RFL
Kigali

DJ Khaled yahakanye ko atakora imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa,ariko ngo umugore we agomba kuyikora

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:10/05/2018 17:04
1


Umunyamuziki Khaled Mohamed Khaled uzwi ku izna rya Dj Khaled yatangaje ko asanga umugore we hari ibyo akwiye gukora n'iyo yaba atabishaka nko gukora imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa mu gihe nyamara DJ Khaled we ngo atanabitekereza. Benshi mu bakurikirana uyu muhanzi babyamaganiye kure bashinja Khaled guhohotera umugore we.



DJ Khaled yatangaje ko mu mibereho ye adashobora gukora imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa mu nzira zose. Yagize ati “Oya sinshobora na rimwe kubikora, ariko umugabo n’umugore baratandukanye, umugore we aba agomba gushimisha umugabo mu buryo bwose, abagabo turi abami, hari ibintu abagore bagomba gukora n'ubwo baba batabishaka”

Iyi mvugo ya DJ Khaled yo gukoresha umugore we ibyo adashaka yamaganiwe kure n’abanyamerika benshi, bashinja Dj Khaled guhohotera umugore we, bemeza ko Khaled adakwiye guhatira umugore we gukora ibyo nawe atakora kandi adakunda mu gihe umugore nawe atabishaka. Icyamamre mu gukina filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Evan Rachel Wood yasabye Khaled gukura kuko ibyo avuga niba anabikora, akiri umwana kuko kubangamira uwo mwashakanye witwaje amahame yise adafite agaciro bikorwa n’abakiri bato.

Image result for Dj Khaled with his wife

Khaled n'umuryango we

Mu mwaka wa 2014, Khaled yatangaje ko uburyo ashobora kwita ku mugore we akamwereka ko amukunze ari ukumubaza niba yariye, niba akunda inzu abamo cyangwa niba akunda imyenda amugurira, ibyo abakunzi b’uyu munyamuziki bagaragaje nko kugirira amaranagamutima macye umugore we. Dj Khaled n’umugore we Nicole Tuck bamaranye imyaka 11, bafitanye umwana w’umuhungu w’umwaka 1 n’amezi atandatu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hmd5 years ago
    Ariko yee..!!





Inyarwanda BACKGROUND