RFL
Kigali

Djazila ugiye guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational yabeshye ko yarangije kaminuza nyamara atararangiza n'ayisumbuye-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/09/2018 12:38
5


Mu minsi ishize ni bwo Munyaneza DJazila yatangajwe nk'umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational muri uyu mwaka wa 2018. Uyu mukobwa mu mbere gato ko atorwa nk'uzahagararira u Rwanda muri izi gahunda yari yagiranye ikiganiro na Inyarwanda.com adutangariza amwe mu mateka ye ndetse ari naho yatubwiye ko yarangije kwiga.



Uyu mukobwa uherutse kwegukana igihembo cy'umunyamideri wa mbere mu Rwanda mu bihembo bya Made in Rwanda Awards ubwo yari amaze kwegukana iki gihembo yaganiriye na Inyarwanda.com atangaza ko afite amasezerano y'imyaka itatu muri Nigeria aho akorera akazi ko kumurika imideri. Djazila yabwiye Inyarwanda.com ko mu by'ukuri yarangije kwiga kaminuza aho amashuri yisumbuye yayize muri King David naho kaminuza yo akaba yarayize mu Bufaransa.

Atangaza ibi umunyamakuru yari abajije Munyaneza Djazila niba yarize amashuri yisumbuye ndetse na kaminuza maze nawe agira ati"Byose narabirangije, nize King David no mu Bufaransa." Iki kiganiro twagiranye kikijya hanze umwe mu nshuti ze za hafi yabwiye Inyarwanda.com ko uyu mukobwa yatubeshye cyane ko amuzi neza dore ko ngo bakuranye ariko kandi yongeraho ko yabeshye.

Ihere ijisho uburanga bw'umwari uzaserukira u Rwanda muri Miss Supranational 2018 - AMAFOTOIhere ijisho uburanga bw'umwari uzaserukira u Rwanda muri Miss Supranational 2018 - AMAFOTOMunyaneza Djazila yabeshye ko yarangije kwiga Kaminuza nyamara atararangiza n'ayisumbuye

Mu kiganiro n'uyu muntu utashatse ko dutangaza amazina ye yagize ati" Yababeshye, Munyaneza Djazila ndamuzi twarakuranye ni umwana twakuranye ndamutse nibeshye ntabwo arengeje imyaka 19, uyu yize amashuri yisumbuye muri King David aha akaba yarahize mu mwaka wa mbere n'uwa kabiri, icyakora umwaka wa gatatu akaza kujya kuwiga ahitwa Star School."

Nyuma uyu mukobwa ngo yaje kujya kwiga muri Excella School aho yagombaga gukomereza icyakora ngo 2018 ntabwo yigeze ajya ku ishuri ku buryo uwahaye amakuru Inyarwanda.com yatangaje ko uyu mukobwa yakabaye ubu arangije umwaka wa gatanu w'ayisumbuye.

Ibi bihabanye n'ibyo yatangarije Inyarwanda.com ko yize amashuri ye yisumbuye akayarangiza ndetse akaba yaranize kaminuza mu Bufaransa ibyafashwe nk'ikinyoma gikomeye yabeshye itangazamakuru mu minsi yatambutse. Kuri ubu Munyaneza avuga ko aba muri Nigeria aho akora akazi ko kumurika imideri ndetse akaba yaranafunguye kompanyi ye ikora ibijyanye no kumurika imideri hano mu Rwanda.

Munyaneza Djazila agiye guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational

Munyaneza Djazila kuri ubu ni we wamaze gutoranywa nk'uzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational azabera muri Poland muri uyu mwaka. Uyu ubwo yaganiraga na Inyarwanda mu minsi ishize twifuje kumenya ukuri kuri ibi byavugwaga by'amashuri ye, mu kiganiro kigoranye yahaye umunyamakuru, yiyemerera ko atigeze arangiza amashuri yisumbuye ariko na none agahamya ko hari amasomo yize online ari yo yaba yaratumye avuga ko yarangije yaba ayisumbuye ndetse na kaminuza.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda Munyaneza Djazila yatangaje ko yavuye mu Rwanda bwa mbere muri 2016 yerekeza mu Bufaransa, ibi byatumye aba asubitse amasomo ye, icyakora uyu mukobwa avuga ko mu by'ukuri hari amasomo yafashe online ariyo yise ko yarangije kwiga kaminuza. Ibi ariko bihabanye n'amakuru ahari y'uko uyu mukobwa kuri ubu yagomba kuba yiga mu mwaka wa Gatanu w'amashuri yisumbuye iyo aba yarize.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE  N'UYU MUKOBWA AVUGA KO YARANGIJE KWIGA YABA AY'ISUMBUYE NA KAMINUZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tabgd5 years ago
    Nimumurerek yikorere akazi ayo yaba yarize yose icyangombwa nuko azaduhagarira neza...hari nabayarangije badashobora kwigirira ikizera bakajya kuduhagararir..Amahirwe masa mukobwa wacu
  • Naomie5 years ago
    Who cares!?we still got her backkkkkkkkkkk...we support you girlllll Go make us proudddddddddd enough with the nonsense..❤❤❤❤
  • Rubyogo5 years ago
    Ni undi Donald Trump w’umunyarwandakazi, yibera muri alternative universe of facts.
  • kiridoriya 5 years ago
    hhhhhhhh NGO yize Mu bufaransa ataranarangiza ayisumbuye . uyuwe arandangije bagiye bareka kudupfunyikira babona abanyarwanda nta bwenge tugira koko . Uwo ndamupinze umuntu utangiye kwifata akabeshya ntaho yagera rwose
  • 5 years ago
    Arabeshye njye twariganye primary mur spoire yakagobye kuba ubu arikurajyiza muwa 6 segondary





Inyarwanda BACKGROUND