RFL
Kigali

Muyoboke Alex yatangaje Allioni Buzindu nk'umuhanzi mushya bagiye gukorana nyuma ya Charly na Nina

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/08/2018 5:18
5


Mu minsi ishize ni bwo abahanzikazi Charly na Nina batandukanye na Decent Entertainment inzu ya muzika ifasha abahanzi banyuranye imaze kunyuramo benshi mu byamamare bya muzika ba hano mu Rwanda iyoborwa na Muyoboke Alex. Nyuma y'igihe kinini uyu mugabo yamaze gutangaza umuhanzi mushya iyi nzu igiye gukorana nawe ariwe Allioni Buzindu.



Mu magambo ye yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram Allioni Buzindu yagaragaje ko yishimiye kuba agiye gukorana na Decent Entertainment. Yagize ati"Muraho neza! Rimwe na rimwe biba byiza gusubira inyuma ngo nusimbuka usimbuke neza. Nyuma y'igihe ntagaragara cyane mu muziki ni uko hari ibyo nari ngishyira ku murongo, ariko sinigeze mpagarika umuziki. Ni muri urwo rwego nishimiye kumenyesha abakunzi banjye n'abakunzi ba muzika muri rusange ko ubu ngiye kugaruka mu ruhando rwa muzika ndetse mfite n'ikipe izajya imfasha mu bikorwa byanjye ya Decent Entertainment. Ibikorwa byaratangiye, mu minsi ya vuba turabagezaho indirimbo yanjye ya mbere nzaba nkoze kuva ninjiye muri Decent Entertainment. Imana ihe umugisha abafana banjye bihanganye bakantegereza nanjye mbijeje kutazabatenguha! Indirimbo yanjye nshya izajya hanze vuba aha izaba yitwa "Hahandi", vuba iraba yagiye hanze.... #Hahandi #AllioniBuzindu "

Aya magambo ya Allioni ntabusanya na mba n'aya Muyoboke Alex wanditse abinyujije kuri Istagram ye ahamya ko Decent Entertainment igiye gutangira gukorana na Allioni Buzindu. Yagize ati"Deal done!! Kenshi turota ko umuziki w'u Rwanda watera imbere ukagira urwego rwisumbuye ugeraho, gusa ibyo ntibizoroha tudafatanyije ngo dushyire hamwe dushyigikirane! Ni muri urwo rwego Decent Entertainment ishimishijwe no kumenyesha Abanyarwanda muri rusange n'abakunzi ba muzika by'umwihariko ko ikomezanyije urugendo rwa muzika n'umuhanzikazi Allioni Buzindu. Mu minsi ya vuba ibikorwa biratangira kwivugira! Murakoze murakarama Imana ihe umugisha buri wese ukunda umuziki w'u Rwanda!!!"

Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko imikoranire y'aba bombi bayemeranyije nyuma y'uko impande zombi ziganiriye ndetse bakaba bari bamaze igihe bakorana gusa mu ibanga badashaka kubitangaza dore ko hari ibyo bari bakinoza. Kuri ubu batangaje ko hari imishinga imwe n'imwe batangiye gukora ndetse umunyamakuru wacu wabashije kuyatohoza neza yabashije kumenya ko aba basinyanye amasezerano yo gukorana mu gihe cy'imyaka itatu n'ubwo byinshi mu bikubiye muri aya masezerano ari ibanga batifuza ko ryajya hanze.

AllioniAmagambo agaragara ku rukuta rwa Instagram rwa Allioni BuzinduDecent Entertainment

Amagambo agaragara ku rukuta rwa Instagram rwa Muyoboke Alex ahamya ko Decent yatangiye imikoranire na Allioni Buzindu

Tubibutse ko Allioni Buzindu ari umuhanzikazi wari umaze iminsi acecetse ariko atari uko adashaka gukora ahubwo ku bwe agasanga hari ibyo yari agishyira ku murongo ndetse bimwe magingo aya bikaba byagiye mu buryo nk'uko yabisobanuye mu butumwa yanyujije kuri Instagram. Kuri ubu uyu muhanzikazi watangiye gukorana na Decent Entertainment agiye gushyira hanze indirimbo ye ya mbere kuva yakwinjiramo. Ni indirimbo yise 'Hahandi'. Amakuru ahari ni uko ari indirimbo yakozwe na Nessim mu gihe amashusho yayo yakozwe na Sasha Vybz umaze kwamamara mu Rwanda kubera gukorera amashusho abahanzi batari bake hano mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Sha njye sinakurikira umuntu wiyanga akisiga mukorogo kugera naho ahinduka undi wundi pe"uyu mwana muramwibuka n igikara cye cyiza?none ndebera uburyo yihinduye pe kandi ngo ni umu pantekote yewega ko naherutse abadeperi bigisha abayoboke babo kwikunda uko baremwe uyu yabacitse ate batamuvomyemo kwiyanga koko?
  • Diane5 years ago
    Wawoooooo congz ma Allioni ndagukunda cyaneeee nishimiye ko ugarutse twari tugukumbuyeeeeee.love love.keep it up
  • Diane5 years ago
    Wawooo congz Allioni turakwishimiye cyaneeeee.twari tugukumbuye sana.Turakwemera mukobwa wacu.keep it up.love u
  • hassan5 years ago
    welcome back BUZINDU mwiza kora akazi uyu uvuga ibya mukorogo nkeka ko yatandukiriye kuko ibyo dupfana umuziki mwiza ibyubuzima bwite abivemo
  • Kamanzi5 years ago
    Sha umva ko bavuga, uyu ni umushyra kiri top chart nzamenya ko muyoboke ashoboye, mbona alioni adafite impano ihagije.





Inyarwanda BACKGROUND