RFL
Kigali

Denise Gakire, umunyarwandakazi ufite ibanga mu kumenyana no kwishimana n'ibyamamare mpuzamahanga

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:9/08/2015 20:14
27


Umukinnyi wa filime nyarwanda Denise Gakire, akomeje kwerekana ko afite ibanga n’umwihariko mu kugirana umubano n’ibyamamare mpuzamahanga ndetse no kubasha kubona umwanya wo kwishimana nabyo, ibintu byatangiye kugaragara cyane ubwo yavugaga ko yagiranye ibihe byiza na Davido.



Denise Gakire, ni umukobwa w’umunyarwandakazi uzwi muri sinema nyarwanda aho akina muri filime z’uyuhererekane “Sakabaka” ariko mu mwaka ushize akaba yaramenyekanye cyane ubwo havugwaga ibihe byiza yagiranye n’icyamamare Davido ubwo yari mu Rwanda. Uyu ariko, yinariye ibanga ryo kubasha kugirana ubucuti no kugirana ibihe byiza n'ibyamamare mpuzamahanga bitandukanye.

denise

Uyu niwe Denise Gakire. Aya ni amafoto ye agararagara ku rubuga rwa Instagram

Uyu niwe Denise Gakire. Aya ni amafoto ye agararagara ku rubuga rwa Instagram

Igihe Davido yari mu Rwanda mu gihe yari yitabiriye igitaramo cyo kwibohora ku nshuro ya 20, umukinnyi wa filime Denise Gakire umaze kumenyekana muri filime y’uruhererekane Sakabaka yagaragaye cyane ari kumwe n’uyu muhanzi ahantu hanyuranye ndetse bigaragara ko bishimanye cyane nk’abantu basanzwe baziranye.

Benshi babonye uyu mukobwa ari kumwe na Davido, bibajije byinshi ku mubano wabo, dore ko bagaragaye bari kumwe ahantu hanyuranye nko mu myitozo y’uyu muhanzi mbere y’igitaramo, mu tubyiniro, ndetse no muri Hotel Davido yari acumbikiwemo kandi bitari byoroshye kugira ngo umuntu utari wazanye nawe amwegere.

Uyu mukobwa icyo gihe aganira na Inyarwanda.com, yasobanuye ibye na Davido agira ati: “… Njye namumenyeye muri Abuja, hari igihe nigeze kujya Abuja duhurira muri Club (akabyiniro) turamenyana nyine bisanzwe, ejobundi bagiye kuza arampamagara. Ageze inaha turasohokana, turenjoyinga (turishimana), barinda bataha.”

Uyu mukobwa umwaka ushize yahamije ko yagiranye ibihe byiza n'icyamamare Davido

Uyu mukobwa umwaka ushize yahamije ko yagiranye ibihe byiza n'icyamamare Davido

Uretse Davido, ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mukobwa hagaragaraho n’amafoto ari kumwe n’ibindi byamamare bitandukanye baba bagiranye ibihe byiza, dore ko nawe ubwe yemeza ko aba yarabashije kumenyana nabo, bagafata umwanya bagasangira bakishimana. Muri abo harimo nka Diamond, Tayo wamamariye muri Big Brother Africa na Jose Chameleone, uyu we akaba yaranagiye gusura Denise Gakire iwe mu rugo, anagaragara muri uru rugo ari kumwe n’umwana w’umuhungu wa Denise Gakire.

gakire

Aha yari kumwe n'icyamamare Chameleone

Aha yari kumwe n'icyamamare muri muzika ya Uganda, Dr Jose Chameleone

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Denise Gakire ubwo twamubazaga iby'umubano we n'ibi byamamare yatwemereye ko ibi byamamare byose baba barabashije kumenyana ariko bakaba baba ari inshuti zisanzwe bakajya basangira, bakaganira, nta kindi kihariye ku mubano wabo.

Mu byamamare baziranye babashije no gusangira bakishimana, harimo na Diamond

Mu byamamare baziranye babashije no gusangira bakishimana, harimo na Diamond

Ubu bari kumwe hano we ni Tayo wamenyekanye cyane muri Big Brother Africa

Ubu bari kumwe hano we ni Tayo wamenyekanye cyane muri Big Brother Africa

Ku bijyanye n’ibanga akoresha ngo abashe kugera kuri ibi byamamare cyane ko atari buri wese washobora kubageraho, uyu mukobwa w'imyaka 26 y'amavuko, ubwo yabazwaga iki kibazo yasetse agaragaza ko kuri we yumva kubasha kugera kuri ibi byamamare bakabasha kuba inshuti kuri we ari ibintu bisanzwe nta gihambaye kibirimo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Ntureba se umwana wumva icyo Fame biguva....Courage kbisa you know what you're doing....
  • 9 years ago
    Indaya ya kabuhariwe
  • 9 years ago
    Indaya ya kabuhariwe
  • akumiro9 years ago
    Indaya butwi gusa
  • dada9 years ago
    Kuba azi gukora se unuraya hari ikindi???davido yahakanye aya makuru...ko bagiranye ibihe byiza uretse ko.bifotoranije nkabandi
  • kibwa9 years ago
    Ibi nibyo kujyira imashibi ukameny kuyibyaza umusaruro!
  • kibwa9 years ago
    Ibi nibyo kujyira imashibi ukameny kuyibyaza umusaruro!
  • Runiga9 years ago
    Ndumva Ari imbeshu
  • burinde bucya9 years ago
    uwo ni I bitch yabo ahubwo kajye kavugisha ukuri
  • umuntu9 years ago
    nibyiza ukena ufite itungo rikaguboka camillion??? ntacyo nagucirire kuribyo bisumari
  • Claire 9 years ago
    Ni uburaya, abonye ibyo arusha abandi
  • kalisa9 years ago
    yewe cyakora abkobwa b irwanda wagira haruwabaroze uburaya ubusambanyi ubwomanzi bisigaye bikabije muzinjire muam club murebe abana babakobwa bakiri bato ukuntu baba bambaye itabi ritavaho turagana hehe koko uyu nawe nyine ngo yabaye umu star ntako atagize
  • Mimi9 years ago
    Yooo ndababaye disi. Ariko se ubu koko urwanda ruzongera rugire abari ? Ndebera nawe pe! N'ubwo mwaba nta kindi mupanga uretse ko ntapfa no kubyemera,ubwo koko wambara utyo ngo bigende bite? Urambara ubusa inda yose hanze reka reka ...ese ubwo uwo mwana wabyaye azaba uwande? Yooo arambabaje disi icyo kibondo. Ukuntu cyari kiza nticyari gikwiye kugira nyina w'imbeshu rwose
  • peninah 9 years ago
    Ariko mwagiye mushyira mugaciro mukareka nogusebya umuntu kwifotozanya nicyamamare nge numvantagitangaje kirimo courage denise nabonye film wakinye inkomoko y ishyano urabishoboye kabisa kandi ntucike inege tugukunda nomuti sakabaka
  • balotelli9 years ago
    mumenye ibyanyu wangu. kumenyana nabantu ntibisobanuye kuba indaya. mujyemureka ideas zuburofa.
  • jye9 years ago
    Ntarindi banga ritari uburaya gusa..
  • Sina9 years ago
    Hhhmmm ariko abanyarwanda mwese niyo mpamvu ubwo butindi nubuturage butazabavamo;kubera imitima mibi yanyu;kuba yifotozanya nabahanzi there is nothing special kandi mwe mwese muvuga ngo ni bitch ndibaza ko nta numwe umuzi cg wamuguze;aaaarrrrrhhhhheee muhe amahoro abantu babeho mu buzima bwabo bifuza kuko niwita kubyabandi bizakugora kwita ku byawe;ndibaza ko abo bantu bose batutse uyu mwari muri ibicucu mu mutwe ahubwo
  • kina9 years ago
    hahahaha ndabona uyu yibera iburaya birirwa bamuteraaaaaa VIH STOP
  • KIGALI Paparazi9 years ago
    Nukuri birabaje pe!!!!!kubona umwana w'umukobwa nkuwo ,atinyuka akiyamamaza ko ari indaya butwi neza neza,Yaganye BDF ikamuguriza amafaranga akareba ikindi yakora akava muri ibyo dore ko sekibi yabateje gukunda imibonano mpuza bitsina,So nave muribyo ntabwo arigutnga urigero mu bato
  • 9 years ago
    I don't judge, because no one is perfect, if Denise does whatever she does with those Stars, then I hope she knows what she is doing.





Inyarwanda BACKGROUND