage, aha kandi bakazabasha kuhabonera umuziki mwiza uzerekana uburyohe bwa muzika y’abanyarwanda n’abadage mu bufatanye bwabo. Abazabyitabira bazasusurutswa na African Calabash, hakazaba hari Iveleson, Sintex na Kim Castello.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ivoleson isaac9 years ago
    everybody stand up for the first electro party in kigali





Inyarwanda BACKGROUND