RFL
Kigali

Dj Africano yongeye gutumirwa i Johannesburg muri Afrika y'epfo

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:18/09/2014 11:31
1


Jean Ndizihiwe wamenyekanye cyane nka Dj Africano ni umwe mu ba Djs barimo kwigaragaza cyane muri iyi minsi hano mu Rwanda ndetse akaba ari nawe uherutse kuyobora umuziki mu gitaramo cya nyuma cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.



kuri ubu uyu mugabo arimo aritegura kwerekeza mu gihugu cya Afrika y’epfo mu mujyi wa Johannesburg.

Dj

Dj Africano

Ni nyuma yo kuba yarabaye igihe kinini mu gihugu cya Afrika y’epfo akaba ndetse ari naho yihuguriye ku bijyane n’uyu mwuga akora.Akaba agiye gusubirayo nyuma y’umwaka umwe wari ushize akora aka kazi mu tubyiniro n’ibirori bitandukanye hano mu Rwanda na Uganda aho yakunze gukorana cyane cyane na Heineken.

Dj Africano

Dj Africano akaba yatumiwe mu kirori cyiswe ‘Afro Latin & Dancehall Fusion Party’mu kabyiniro ka Sankayi night club, i Sandton muri Johannesburg biteganyijwe kuba tariki ya 02/10/2014.

Tuganira na Dj Africano yadutangarije ko yizeye ko azagirana ibihe byiza n’abantu batandukanye bazaba bitabiriye iki kirori barimo n’imiryango nyarwanda ituye Johannesburg na Pretoria.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • evode9 years ago
    Arakwiriye





Inyarwanda BACKGROUND