RFL
Kigali

Dj Miller yisunze Peace Jolis basubiranamo indirimbo 'Un Million c'est quoi' yari imaze ibyumweru bibiri-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/07/2018 12:03
0


Muri 2016 nibwo Peace Jolis yari yarashyize hanze indirimbo ye 'Un million c'est quoi' indirimbo itaragize amahirwe yo kwamamara hano hanze, nyuma yuko ayumvise Dj Miller yahisemo ko nyuma y'imyaka ibiri yasubiranamo iyi ndirimbo n'uyu muhanzi ndetse ikavugururwa ku buryo yaba indirimbo ibyinitse mu tubyiniro tunyuranye.



Karuranga Virgile wamamaye nka DJ Miller ni umwe mu ba Djs babarizwa mu itsinda rya Dream team Djs kuri ubu yamaze kwinjira mu ruhando rwa muzika nyuma ya mugenzi we Dj Marnaud nawe mu minsi ishize wakoranye indirimbo n'itsinda rya Active. kuri ubu aba ba Djs kimwe na bagenzi babo babana muri Dream Team Djs bakaba bagaragaza umuvuduko n'impinduka mu iterambere rya muzika y'u Rwanda.

dj millerDJ Miller

Iyi ndirimbo 'Un Million c'est quoi' ni indirimbo yari yakozwe na Davydenko ari nawe wafashije aba bahanzi kuyisubiramo. Niyo ndirimbo ya mbere Dj Miller akoze icyakora ngo siyo ya nyuma cyane ko hari n'indi mishinga uyu mugabo ari gukoraho ku buryo mu minsi ya vuba izagenda ijya hanze. Ku kijyanye n'amashusho y'iyi ndirimbo Dj Miller yatangarije Inyarwanda.com  mu gihe kitarambiranye azaba yayashyize hanze cyane ko agiye gutangira imirimo yo kuyafata no kuyatunganya.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO 'UN MILLION C'EST QUOI' YA DJ MILLER NA PEACE JOLIS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND